Ubumenyi bakuye mu mahugurwa ku bwubatsi buzafasha mu myubakire igezweho

Abantu 117 biganjemo abakiri mu myaka y’urubyiruko baravuga ko ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bahawe n’ikigo Nziza Training Academy buzabafasha mu gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere imyubakire igezweho ikomeje kugaragara mu Rwanda no mu mahanga.

Abahawe impamyabushobozi (certificates) bahuguwe ni 117 bakaba ari icyiciro cya gatatu kirangije amahugurwa muri icyo kigo. Harimo abahuguwe mu masomo yo gukora imbata z’amazu (Architectural Design), abahuguwe mu bijyanye no gusesengura ubukomere bw’inyubako ndende n’imitingito (Structural Engineering and Earthquakes), gusuzuma ubukomere no gukora inyigo z’ibiraro (Bridge Design), gukora ibaruramari ry’imishinga y’ubwubatsi (Quantity Surveying), n’abahuguwe mu kuyobora imishinga minini y’ubwubatsi (Construction Project Management).

Hari abiga amezi atandatu (harimo amezi atatu yo kwiga, n’amezi atatu yo gukora inyigo yerekana ko ibyo bize babyumvise). Iyo nyigo ni na yo igena ubwoko bwa seritifika bahabwa.

Umuyobozi Mukuru wa Nziza Training Academy, Nzirorera Alexandre, avuga ko hari n’abandi bitabira amahugurwa agamije gukemura ikibazo runaka kiri mu gihugu. Ati “Nk’ubu murabizi ikiraro giciye mu kirere kirimo kubakwa muri Kicukiro. Mu Rwanda nta ba Enjeniyeri b’ibiraro dufite. Rero twebwe icyo dukora, tureba icyo cyuho, noneho tugategura amahugurwa agamije gusiba icyo cyuho.”

Umuyobozi Mukuru wa Nziza Training Academy, Nzirorera Alexandre, aganira n'abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru wa Nziza Training Academy, Nzirorera Alexandre, aganira n’abanyamakuru

Ati “Iyo bigenze gutyo, tureba ibyo dushaka kwigisha, ngo bizigishwa mu minsi ingahe kugira ngo bibe byumvikanye neza, noneho tukazana inzobere (Experts), mwabonye abo twazanye bavuye muri Koreya kugira ngo badufashe guhugura Abanyarwanda mu bijyanye no gukora inyigo z’ibiraro.”

“Mbere y’abo muri Koreya, twari twazanye abo muri Dubai, baza gufasha abiga ibaruramari mu mishinga y’ubwubatsi (Quantity Surveyors) kugira ngo bige uko bava mu buryo bwa gakondo mu kubarura imari mu mishinga y’ubwubatsi, tubigisha noneho tekinoloji y’Abanyamerika yitwa ‘Plan Swift’ igamije kubafasha kwihutisha akazi, kugabanya igiciro n’igihe inyigo y’imishinga yatwaraga.”

Avuga ku cyuho kigaragara ku banyeshuri barangiza muri za Kaminuza ku isoko ry’umurimo, Nzirorera Alexandre uyobora Nziza Training Academy, yavuze ko icyuho kiri cyane cyane mu bumenyi buke mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Twebwe duhitamo kwibanda kuri tekinoloji kuko za kaminuza usanga zibanda ku kwigisha mu magambo (Theory) n’uburyo busanzwe bwo gukora ibintu, kandi zibyigisha neza, ariko tekinoloji ihora ihinduka ku isoko ry’umurimo, kandi ntabwo za kaminuza ziri ku rwego rwo kugendana n’umuvuduko wa tekinoloji ku isoko ry’umurimo, rero hagomba kubaho amahugurwa nk’aya ngaya agendana n’igihe bitewe n’impinduka zigezweho. Nkatwe urebye ibyo twigishaga umwaka ushize, ntabwo ari byo twigisha uyu mwaka. Tekinoloji niba ihindutse, natwe turahindura ako kanya.”

Nzirorera avuga ko bahora bakangurira ababagannye ko batagomba guhagararira ku byo bize gusa, ahubwo ko bakwiye guhora baza kwiyungura ubumenyi bitewe n’ibigezweho.

Bahugura abarangije Kaminuza bari ku isoko ry’umurimo, n’abarimo kuyisoza, abari mu kazi bakabafasha kwiga tekinoloji ziyoboye isoko mpuzamahanga. Abakirimo gusoza kaminuza babafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo babigisha uko akazi gakorwa, bakanabahuza n’abarimu bafite ubunararibonye mu bwubatsi.

Umwe mu barangije kwiga ibyerekeranye no gukora imbata z’amazu (Architectural Design) muri Nziza Training Academy witwa Emmanuella Nuwayo, avuga ko ibyo bize muri iryo shuri bizabafasha kubikoresha ku murimo.

Emmanuella Nuwayo, umwe mu barangije muri Nziza Training Academy
Emmanuella Nuwayo, umwe mu barangije muri Nziza Training Academy

Ati “Ibyo batwigishije bizadufasha gukora akazi mu gihe gitoya. Ni porogaramu z’ikoranabuhanga, kandi ni ibintu wasangaga bikorwa mu gihe kirekire, ariko ubu twiga kubikora mu gihe gito twifashishije ikoranabuhanga.”

Avuga ko inzobere zibigisha zituruka mu mahanga zibafasha cyane, ku buryo nta mpungenge afite zo guhatana n’abanyamahanga ku isoko ry’umurimo haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Gatabazi Pascal, Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi mu byerekeranye na tekinike, avuga ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi kuko abayitabira bahabwa ubumenyi bwerekeranye n’uko bitwara mu kazi.

Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko atangwa n’abantu b’inzobere agafasha abayahabwa gutyaza ubumenyi. Aya mahugurwa atandukanye gato n’ibyigishwa mu ishuri bisanzwe kuko iyo wigira ku murimo nibwo wiga cyane kuko wigishwa n’ababikoramo bafite ubumenyi buhambaye. Ibi rero ni ibintu byo gushima nk’Igihugu kuko abahanga bava hirya no hino ku Isi bakaza kwigisha abantu bacu benshi.”

Gatabazi Pascal, Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi mu byerekeranye na tekinike
Gatabazi Pascal, Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi mu byerekeranye na tekinike

Gatabazi avuga ko Minisiteri y’Uburezi ifite gahunda yo gukurikirana abarangije mu mashuri atandukanye kugira ngo ubumenyi bavanyeyo butaba impfabusa, ahubwo hagashyirwaho gahunda yo guhanga imirimo no kubafasha kubukoresha ku isoko ry’umurimo.

Ikigo Nziza Training Academy cyatangiye muri 2018. Gitanga amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga mu gukora inyigo z’imishinga. N’ubwo abarangije kuri iyi nshuro ari icyiciro cya gatatu, ubundi icyo kigo kivuga ko ubu cyakabaye kimaze gusohora abakirangijemo b’icyiciro cya gatanu, ariko bakaba baradindijwe n’icyorezo cya COVID-19 bakajya Babura uko basoza amasomo.

Ku nshuro ya mbere abasoje amasomo bahawe muri icyo kigo bari 12, ku nshuro ya kabiri baba 71, kuri iyi nshuro ya gatatu bakaba ari 117.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka