Sena yemeje Dr Alexandre Lyambabaje nk’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 2 Gashyantare 2021 yashyize Dr Alexandre Lyambabaje ku mwanya w’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda. Ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 Sena yemeje Dr Alexandre Lyambabaje nk’umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda usimbuye Dr Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi kuri uyu mwanya yari amazeho amezi ane.

Dr Alexandre Lyambabaje
Dr Alexandre Lyambabaje

Nk’uko yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter, Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, yemeje Dr Alexandre Lyambabaje nk’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda kuko abifitiye ubushobozi, hashingiwe ku bumenyi afite mu byerekeye imibereho myiza n’uburengenzira bwa muntu .

Dr Alexandre Lyambabaje w’imyaka 61 y’amavuko, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 n’icya 3 mu mibare yahawe na Kaminuza ya Rennes yo mu Bufaransa. Agizwe umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yari umujyanama w’ihuriro rya Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba, umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda muri College of Medicine and Health Sciences ndetse n’umwarimu muri Institute of Applied Science kuva mu mwaka wa 2014.

Mbere y’uko akora iyi mirimo itandukanye, mu mwaka wa 1999 yabaye umuyobozi uhoraho wa Ministeri y’Uburezi, mu mwaka wa 2000 yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Inganda n’Ishoramari kugeza mu mwaka wa 2003. Dr Alexandre Lyambabaje ari mu batanze umusanzu mu bikorwa binyuranye bigamije guteza imbere ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na COMESA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka