Uburezi bw’ibanze mu rwanda ni imyaka cumi n’ibiri aho kuba icyenda

Kuva mu mwaka w’2003 u Rwanda rwatangije gahunda y’uburezi kuri bose mu rwego rwo gufasha abana b’uburwanda kugira ubumenyi bw’ibanze. iyi gahunda yagiye ijyana n’ibikorwa bitandukanye birimo gukuraho amafaranga y’ishuri mu mashuri abanza, gushyiraho amashuri y’incuke hirya no hino mu midugudu ndetse na gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda yatangiye mu mwaka w’2009, itangira igamije gufasha urubyiruko rutabashaga gukomeza amashuri yisumbuye ahanini kubera ikibazo cy’amikoro make, iyi gahunda kandi yaje ishimangira gahunda y’uburezi kuri bose mu rwego rwo guha urwanda icyerekezo kigana kw’iterambere rirambye no kwikura mu bukene bishingiye ku burezi. nyuma y’imyaka itatu gusa iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa yaravuguruwe uburezi bw’ibanze bushyirwa ku myaka cumi n’ibiri kugirango urwanda rugire ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Iyi gahunda nshya yatangijwe mu kwezi kwa Nyakanga ,2011 itangirana na gahunda yo kwongera ibyumba by’amashuri mu turere twose tw’ gihugu dore ko nyuma y’ibyumba ibihumbi bitanu na Magana atandatu( 5,600 ) byubastwe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda hazubakwa ibindi byumba ibihumbi bibiri Magana atandatu mirongo irindwi n’icyenda ( 2,679 ) ndetse n’ubwiherero bugera kubihumbi bitanu Magana ane na makumyabiri na bune (5,4240) kugirango abana b’uburwanda bigire heza kandi bisanzuye.

Ibi byose bikazagerwaho kubufatanye bwa leta n’abaturage nkuko byagenze muri gahunda y’imyaka icyenda. Iyi gahunda nshya mu burezi ikaba ahanini izibanda kubumyenyi ngiro kugirango abazajya barangiza amashuri bajye babasha kwiteza imbere bihangira imirimo aho guhoza amaso kuri leta ngo ibashakira akazi ikaba kandi izahuza ibyiciro bibiri ni ukuvuga imyaka 6 y’amashuri abanza n’6 y’amashuri yisumbuye.

Uburezi bufite ireme ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye,buzagabanya umubare ukiri mu nini w’abatarize mu Rwanda, buzafasha abanyarwanda kwikura mubukene,biteze imbere bityo bateze imbere n’igihugu cyabo.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka