Ubupfura n’ubunyangamugayo biri mu biranga abarangiza mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Musanze (MIPC)

Ubuyobozi bw’ishuri ry’ubumenyi ngiro rya Musanze (Muhabura Integrated Polytechnic College) buratangaza ko umunyamwuga urangwa no kugira ubupfura n’ubunyangamugayo bituma agirirwa icyizere akitwara neza mu kazi ke.

MIPC itanga ikaze ku bantu bose bazaza kwifatanya na ryo mu birori byo gutanga impamyabumenyi
MIPC itanga ikaze ku bantu bose bazaza kwifatanya na ryo mu birori byo gutanga impamyabumenyi

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’iri shuri, Pasteur Vital Manirakiza, mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, ku bijyanye n’imyiteguro yo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 206 bazaba bashoje amasomo y’ubumenyi ngiro icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya Musanze (Muhabura Integrated Polytechnic College) ryatangijwe n’itorero Angilikani mu Rwanda mu mwaka wa 2014 rifite intego yo gutanga ubumenyi ngiro, guhugura no kwigisha abanyeshuri kugeza ku rwego rwa Kaminuza.

Pasiteri Manirakiza Vital, umuyobozi w’iri shuri, yabwiye Kigali Today ko abiga muri iri shuri barimo umubare munini w’urubyiruko batozwa kurangwa n’ubupfura ndetse n’ubunyangamugayo kuko ari yo myitwarire ituma abayikurikiza baramba mu kazi.

Ubupfura n'ubunyangamugayo biri mu byo iri shuri ritoza abaryigamo
Ubupfura n’ubunyangamugayo biri mu byo iri shuri ritoza abaryigamo

Yagize ati: “Umwihariko ukomeye dufite ni uko duharanira ko ibyo abana biga bitarangirira mu magambo gusa, kuko tubatoza no kubishyira mu bikorwa kandi bigaherekezwa no kugira ubunyangamugayo, no guharanira ko abo bakorera babagirira icyizere”.

Mu gihe iri shuri ryitegura gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya kabiri umuhango uteganyijwe kuba ku wa gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 06 Nyakanga 2019, umuyobozi w’iri shuri yasobanuye ko imyiteguro irimbanyije.

Ngo icyo bishimira ni uko abanyeshuri bazahabwa izo mpamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo y’ubumenyi ngiro icyiciro cya mbere cya kaminuza; iki gikorwa kikazahuzwa no gutaha ku mugaragaro inyubako nshya igizwe n’amacumbi y’abakobwa, ibyumba by’amashuri, icyumba mberabyombi n’ibiro by’abakozi byuzuye bitwaye miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi ni yo nyubako yuzuye itwaye miliyoni 500 izatahwa ubwo hazaba hanatangwa impamyabumenyi
Iyi ni yo nyubako yuzuye itwaye miliyoni 500 izatahwa ubwo hazaba hanatangwa impamyabumenyi

Umuyobozi w’iryo shuri yagize ati: “Ni impamyabumenyi duteganya gutanga ku nshuro ya kabiri, ni ibyishimo kuri twe kubona aba banyeshuri bamaze igihe bigishwa barakurikiranye amasomo neza kugeza ubwo vuba aha bagiye gushyikirizwa igihamya cy’uko bitwaye. Yaba imiryango yabo na bo ubwabo ni ikintu gishimishije, tubonereho no gutanga ikaze kuri buri wese kuzaza kwifatanya natwe muri ibyo birori dukomeje kwitegura”.

Akomoza ku mbogamizi abiga imyuga bafite, Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro MIPC, Pasiteri Manirakiza yavuze ko hari ababyeyi bagifite imyumvire y’uko imyuga ari iyo guharirwa abananiwe andi masomo, nyamara ngo si ko biri.

Yagize ati: “Hari hari ababyeyi bakiyumvisha ko amasomo y’imyuga agomba guharirwa abananiwe kwiga andi masomo; nyamara ni ukwibeshya kuko kwiga imyuga bisaba ubuhanga n’ubushishozi. Naguha nk’urugero, ntabwo wafata umwubatsi wirirwa arigisa imicanga na sima cyangwa ibindi bikoresho ngo uvuge ko ari umunyamwuga nyawe. Na none ntushobora kuba wifitiye hoteli yawe ngo uyishyiremo abakozi badasobanutse barangwa n’imyitwarire y’agasuzuguro, imyambarire idafututse n’ibindi,….Uwize iyi myuga agomba kuba asobanukiwe neza ibyo akora”.

Aha ni muri Laboratwari ikoreshwa mu gupima ubutaka n'ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi
Aha ni muri Laboratwari ikoreshwa mu gupima ubutaka n’ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bateganya gushyiraho ahantu habugenewe (Muhabura Incubation Center) abanyeshuri bakajya bahabona amakuru yose bakeneye yazabafasha kujya ku isoko ry’umurimo ari ba bandi bifuzwa.”

Muhabura Integrated Polytechnic College inafite Laboratwari ipima ubutaka n’ibikoresho by’ubwubatsi; aho ifite ubushobozi bwo kugaragaza imiterere n’ubuziranenge ku kubaka n’ibikoresho bishobora gukoreshwa, bikarinda abubaka kugwa mu bihombo, ikaba yaranabiherewe icyangombwa cyo ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba.

Ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro (Muhabura Integrated Polytechnic College) riherereye mu Karere ka Musanze. Rishingwa ryahereye ku banyeshuri 47 bagenda biyongera none ubu rifite abanyeshuri 1320 mu byiciro bya Kaminuza n’icy’amashuri yisumbuye.

Rirahugura, rikigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro kugira ngo abaharangiza babe abashakishwa ku isoko ry’umurimo cyangwa ba rwiyemezamirimo bo ku rwego rwo hejuru.

Laboratwari ipima ubutaka n'ibikoresho yabiherewe icyangombwa ku rwego rwa EAC
Laboratwari ipima ubutaka n’ibikoresho yabiherewe icyangombwa ku rwego rwa EAC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka