Uburezi 2022: Izamurwa ry’umushahara wa mwarimu n’impinduka mu masaha y’amasomo mu byavuzwe cyane

Muri 2022, urwego rw’Uburezi mu Rwanda rwagaragayemo ibikorwa n’impinduka zitandukanye, harimo izijyanye n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, amasaha yo gutangiriraho amasomo; Minisiteri y’Uburezi yakunze kugaragaza ko zigamije kurushaho kuzamura ireme ry’Uburezi.

Akanyamuneza kari kose ku barimu barimo n'abo mu Karere ka Rubavu kubera kongezwa umushahara
Akanyamuneza kari kose ku barimu barimo n’abo mu Karere ka Rubavu kubera kongezwa umushahara

Muri iyi nkuru Kigalitoday.com, irabagezaho mu ncamake, amakuru yabakurikiraniye hirya no hino mu gihugu, mu rwego rw’Uburezi.

Dr Didas Kayihura Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda. Hari tariki 16 Nyakanga 2022, ubwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yamushinze iyo mirimo, asimbura Prof. Alexandre Lyambabaje wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Dr Kayihura Muganga wahawe izo nshingano, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development), akaba yarigeze no kuba Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri Rikuru ry’ubugeni n’ubumenyi, Umuyobozi w’Ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2021, yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, inshingano yagiye afatanya n’izindi zinyuranye zo mu rwego rw’ubutabera. Asanzwe afite impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi mu 2015, ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu mategeko mpuzamahanga, nabwo yakuye muri iyo Kaminuza, mu gihe icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Uyu muyobozi yahawe izi nshingano mu gihe Dr Raymond Ndikumana we, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe igenamigambi n’Imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda.

Itangira ry’umwaka w’amashuri ryasubijwe muri Nzeri

Uhereye mu 2005, hagiyeho gahunda yo gutangira umwaka w’amashuri muri Mutarama, iyi gahunda ikaba yarashyizwe mu bikorwa cyane cyane n’abiga kugeza mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye.

Iyi ngengabihe yatumaga abanyeshuri bakomeza amasomo no mu bihe by’impeshyi, kuko ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri byari bisigaye biba mu mpera z’umwaka usanzwe. Bitandukanye n’uko byari bimeze mbere, aho umwaka w’amashuri watangiraga muri Nzeri ugasozwa muri Kamena.

Ni ikintu cyagiraga ingaruka zikomeye mu myigire y’abanyeshuri, ndetse hamwe na hamwe, ntihasibaga kugaragara abana b’abanyantege nke, bigaga basinzirira mu ishuri, abandi barwaye indwara z’ibicurane n’inkorora, zaturukaga ku bukana bw’igihe cy’impeshyi.

Muri Nzeri uyu mwaka, ni bwo Minisiteri y’Uburezi, yashyize ahagaragara ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022/2023, watangiye tariki 26 Nzeri ukazarangira muri Nyakanga 2023.

Igihembwe cya mbere cyagombaga gusozwa tariki 23 Ukuboza 2022, mu gihe icya kabiri kizatangira ku wa 8 Mutarama 2023, kikazasozwa ku wa 31 Werurwe 2023. Icya gatatu kizatangira ku wa 17 Mata kizasozwe ku wa 14 Nyakanga 2023.

Mwarimu yongerewe umushahara

Izamurwa ry’umushahara wa mwarimu ni kimwe mu byagarutsweho muri uyu mwaka wa 2022, nk’icyemezo cyanejeje imitima ya benshi, baba abarimu ubwabo, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Hari hashize imyaka myinshi, humvikana amajwi y’abarimu, agaragaza ko umushahara mwarimu yahembwaga, utari ukijyanye n’isoko, kikaba mu by’imbere mu byatumaga mwarimu akora atishimye.

Tariki 1 Kanama 2022, inkuru y’izamurwa ry’umushahara w’abarimu, yumvikanye ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yabitangarizaga Abanyarwanda ari imbere y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Icyo gihe yavuze ko ikigamijwe, ari ukurushaho guteza imbere imibereho ya mwarimu, ku buryo abasha gukora ako kazi akishimiye, akabiheraho atanga umusaruro bityo n’ireme ry’uburezi rikarushaho kuzamuka.

Abarimu bigisha mu mashuri abanza, bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, A2, bongerewe 88% by’umushahara bahembwaga, bihwanye n’inyongera ya 50.849 Frw.

Abarimu barahamya ko bagiye gukora akazi kabo nta mbogamizi
Abarimu barahamya ko bagiye gukora akazi kabo nta mbogamizi

Abarimu bahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1, bagera ku 12.214 hiyongereyeho abarimu 17.547 bahemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza A0, bongereweho 40% by’umushahara.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, na bo umushahara wabo wongerewe.

Ni inkuru abarimu bo hirya no hino mu gihugu, bakiranye yombi. Maze n’ibinezaneza byinshi, abo mu Karere ka Rubavu basaga 3500, babimburira abandi mu gukora ibirori byo gushimira Umukuru w’Igihugu, washyizeho izi mpinduka, bahamyaga ko zitumye baca ukubiri n’imihangayiko bahoranaga, bitewe n’ubushobozi bucye bwo gutunga imiryango cyangwa gukemura ibindi bibazo.

Mu kongerera abarimu umushahara, hanatekerejwe uburwo bwo kongerera ubumenyi abarimu batize uburezi, kugira ngo barusheho kunoza uburyo batangamo amasomo, binyuze muri Porogaramu barangiza kwiga, bagahabwa impamyabushobozi zo ku rwego rw’abize uburezi.

Leon Mugenzi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), yatangaje ko ikigamijwe ari ugukuraho imbogamizi abarimu bakunze kugaragaza, z’uko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, cyane cyane nko mu gihe baka inguzanyo muri Koperative Umwarimu SACCO.

Ubwo yakirwaga n’umunyamakuru mu Kiganiro “Ubyumva ute”, cyatambute tariki 3 Kanama 2022 kuri Kt Radio, Leon Mugenzi yasobanuye ko intego nyamukuru y’iyi porogaramu yo guhugura abarimu batize uburezi, iri mu rwego rwo kubafasha kongera ubumenyi basanganywe, bakabuheraho na bo bagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi, ariko kandi no kugira ngo babone amahirwe angana n’aya bagenzi babo, muri serivisi bahabwa harimo n’iz’Umwarimu SACCO.

Mu kwiga muri iyi porogaramu, abarimu bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza, bazajya bigira mu bigo byigisha uburezi (TTCs) bibegereye, aho bazajya basoza bahabwa impamyabushobozi (Certificate).

Ni mu gihe abigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza (A1 na A0) mu yandi mashami, bazajya bigira muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu, bagasoza bahabwa impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).

Madame Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku bagisoje muri UGHE
Madame Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku bagisoje muri UGHE

Iyo Kaminuza yigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, yatanze impamyabumenyi y’icyicio cya gatatu cya Kaminuza(Masters) ku bahasoje amasomo 44.

Madame Jeannette Kagame akaba yaritabiriye uyu muhango, ari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye, yaba ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iyo Kaminuza.

Photo: Madame Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku bagisoje muri Kaminuza ya UGHE

Abo banyeshuri bahasoje amasomo, baturutse mu bihugu 11 binyuranye byo hirya no hino ku Isi, barimo abakobwa 26 bagize 60% n’abagabo 18.

Ni impamyabumenyi zatanzwe imbonankubone, abitabiriye uwo muhango bishimira ko wongeye kuba nyuma y’imyaka ibiri yari ishize udakorwa kubera Covid-19.

Uwo muhango wanabaye mu gihe abakozi n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, bari mu gahinda gakomeye, k’urupfu rwa Dr Paul Farmer wayishinze, wari umaze igihe gitoya yitabye Imana.

Abasoje ayo masomo uko ari 44, baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi
Abasoje ayo masomo uko ari 44, baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi

Muri uyu mwaka kandi Madamu Jeannette Kagame yahaye ibihembo abana b’abakobwa batsinze neza. Ni abazwi nk’Inkubito z’Icyeza, aba bakaba ari abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi, bo mu gihugu hose. Uko bari 198 barangije mu cyiciro gisoza amashuri abanza, icya mbere cy’ayisumbuye n’icyiciro gisoza ayisumbuye.

Ni igikorwa cyabaye ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, wabereye mu Karere ka Musanze tariki 11 Ukwakira 2022.

Mu bihembo abo bana bahawe birimo seritifika, igikapu gishya kirimo Inkoranyamagambo, ibitabo bibiri byo kwigiramo ururimi rw’Icyongereza, agasanduku karimo ibikoresho byifashishwa mu kwiga imibare.

Hiyongeraho ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, ikayi igenewe kwandikamo gahunda ya buri munsi(Agenda) n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda, byahawe abasoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Naho ku basoza amashuri yisumbuye, bo bahawe seritifika, igikapu gishya kirimo mudasobwa, hiyongeraho n’amahugurwa y’ibanze, atuma barushaho kumenya imikoreshereze yayo, akanabategurira kwinjira muri kaminuza.

Ni umuhango wari umaze imyaka ibiri udakorwa, kubera Covid-19, ari na yo mpamvu kuri uwo munsi, abana 784 bo mu gihugu hose, ubariyemo abatari bakabihawe muri iyo myaka u Rwanda rwari muri Guma mu rugo kubera Covid-19, bose babishyikirijwe.

Madame Jeannette Kagame yahaye Inkubito z'Icyeza ibihembo bitandukanye
Madame Jeannette Kagame yahaye Inkubito z’Icyeza ibihembo bitandukanye

Mu myaka itatu MINEDUC iteganya kuzaba yagejeje ikoranabuhanga mu mashuri yose yo mu gihugu.

Ibi byagarutsweho mu Kiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastecard Foundation, cyibanda ku iterambere ry’Uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kikaba cyaratambutse kuri Kt Radio tariki 28 Ugushyingo 2022.

Icyo gihe Bella Rwigamba, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, muri Minisiteri y’Uburezi, yatangaje ko mu ngamba nshya Leta ifite, harimo no guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, ibi bikazagerwaho binyuze mu mikoranire myiza n’abikorera, bazafatanya na Leta mu kugeza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri no guhugura abarezi mu gutegura amasomo ndetse n’imyigishirize yayo.

Tutarajya kure y’ingingo irebana n’ikoranabuhanga, muri Nzeri 2022, REB yatangaje mu gihe kitarenga imyaka ibiri iri imbere, abarimu bose bazaba bahawe mudasobwa.

Ibi Dr Nelson Mbarushimana Umuyobozi mukuru wa REB, yabitangarije mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Icyo gihe yatangaje ko hari mudasobwa ibihumbi 20 zo guha abarimu, kandi ko intumbero iki kigo gifite, ari uko mu myaka ibiri iri imbere, zizaba zamaze gushyikirizwa abarimu bose.

Ni inkuru yashimishije abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho batangaje ko mu gihe abarimu batunga mudasobwa, bizakuraho icyuho cyagaragaraga mu mitegurire y’amasomo, aho bakeneraga kwifashisha Internet, ngo bamenye ibyo abandi bigisha haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Izi mbogamizi, bishimiye ko zigiye kuba amateka, na bo bakihutana n’abandi mu Isi y’ikoranabuhanga.

Muri Kanama uyu mwaka, abarimu basaga 4000, bigisha mu mashuri 150 y’incuke n’abanza yo mu gihugu hose, bongerewe ubumenyi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa ntoya (tablet), hagamijwe kuborohereza mu gutegura no kwigisha amasomo baha abana.

Ni gahunda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije muri REB, ku bufatanye n’Ikigo Rwanda Equip, aho bamwe mu barimu bayitabiriye, bemeje ko bari bakeneye ubwo bumenyi.

Ni uburyo buzajya butuma mwarimu abasha gutanga amasomo agendeye ku mfashanyigisho iri muri mudasobwa, ku buryo buzamura ikigero cy’umwana cy’ubumenyi, bumufasha guhangana n’abandi mu bumenyi ku rwego mpuzamahanga.

Nanone kandi mwarimu abasha gukurikirana imyigire y’abana, imyitwarire yabo mu gihe bari mu ishuri, kumenya abasibye, ikigero cy’imitsindire yabo ndetse rikazorohereza n’abayobozi b’ibigo, gukurikiranira hafi imikorere y’abarimu.

Ubumenyi nk’ubu, bumaze guhabwa abarimu bo mu gihugu hose basaga 7000 muri uyu mwaka.

Abarimu bakomeje kwihugura mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe kunoza imyigishirize
Abarimu bakomeje kwihugura mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe kunoza imyigishirize

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubumenyi bwa mwarimu mu birebana n’ikoranabuhanga kandi, abandi barimu 150 bigisha mu bigo by’amashuri yisumbuye y’Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro(Technical Secondary Schools/TSS), bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu birebana n’ikoranabuhanga, zibemerera kwigisha mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ku Isi. Ni amahugurwa bakurikiranye mu gihe cy’amezi atandatu.

Paul Umukunzi, Umuyobozi Mukuru wa RTB, yatangaje ko ireme ry’uburezi butangirwa muri aya mashuri, rizarushaho kwiyongera, ari nako abarimu barushaho kugira ubumenyi butuma babasha gutanga amasomo, kabone n’ubwo habaho ibihe bidasanzwe bituma abantu baguma mu rugo, abanyeshuri ntibahagarike kwiga nk’uko byagenze mu bihe bya Covid-19.

Mu bigo byigisha Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro uko ari 491, byigishwamo n’abarimu basaga 6000, muri bo abarenga 3000 bamaze kubona impamyabumenyi mpuzamahanga mu ikoranabuhanga.

Tukiri mu birebana n’ikoranabuhanga, Sosiyete Huawei izobereye mu by’Ikoranabuhanga, ifite icyicaro i Shenzhen mu Bushinwa, ifatanyije na Leta y’u Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira 2022, yatangaje ko iteganya gutangiza amarushanwa y’ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda, hagamijwe kongerera abanyeshuri ubumenyi mu bijyanye n’imikoreshereze ya za mudasobwa.

Ayo marushanwa yahawe insanganyamatsiko igira iti “Connection, Glory, Future”, yateguriwe abanyeshuri basaga ibihumbi 10, bo mu bihugu bibarizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara, akaba yitezweho kuzabafasha kuzamura urwego rw’ubumenyi mu gukoresha mudasobwa ku rwego ruhanitse, muri porogaramu zirimo izijyanye n’umutekano w’ibibikwa muri mudasobwa, ibijyanye n’ubwenge bukorano n’ibindi binyuranye.

Abahiga abandi, bahembwa ibikombe, telefoni, mudasobwa na seritifika, ndetse bamwe bakanafashwa gukora ingendoshuri mu nganda zo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Amashuri ya Tekiniki ntiyibagiranye mu rugamba rwo kuyongerera ubushobozi

Ingengo y’imari ya Miliyari umunani z’Amafaranga y’u Rwanda, muri uyu mwaka wa 2022, yongerewe ku yo Leta igenera amashuri ya TSS, mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko kuba ubusanzwe ibikoresho byifashishwa n’abanyeshuri biga mu mashuri ya TSS bihenze, kandi harimo ibisaba kugurwa buri uko bikoreshejwe, byatumaga amafaranga y’ishuri abigamo batanga aba menshi ugereranyije na bagenzi babo biga mu mashuri y’ubumenyi rusange, bityo bigakoma mu nkora abafite amikoro macye bifuza kuyigamo.

Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya

Nko mu mwaka ushize wa 2021/2022 ubwo Leta yongeraga ingengo y’imari muri za TSS ya miliyari 5Frw, byagabanyije abamafaranga yatangwaga, agera kuri 30%; none ubwo iyo ngengo y’imari yiyongereyeho nanone izi miliyari zindi umunani, byagabanyije nanone amafaranga y’ishuri, aba ibihumbi 85 kimwe n’andi mashuri yose yigisha ubumenyi rusange.

Minisiteri y’Uburezi kandi muri Nzeri 2022, yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Mu banyeshuri 227,472 bo mu mashuri abanza, abatsinze ibizamini ni 206,286 bangana na 90%. Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9,31%. Ni mu gihe abarangije icyiciro rusange, abanyeshuri bakoze ibizamini 126,735 hatsinze 108,566 bahwanye na 85,66% hatsindwa 18,469 bahwanye na 14,34%.

Abarimu 154 b’abanya-Zimbabwe baje kwigisha mu Rwanda

Abo barimu bageze mu Rwanda ku mugoroba w’itariki 19 Ukwakira 2022, nyuma yo kwegukana imyanya yo gukorera akazi k’uburezi mu Rwanda.
Ni intambwe yatewe nyuma y’amasezerano yo guhererekanya abakozi bafite ubushobozi, hagati y’ibihugu byombi, yashyizweho umukono muri Gicurasi uyu mwaka.

Abo barimu uko ari 154 b'Abanya-Zimbabwe u Rwanda rwakiriye bitezweho kuzamura ireme ry'uburezi
Abo barimu uko ari 154 b’Abanya-Zimbabwe u Rwanda rwakiriye bitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

Abo barimu, barimo abigisha Icyongereza, Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare, bakazaba n’abarimu bahugura abandi, ari nako batanga ubumenyingiro.

Muri uyu mwaka abarimu bo mu gihugu hose, bifatanyije mu birori byo kwizihiza umunsi wa Mwarimu. Byabereye muri Kigali Arena tariki 2 Ukwakira 2022, byitabirwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wabibukije ko uburezi n’uburere, ari byo bishoboza umuntu wese unyura imbere ya mwarimu, kuvamo umuntu uhamye.

Kuri uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwarimu ishingiro ry’impinduka nziza ku burezi”, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimye abarimu, uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu, mu byiciro binyuranye harimo ubuhinzi, ubworozi, ubuvuzi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Yavuze ko urwego Igihugu kigezeho ubu, bitari gushoboka mwarimu atabigizemo uruhare rufatika. Yabasabye kudatezuka ku gutegura no kubaka Umunyarwanda nyawe, binyuze mu guha abana uburezi bufite ireme.

Icyo gihe yanashimangiye ubutumwa Perezida Kagame yageneye abarimu kuri uwo munsi, ko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo umwuga w’ubwarimu, ari na yo mpamvu yo kubita abarezi n’ababyeyi b’Igihugu cy’u Rwanda.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Abarimu Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente hamwe n'abarimu babaye indashyikirwa
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abarimu Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente hamwe n’abarimu babaye indashyikirwa

Ni ibirori byitabiriwe n’abarimu basaga 7000 baturutse mu gihugu hose, icumi muri bo b’indashyikirwa, bakaba baranahembwe moto, zizajya zibunganira mu kazi kabo ka buri munsi.

Muri uyu mwaka, hari andi mashuri makuru harimo Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti(PIASS) ndetse n’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri, zungutse abayobozi bashya, bemejeko bashishikajwe no kurushaho kuzamura iterambere ry’aya mashuri n’ireme ry’uburezi buhatangirwa.

Prof. Elisée Musemakweli, wari umaze imyaka 27 ayobora PIASS yasimbuwe na Prof. Penina Uwimbabazi wari usanzwe ari umuyobozi wayo wungirije ushinzwe amasomo, umuhango w’ihererekanyabubasha ukaba warabaye tariki 26 Ukwakira uyu mwaka.

Ni mu gihe Padiri Dr Fabien Hagenimana wari umaze imyaka 14 mu buyobozi bwa INES-Ruhengeri, yasimbuwe na Padiri Jean Bosco Baribeshya, umuhango w’ihererekanyabubasha ukaba warabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Ishuri rikuru rya IPRC Kigali ryarafunzwe rinafungurwa

Ishuri rya IPRC Kigali mu Gushyingo 2022, ryongeye kwemererwa gufungura imiryango, nyuma y’ibyumweru bibiri byari bishize ryarafunzwe, biturutse ku micungire byavugwaga ko idahwitse, yanatumye bimwe mu bikoresho by’iryo shuri biburirwa irengero, biba intandaro y’itabwa muri yombi ry’abakozi 19 baryo harimo n’umuyobozi w’iryo shuri, Eng. Mulindahabi Diogene, kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwagaho.

Ibyo bikoresho harimo ibyifashishwaga mu gutekera abanyeshuri, ibyo bakoreshaga mu myigire ya buri munsi, ibikoresho bijyanye n’inyubako n’iby’inyungu rusange by’iryo shuri, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette.

Gusa muri uko kongera gufungura iryo shuri, mu minsi micye yakurikiyeho, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko Eng. Mulindahabi afungurwa by’agateganyo.

Mulindahabi yarekuwe tariki 22 Ugushyingo, ari kumwe n’abandi 11 baregwaga hamwe, aho bari bakurikiranweho icyaha cy’ubujura, gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta, ufite agaciro ka miliyoni 113.

Uretse abo 12 barekuwe by’agateganyo, abandi 6 baregwaga hamwe urukiko rwategetse ko bo bakomeza kuburana bafunzwe.

Tariki 14 Ugushyingo, mu mirenge yose igize Uturere tw’Igihugu, hatangijwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10/2022, rugizwe n’abanyeshuri basoje umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye 2021-2022. Ni igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye Urugerero mu mateka y’Abanyarwanda, mu gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa, akomoza ku mateka y’uburyo kubura indangagaciro z’umuco byasenye igihugu. Ariko mu kwimakaza politiki ishingiye ku muco nyawo nyarwanda, bikaba byarongeye kugarura indangagaciro zahozeho, zibereye Abanyarwanda.

Mu gutangiza Urugerero, Minisitiri Dr Bizimana yahamagariye urubyiruko kuba intangarugero mu iterambere ry'Igihugu
Mu gutangiza Urugerero, Minisitiri Dr Bizimana yahamagariye urubyiruko kuba intangarugero mu iterambere ry’Igihugu

Urwo rubyiruko narwo, mu mihigo rwiyemeje kuzesa, harimo kurwanya isuri, imirire mibi, umwanda, ibiyobyabwenge no guca ubuzererezi, kandi bakazarushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, n’ibindi.

Guverinoma yatangaje impinduka z’amasaha yo gutangira amasomo

Mu yandi makuru yagarutsweho cyane, harimo n’irebana n’impinduka z’amasaha yo gutangiriraho amasomo, byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 11 Ugushyingo 2022, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikemeza ko amasaha y’amasomo mu mashuri yo mu Rwanda, ahinduka.

Rigaragaza ko amasomo, azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo ageze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Nyuma y’itangazwa ry’iki cyemezo, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko cyafashwe nyuma y’ubushakshatsi bwakorewe mu bihugu byateye imbere mu burezi, byaba ibyo muri Afurika na Aziya, bukagaragaza ko izi mpinduka zitaweho, bizagira uruhare mu kuzamura ireme ry’imyigire.

Yongeyeho ko imitsindire y’umwana, igira aho ihurira n’amasaha abyukiraho, agerera mu ishuri n’igihe aryamira. Bityo ngo izi mpinduka, zikaba zigamije gufasha abana b’abanyeshuri, kwiga nta mbogamizi bafite.

Ni gahunda igomba gutangira kubahirizwa guhera muri Mutarama 2023, aho initezweho kuzorohereza ababyeyi gukurikiranira hafi uburere n’imyitwarire y’abana, by’umwihariko b’ingimbi n’abangavu.

Muri Mutarama 2023 abanyeshuri bazajya batangira amasomo saa mbili n'igice za mugitondo bayasoze saa kumi n'imwe
Muri Mutarama 2023 abanyeshuri bazajya batangira amasomo saa mbili n’igice za mugitondo bayasoze saa kumi n’imwe

Muri uyu mwaka wa 2022, ingaruka z’icyorezo Covid-19 ndetse n’ibibazo by’ubukungu bwashegeshwe n’intambara iri kubera muri Ukraine, ibikorwa bigamije kuzamura urwego rw’uburezi mu Rwanda, ntibyacogoye ngo bihagarare.

Ibi bigaragarira no mu bikorwaremezo, bishingiye ku burezi bikomeje kwiyongera harimo ibyumba by’amashuri, ubwiherero n’icyumba cy’umukobwa; ariko kandi imbogamizi na zo zigihari, zaba izishingiye ku bikorwa bituma uburezi bugera ku ntego zabwo bitaragerwaho, Minisiteri y’Uburezi kimwe n’izindi bifatanyije, zakunze kugaragaza ko inzira yo gushaka ibisubizo birambye ikomeje.

Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya yicaye kuri moto y'umwe mu barimu babaye indashyikirwa
Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yicaye kuri moto y’umwe mu barimu babaye indashyikirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka