U Rwanda rugiye gukora urutonde rw’uko kaminuza zarwo zihiganwa

Minisiteri y’Uburezi irategura gukora isuzuma rizerekana kaminuza zihiga izindi mu ireme ry’uburezi n’izicumbagira.

Kaminuzaa y'u Rwanda niyo nkuru muri Kaminuza zose zikorera mu Rwanda
Kaminuzaa y’u Rwanda niyo nkuru muri Kaminuza zose zikorera mu Rwanda

Iryo suzuma riteganijwe gutangira mu mwaka utaha, rizaba ari irya mbere mu mateka y’uburezi mu Rwanda.

Mu nama y’abayobozi ba za kaminuza yateranye mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura, yasabye inama y’igihugu y’igihugu y’uburezi gutegura iyo gahunda.

Minisitiri yagize ati “Kuki tutatangira iryo suzuma umwaka utaha, tukamenya imyigishirize ya za kaminuz. Abanyeshuri bakwiye kwigishwa hashingiwe ku bikenewe ku isoko ry’umurimo, haba mu gihugu no mahanga.

Yongeyeho ati “ Iryo suzuma rizagaragaza Kaminuza rifite uburyo bwiza bwo kwigisha kandi buberanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

Minisitiri Mutimura yasabye ko isuzuma ryazagendera ku bintu bikurika: Uko Kaminuza ivugwa, uko abanyeshuri bayirangijemo babona akazi.

Hazashingirwa kandi ku mubare w’amashami akenewe mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, harebwe n’uko kaminuza ikorana n’ibigo na kaminuza mpuzamahanga mu bushakashatsi.

Minisitiri yasobanuye ko kugira ngo kaminuza ikorerwe iryo suzuma, igomba kuba yarahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda rutangwa n’inama nkuru y’igihugu y’uburezi.

Igomba kuba itanga nibura impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya 3. Ikindi kandi, kaminuza zigisha muri gahunda yitwa iya kure (Online).

Karuhanga Gahima Egide, Umuyobozi wa kaminuza ya Kibungo (UNIK), ari mu bishimiye icyo gikorwa.

Ati “Isuzuma rya za kaminuza ni ikintu cyiza, ariko dukeneye kumenya ibizagenderwaho mu isuzuma, kandi bikaba bisobanutse”.

Abayobozi b’inama nkuru y’igihugu y’uburezi bavuga ko kugeza ubu hari kaminuza 26 zujuje ibizagenderwaho mu isuzuma.

N’ubwo Minisiteri y’uburezi izatangira iryo suzuma umwaka utaha, hari ikigo mpuzamahanga gisanzwe kigenzura ireme ry’uburezi mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.Uyu mwaka, berekanye ko kaminuza y’u Rwanda (UR), ari iya mbere mu gutanga uburezi bufite ireme.

UR ikurikirwa na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), hagakurikiraho kaminuza mpuzamahanga (UGHE). Ku mwanya wa kane haza kaminuza ya Kigali (UK), ku mwanya wa gatanu hari Kaminuza y’abalayiki y’abadiventisiti.

Kaminuza eshatu ziza ku mwanya wa nyuma kuri urwo rutonde, ni Kaminuza yitwa “ Nile Source Polytechnic” yo mu Karere ka Huye, igakurikirwa na Kaminuza ya Mount Kenya y’i Kigali hagaheruka Kaminuza ya African Leadership y’i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni gute ULKyaza imbere ya AUCA ntibibaho

Jules yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka