Twaganiriye na mwarimu Ntabudakeba umaze imyaka 44 yigisha

Ntabudakeba Immaculée ni umubyeyi umaze imyaka 44 mu burezi. Avuga ko akazi ka mwarimu ugakoze ugakunze kakugeza ku iterambere ukabasha gusaza neza.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Ntabudakeba yatangaje ko akorera umwuga w’uburezi mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma kuri G.S Mubuga.

Aha Ntabudakeba yari kumwe na bamwe mu bana yigisha
Aha Ntabudakeba yari kumwe na bamwe mu bana yigisha

Avuga ko yatangiye kwigisha mu mashuri abanza tariki 27 Nzeri 1977, akimara kurangiza amashuri yisumbuye.

Ati “Kera twarangizaga duhita dutangira akazi kandi karabonekaga cyane kuko nize uburezi imyaka 7 ndangiza mpita nigisha”.

Ntabudakeba avuga ko yatangiye akazi ahembwa ibihumbi 10, nyuma uko agenda agira uburambe niko amafaranga yiyongeragaho make kuko nyuma y’imyaka 3 yahembwe ibihumbi 14.

Ntabudakeba avuga ko ibyo umwuga w’ubwarimu wamugejejeho ari byinshi muri byo icyamushimishije kikaba ari uko yabashije kurihira abana be amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza bakiga bakarangiza uko ari batanu.

Yabashije kubaka inzu kuri santere ya Mubuga ifite agaciro ka Miliyoni 2.5 ndetse anavugurura iyo abamo ubu akaba atuye mu nzu nziza.

Ntabudakeba yoroye inka ebyiri zimuha umukamo ungana na litiro 14 iyo zabyaye, ndetse akabona ifumbire agahinga akeza, akihaza mu biribwa.

Yaguze kandi ubutaka bwo guhingaho bungana na hegitari 1.5 kugira ngo abashe no gusagurira amasoko.

Mu myaka amaze mu burezi avuga ko byamugiriye akamaro igihe abonye abo yigishije na bo bagize icyo bimarira ndetse bamwe muri bo bakaba bakorana ku kigo kimwe.

Uyu mubyeyi urimo witegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ageze ku mushahara ungana n’ibihumbi ijana na mirongo inani n’icyenda n’amafaranga Magana arindwi (189,700frw). Yishimira ko umushahara we wazamutse ageze igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru akazajya afata amafaranga menshi y’izabukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mwarimu imana izamuha umugisha pe ndi mubo yigishije iyo abanyeshuri twatsindaga isomo rye wasangaga aduda motivation (amabombo,amakaramu , amakayi nibindi umwana bimushimisha) nagubwe neza kuko yanteje intambwe nanjye ubu nsigaye nigisha abandi mumashuri yisumbuye

NZABIHIMANA Eldad yanditse ku itariki ya: 25-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka