Ubuyobozi burashinja ababyeyi gukererwa kwandikisha abana bigateza umubyigano

Ubuyobozi bw’amashuri n’ibigo by’Imari (amabanki) birashinja ababyeyi gukererwa kwandikisha abana bajya gutangira ishuri, cyane cyane abo mu mwaka wa mbere w’Amashuri y’incuke n’abanza.

Umubyigano w'ababyeyi ku ishuri
Umubyigano w’ababyeyi ku ishuri

Ku munsi w’itangira ry’Umwaka w’Ishuri ku wa 26 Nzeri 2022, ikibazo cyo gukererwa kwandikisha abana ngo ni cyo cyateje umubyigano w’abantu benshi ku mashuri no ku bigo by’Imari byakira amafaranga y’ishuri.

Twasuye Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kagugu Catholique mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo, hamwe no ku mirenge SACCO ya Kinyinya na Gisozi, tuhasanga abantu benshi cyane bashaka kwishyurira abana Ishuri.

Umubyeyi witwa Mukandayishimiye wazindukiye kuri SACCO ya Kinyinya yifuza kwandikisha umwana muri GS Kagugu, avuga ko yahageze saa kumi n’igice za mu gitondo ariko saa mbiri zageze bataramwakira.

Mukandayishimiye ati "Naje hatabona nje kwishyurira umunyeshuri wiga kuri GS Kagarama (muri Kagugu), biratugora nk’ababyeyi barerera kuri GS Kagugu na GS Kagarama twese kuza kwishyurira hano kuri SACCO, banki ni imwe, nibashyireho amashami menshi."

Ati "Kubera ko muri Kigali kubaho ni uko umuntu aba yirukanse, none se niba niriwe aha hanyuma nkongera nkajya gutonda undi murongo ku ishuri, abana bararya bigenze gute!"

Uwitwa Nikuze Florence avuga ko amafaranga 975Frw yishyurirwa umunyeshuri wiga amashuri abanza ari yo yamuraje kuri SACCO ya Kinyinya, kuva saa cyenda z’igicuku yabyutse, kugera hafi saa tatu za mu gitondo.

Umuyobozi w’Umurenge SACCO muri Kinyinya, Simon Nsengiyumva, avuga ko bamaze ibyumweru bibiri bakira ababyeyi baje kwishyurira abana bitewe n’ubwinshi bw’abarimo kwiyandikisha mu bigo by’amashuri bya Kagugu na Kagarama barenga ibihumbi 10.

Abantu benshi bazindukiye kuri SACCO Kinyinya kwishyurira abana
Abantu benshi bazindukiye kuri SACCO Kinyinya kwishyurira abana

Nsengiyumva agira ati "Ku munsi twakira abantu nka 500, iri shuri rya Kagugu ryonyine rifite ababyeyi b’abana barenga ibihumbi bitandatu, hirya hari irindi rifite abandi nk’abo, kandi bose bagomba kuza hano kuri SACCO".

Akomeza agira ati "Tubaha amanimero, tumaze iminsi 10 tubaha serivisi, turacyasigaje abagera ku bihumbi nka bitatu cyangwa bine, mu minsi nk’itatu cyangwa ine turaba twabakoreye bose."

Ikibazo nk’iki cy’umubyigano w’ababyeyi cyanagaragaye ku Murenge SACCO uri mu Gakiriro ka Gisozi, aho ababyeyi b’abana biga ku mashuri yose yo muri uwo Murenge bishyurira amafaranga y’ishuri.

Umubyigano wanagaragaye ku mashuri aho abana baziga, kuko ababyeyi bavaga kuri SACCO bahitira kwandikisha abana, bakahasanga akazi kenshi ka ba kontabure b’amashuri.

Nta mwanya Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagugu Catholique yari afite wo kutuvugisha, bitewe n’ubwinshi bw’abana n’ababyeyi yarimo kwakira, icyakora hirya hari Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Gasabo, Kimenyi Burakari warimo kubigenzura.

Burakari avuga ko ubwinshi bw’abaje kwandikisha abana bwatewe n’uko bakererewe, kuko ngo bitangira mbere yaho nibura ibyumweru bibiri.

Burakari ati "Ni ikibazo duhura na cyo buri gihe mu ntangiriro z’umwaka, aho ababyeyi batumva ko umwana agomba kwandikishwa mbere, ndetse ukaza umunsi ubanziriza ukareba icyumba umwana azigamo, yaza gutangira ukamwereka aho yiga uhita ugenda."

Umubyigano w'ibinyabiziga mu mihanda
Umubyigano w’ibinyabiziga mu mihanda

Burakari avuga ko abana basanzwe biga mu myaka itari uwa mbere w’incuke cyangwa uw’amashuri abanza bo batarimo gusubizwa inyuma, kuko bazagenda biyandikisha buhoro buhoro.

Uretse umubyigano w’abantu ku mashuri no kuri banki, ahandi hagaragaye umubyigano ku munsi wo gutangira ishuri ni mu mihanda, kuko imodoka zabaga zijyana cyangwa zibavana abana aho biga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka