Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Ibigo byahawe iyo nkunga ni Collège de Bethel (APARUDE) ryo mu Ruhango na Samaritan International School ryo mu karere ka Nyagatare akazabifasha kongera inyubako zinyuranye byari bikeneye.

Amb Miyashita yavuze ko umubano w'u Rwanda n'Ubuyapani ari mwiza kandi ko uzakomeza gutera imbere
Amb Miyashita yavuze ko umubano w’u Rwanda n’Ubuyapani ari mwiza kandi ko uzakomeza gutera imbere

Ikigo cya Collège de Bethel cyigisha imyuga, cyahawe asaga miliyoni 74Frw ngo akazagifasha kubaka inzu y’uburyamo bw’abakobwa bagera kuri 600 biga muri icyo kigo kuko ngo ntaho bari bafite hahagije, na ho ikigo kindi gihabwa asaga miliyoni 61Frw kizubakisha ibyumba by’amashuri bitatu, icyo kwigishirizamo ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Collège Bethel wasinye ku masezerano y’iyo nkunga, Jean Marie Nkurunziza, yavuze ko yari ikenewe kuko abakobwa batagiraga aho barara bose.

Ati “Dufite abanyeshuri barenga 1200 barimo abakobwa 600, ariko abakobwa bose ntitwabashaga kubacumbikira ku buryo hari abo twakodesherezaga hanze. Iyi nkunga rero ije gukemura icyo kibazo bikazanatuma twongera umubare w’abakobwa biga imyuga nk’uko na Leta ibishyigikiye”.

Uretse inyubako, iyo nkunga izanadufasha kugura ibitanda 200 byo kuyishyiramo ndetse n’ibindi bikoresho by’abashinzwe abakobwa, iyo mirimo yose ngo ikazaba yarangiye mu mezi atandatu.

Umuyobozi w’ishuri rya Samaritan International School riherereye mu murenge wa Karangazi, Kabasinga Fatier, avuga ko yishimiye iyo nkunga kuko ibyumba by’amashuri byari bikenewe.

Amb Takayuki Miyashita ahererekanya ayo masezerano na Mme Kabasinga
Amb Takayuki Miyashita ahererekanya ayo masezerano na Mme Kabasinga

Ati “Twari dufite ibyumba bitandatu byonyine kandi tugomba kugira icyenda kugira ngo abana bige kuva mu kiburamwaka. Ikindi nta cyumba cy’ikoranabuhanga twari dufite kandi abana baba bagomba kuryiga nk’uko biri muri gahunda ya Leta, turashimira cyane Ubuyapani kuko busanzwe budufasha”.

Iyo nkunga kandi ngo izafasha iryo shuri kubaka inzu mberabyombi (salle polyvalente), ubwiherero ndetse no kugura ibigega byo kubika amazi bibiri.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita wasinyanye amasezerano y’iyo nkunga n’abayihawe, yavuze ko igihugu cye gikorana neza n’u Rwanda kandi ko iyo mikoranire izakomeza.

Ati “Dushyigikira u Rwanda mu mishinga rwihitiyemo, ntabwo dutegeka ibyo duteramo inkunga, ubwo ni bwo buryo dukorana n’u Rwanda kandi tuzabikomeza, igikuru ni uko bigirira akamaro abaturage. Nishimiye iyo mikoranire kandi nizeye ko abaturage bafata neza ibyo bagezwaho”.

Mu myaka 21 ishize, Ubuyapani bwateye inkunga imishinga 95 mu rwego rw’uburezi, amazi, isuku n’isukura ndetse no mu buhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuyapani bukomereze Aho.Umubano wabwo Ni mwiza n’u Rwanda.Ireme ry’uburezi ziziyongera.

Damascene yanditse ku itariki ya: 13-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka