Uburezi budaheza bwatumye abana babana n’ubumuga bava mu bwigunge

Muri gahunda y’uburezi budaheza, abana babana n’ubumuga bigira mu mashuri asanzwe ariko bagakurikiranwa ku buryo bw’umwihariko kuko hari ibyo ubumuga bwa bo butabemerera gukora.

Mu ishuri ry’incuke ryo ku Kamonyi, mu kigo cy’ababikira b’Ababernardina, abana babana n’ubumuga butandukanye bigana na bagenzi babo. Abarezi babo bakora ibishoboka byose ku buryo buri mwana amenya ibyo yize hitawe ku bumuga abana na bwo.

Umubikira ubakurikirana, Soeur Clessance, avuga ko abo bana babana n’ubumuga bitabwaho by’umwihariko kandi ko kuva batangira buri wese afite icyo yiyongereyeho haba mu bwenge, mu mibanire n’ahandi. Abandi bana nabo babona ababana n’ubumuga mo bagenzi ba bo ku buryo batabinuba.

Umukozi wa Handicap International, Ntawiha Marie Rose, avuga ko iyi gahunda y’uburezi budaheza yahinduye imyumvire y’abantu benshi baba abana, ababyeyi ndetse n’abarezi kuko igitangira bamwe muri bo babonaga bidashoboka.

Aragira ati “bamwe mu babyeyi wasangaga bagifite ingingimira ariko kuko basangaga ishuri ribiteguye barabazanye kandi biga neza bamaze kumenyerana n’abandi”.

Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Saint Jean Bosco, ruri mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, ni kimwe mu bigo byakiriye abana babana n’ubumuga. Bafite abarezi bagera kuri 45 harimo 7 bahawe amahugurwa ku kwita ku bana babana n’ubumuga.

Icyo kigo gifite abana bagera ku 150 babana n’ubumuga. Uyu mubare wariyongereye kuko umwaka ushize bari bafite abana 73. Ibyo ngo byatewe n’uko bashyizeho itsinda ry’babyeyi n’abarimu bahuguwe bagakora ubukangurambaga ku batari baritabiriye iyo gahunda.

Abanyeshuri bo ku ishuri ry'incuke ryo ku Kamonyi, mu kigo cy'ababikira b'Ababernardina
Abanyeshuri bo ku ishuri ry’incuke ryo ku Kamonyi, mu kigo cy’ababikira b’Ababernardina

Nyirahabineza Emilienne ufite abana babiri babana n’ubumuga ( umwe ni Nyamweru, undi afite ubumuga bwo kutumva). Kuba abana be bigana kandi bagakina n’abandi byatumye n’abaturanyi batakibinubira.

Abandi banyeshuri nabo nta kibazo bagira cyo kwakira abana babana n’ubumuga kuko ari nabo babafasha muri serivisi batishoborera gukora. Nk’iyo bagiye ku musarani mugenzi we niwe umusunikira akagare. Kuri icyo kigo hari umwana wiga mu mwaka wa gatandatu utakiza kwiga kubera igare rye ryashaje ariko bagenzi bamwandikira ibyo bize bakabimushyira iwabo.

Ababyeyi bafite abana babana n’ubumuga ngo bagira igihe cyo kujya ku ishuri gufasha abarimu gukora imfashanyigisho no gutabara abana bashobora kugirira ikibazo ku ishuri nk’abarwara igicuri.

Karangwa Evariste ni umwarimu mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), atangaza ko nubwo ubu burezi butandukanye n’ubwahozeho aho umwana ubana n’ubumuga yajyaga kurererwa mu bigo bya bugenewe (special education), uburezi budaheza butuma abana basabana n’abandi.

Yemeza ko ababyeyi babo bakabigiramo uruhare kuko kuri ubu gahunda Mpuzamahanga n’u Rwanda rurimo yifuza ko umwana wese arererwa iwabo hifashishijwe uburyo bwo gukurikirana abo babana n’ubumuga by’umwihariko.

Uyu mushinga Handicap International, ifatanyije na minisiteri y’ubuzima ndetse n’ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) yawutangije mu mwaka wa 2010 mu turere twa Gatsibo, Rutsiro, Muhanga na Kamonyi, ukaba uzarangira mu mwaka wa 2013.

Hari icyizere ko abana babana n’ubumuga bazakomeza gukurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi kuko abana bose ari ab’igihugu kandi Gahunda y’uburezi budaheza iri muri politiki y’igihugu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nimero twababoneraho nizihe

Alias yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Nimero twababoneraho nizihe

Alias yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka