Sobanukirwa uburyo Politiki y’uburezi ishyirwaho hagendewe ku makuru
Ikiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2025, cyagarutse ku buryo bwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi n’uko habaho guhererekanya amakuru ashingirwaho hafatwa ibyemezo mu burezi.

Muri iki kiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, Bella Rwigamba, ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, asobanura gahunda yo gufata ibyemezo bishingiye ku makuru mu burezi, yavuze ko akenshi Minisiteri y’Uburezi ibyo igenderaho ishyiraho gahunda ndetse na politiki nshya y’uburezi, iba ishingiye ku makuru.
Ati “Ntabwo impinduka zikorwa nta kintu umuntu ashingiyeho, kuko aba agomba gushingira ku byo yabonye, uko abana biga, uko uburezi butezwa imbere noneho icyo gihe hagatangira gahunda yo kuvugurura za gahunda ziri mu burezi, ariko hashingiwe ku makuru ahari”.
Rwigamba avuga ko mu kurinda amakuru bwite ku ikoranabuhanga, Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA), rwasohoye itegeko rigamije kurinda ayo makuru rihuriweho n’ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera.
Avuga ko n’ubwo iryo tegeko rihari ariko bakomeza no gishishikariza abantu bose bafite aho bahuriye n’uburezi, kugira uruhare mu kurinda abana ibyahungabanya ubuzima bwabo binyuze mu ikoranabuhanga, ndetse ko hari n’ubukangurambaga buzatangira tariki 1 Ukwakira 2025, buzanyura mu bigo by’amashuri.
Ati "Ubwo bukangurambaga tuzabukora dufatanyije na NCSA mu mashuri, ku buryo icyo kintu cyo kumva ko abantu bagomba kwitondera ikoranabuhanga, ibyo barishyizeho n’uko barikoresha ari ikintu kizahoraho dukorana n’izindi nzego zitari iz’uburezi gusa, harimo na Minisiteri y’Ikoranabuhanga."

Manzi Olivier wo muri Mojaloop Foundation, yubatse ikoranabuhanga rihuza abantu bishyurana haba mu ma Banki no kuri telefone, avuga ko ababyeyi bakwiye gukoresha ikoranabuhanga mu kubafasha kumenya niba abana babo ibyo biga bizabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ati "Njyewe nk’umubyeyi, ninjya kureba ibyo umwana yiga n’ibyo nzi biri ku isoko, ese ndabona bimujyana mu nzira nziza yo kuzaba ahatana?"
Yakomeje avuga kandi ko abafata ibyemezo ku makuru aba agomba gukusanywa, bakwiye kwibuka no gufasha ababyeyi gutuma babasha kumenya amakuru ku myigire y’abana n’ibiri ku isoko ugereranyije n’ahandi.
Manzi avuga ko abakora ikoranabuhanga rigamije korohereza abantu, bakwiye kubanza kwita ku buryo ryakoroshya ubuzima bwa wa muntu ukeneye amakuru, ariko kandi bikajyana n’ubushobozi ndetse n’urwego rwa buri wese.
Ati "Bagombye gufata uwo muntu uzakenera ayo makuru akaba ari we baheraho bashaka uburyo bamworohereza ubuzima, aho kugira ngo bo biyorohereze ubuzima. Ni gute umubyeyi ufite gatoroshi utuye mu giturage yabona amakuru y’umwana we wiga mu kandi Karere kandi akayabona vuba?"

Yakomeje avuga ko abikorera batekereza uburyo butandukanye bukwiye gufasha abantu bo mu byiciro byose, cyane cyane abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri kugira uburyo na bo bajya bagerwaho n’amakuru bakeneye.
Ati "Nk’ubu hashyizweho sisiteme, bati mubyeyi hamagara kuri iyi nimero runaka iraguha amanota y’umunyeshuri wawe, umubyeyi wese mu Kinyarwanda yabyumva. Ubwo ni uburyo bumwe bwakorohereza umubyeyi utazi gusoma cyangwa kwandika ariko ushobora kwandika umubare."
Niyonshuti Dieu Merci Fabrice, ushinzwe ibikorwa muri Smart Class Ltd, avuga ko nk’abikorera bafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga mu burezi, bashimira Leta uburyo ikomeza gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kubaka ibyumba by’ikoranabuhanga, guha abarimu mudasobwa no kuzihemba abana batsinze neza ibizamini bya Leta.
Akomeza avuga ko bagiye bahura n’imbogamizi z’uko mu bigo by’amashuri byinshi wasangaga bitabakira ngo bakorane, kubera impungenge zishingiye ku kudasobanukirwa neza ibyo bakora, ariko Minisiteri y’Uburezi yagize uruhare mu gutuma uyu munsi imikoranire irimo gutanga umusaruro ufatika.
Niyonshuti avuga ko nk’ibigo by’abikorera mu burezi zimwe mu ngamba bafata cyangwa imbaraga bashyira mu bikorwa byabo, bishingira ahanini ku makuru aba yakusanyijwe na Minisitiri y’uburezi.
Ati "Buri mwaka, Minisiteri y’Uburezi hari uko bagenda batanga raporo, igaragaza uko ubumenyi bw’ikoranabuhanga buhagaze, uko ibyumba by’ikoranabuhanga bingana bikaduha ishusho y’imbaraga tugomba gushyiramo, kuko ntabwo umuntu yazana ibisubizo gutyo gusa ntacyo ahereyeho. Natwe rero iyo tugiye gukora, duhera kuri ya makuru bikadufasha kugenda tumenya aho dushyira imbaraga."

U Rwanda rugeze mu gihe cy’ingenzi aho gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo kandi yizewe, bishobora guhindura byinshi ku musaruro wo mu rwego rw’uburezi. Uburyo bwa Data-Driven Decision Making (DDDM), bufasha mu igenamigambi, ikoreshwa ry’umutungo n’ingamba zo mu ishuri bishingiye ku bimenyetso bifatika, aho kuba ibitekerezo gusa.
Ibyo binagaragarira nko ku rwego rwo kwitabira ishuri mu mashuri abanza ruri ku kigero cya 92.8%, n’urw’abasoma n’abandika mu rubyiruko ruri ku kigero cya 88% nk’uko bigaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ya 2024.
Ariko haracyari imbogamizi zo kugabanya icyuho kiri hagati y’imijyi n’icyaro, no kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga bukiri ku kigero cya 12.8% mu gihugu hose, na ho mu byaro bukaba buri ku kigero cya 6.6%.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|