Muri aba banyeshuri harimo abo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) 823 barimo ab’igitsina gore 574, hakabamo 102 barangije mu cyiciro cya gatatu (Masters) barimo abagabo 66.
Mu basoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza harimo (Rtd) Gen Maj. Sam Kaka Kanyemera wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Uyu mugabo wanahembewe kuba indashyikirwa mu banyeshuri basoje uyu munsi agahabwa ibikoresho bya DSTV, yigaga ibijyanye n’amategeko Mpuzamahanga Mpanabyaha (International Criminal Law).
UNILAK imaze imyaka 20 ishinzwe, imaze gutanga impamyabumenyi zigera ku 11 173. Umuyobozi Mukuru wungirije wayo, Dr. Ngamije Jean, yasabye abahawe impamyabumenyi kuba umusemburo w’impinduka muri sosiyete n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “U Rwanda n’imiryango yanyu babatezeho byinshi. Kwiga Kaminuza bivuze kugira icyo uhindura cyiza, iyo ntacyo uhinduye ngo ukigeze ku rwego runaka rwiza, ntacyo uba waramaze muri Kaminuza.”
Yasabye aba banyeshuri barangije kwiyubakamo icyizere ubundi bagakoresha ubumenyi bahawe, batanga umusanzu ufatika mu kubaka iterambere ry’igihugu.
Yabibukije kandi ko bagomba kuba ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite aho kucyongerera ibibazo, bakanibuka ko ubumenyi budafite kwihesha agaciro ntacyo bumaze.
Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Kane, barangije mu mashami atandukanye yo gucunga ibidukikije, ikoranabuhanga n’amategeko mu mwaka w’amashuri 2016/2017.
Uwavuze mu izina ryabo yijeje Abanyarwanda ko ubumenyi bakuye muri iri shuri ndetse n’umutima nama bahatorejwe, bizabafasha kuzana impinduka mu buzima bw’igihugu, kuko ahari ubushake, ubushobozi no gukora cyane, Imana nayo iba ihari ibintu bigatungana.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Felicitation Afande werekanye ko imilimo yose wagiye ushingwa waruyishoboye wongeye no kwerekana ubushobozi bwawe uba indashykirwa Komera