Save the Children yatangiye gutanga ibitabo hafi 8,000 mu mashuri

Byari nk’umunsi Mukuru ubwo abana biga mu wa Gatatu w’incuke, mu Ishuri ribanza rya EPR Karama mu Murenge wa Kigali w’Akarere ka Nyarugenge babonaga abinjiye babazaniye ibitabo, bimwe bishushanyijemo inyamaswa, ibindi biriho Izuba, Isi n’ibindi.

Abana berekana ibitabo bahawe muri gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma
Abana berekana ibitabo bahawe muri gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma

Bari abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburezi barimo Umuryango Save the Children, batangiye gahunda yo gutanga ibitabo bigera hafi ku 8000 mu mashuri abanza, ukaba usaba abarimu n’ababyeyi gufasha abana kubisoma byose.

Kuva mu mwaka wa 2016 kugeza ubu, Save the Children imaze gutanga ibitabo by’Ikinyarwanda birenga bihumbi 430 bifite imitwe (titres) isaga100, byagenewe abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza.

Uyu muryango uvuga ko mu myaka itanu ishize abana bangana na 30% ari bo bonyine bageraga mu mwaka wa Gatatu w’Amashuri abanza, bazi gusoma neza Ikinyarwanda, ariko ngo aho iyi gahunda yo gutanga ibitabo iziye urugero rw’abazi gusoma neza rumaze kurenga 50%.

Esperance Nshutiraguma Umuyobozi wungirije wa Nyarugenge areba uko umwana asoma igitabo yahawe
Esperance Nshutiraguma Umuyobozi wungirije wa Nyarugenge areba uko umwana asoma igitabo yahawe

Musafiri Patrick ushinzwe Uburezi muri Save the Children agira ati "Twasaba ko buri mwana asoma ibitabo byinshi bishoboka, kugeza ubu hari ibitabo bifite imitwe irenga 100 buri mwana ashobora gusoma cyangwa gusomerwa."

Umuryango Save the Children uvuga ko ufite gahunda y’imyaka itanu yo gutanga ibitabo ku bana, baba abari ku Ishuri cyangwa mu rugo kuva muri 2022-2026, ukibwira ko "hari impinduka nyinshi zizaba zimaze kugerwaho."

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Save the Children, Phoibe Mukazera, akomeza avuga ko hamwe n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta, amashuri batarageramo mu Gihugu ari make.

Abana banejejwe n'ibitabo bahawe
Abana banejejwe n’ibitabo bahawe

Mukazera ati "Ibi bitabo ntabwo biri mu nteganyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi, ariko iyo umwana yagize umuco wo kubisoma bimworohera no gusoma andi masomo mwarimu yamuhaye, iyo asomye inkuru twamuhaye bimufasha gusobanukirwa amasomo ari kwiga."

Ni ibitabo bivuga ku ngingo zitandukanye zireba imibereho ya muntu muri rusange n’ibidukikije, bigatangwa guhera ku bana bo mu mashuri y’incuke kugera ku barangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza.

Kuri uyu wa Kabiri Save the Children ifashijwe n’Ikigo mpuzamahanga cyubaka Iminara y’itumanaho (IHS Towers), batanze ibitabo ku bana bo ku Ishuri ribanza ry’i Karama muri gahunda bafite yo guha amashuri ibitabo hafi 8,000 mu mashuri 40 muri iyi minsi.

Nshutiraguma wa Nyarugenge na Mukazera wa Save the Children barekana ibitabo byahawe abana
Nshutiraguma wa Nyarugenge na Mukazera wa Save the Children barekana ibitabo byahawe abana

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Esperance Nshutiraguma, agira inama abana yo kugana amashuri, insengero n’ibigo by’urubyiruko, ahashyizwe ibitabo bashobora gusoma, aho guhugira mu bibarangaza bibi.

Nshutiraguma yifuza ko bahabwa ibitabo byinshi kugira ngo ubwo buri Mudugudu mu Rwanda uzaba ufite nibura amarerero atatu, hazabe harimo n’ibitabo.

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya EPR Karama, Muntwali Alodie, avuga ko abana badashobora kumenya gusoma neza bose mu gihe batandatu ubu ari bo bagisangira igitabo kimwe.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge n'abatanyabikorwa bako bateza imbere gahunda yo gusoma
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’abatanyabikorwa bako bateza imbere gahunda yo gusoma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka