‘Rwanda Smart Education’, igisubizo ku bibazo bya Internet mu mashuri

Ku ishuri rya Kagarama Secondary School riherereye mu Karere ka Kicukiro, hasorejwe ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga Rwanda Smart Education Project, abanyeshuri n’abarimu bakagaragaza ko ikoranabuhanga bize rigiye kuborohereza mu masomo.

Abayobozi bamurikirwa imikorere y'uyu mushinga
Abayobozi bamurikirwa imikorere y’uyu mushinga

Shami Rindiro Belyne, umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye muri Kagarama Secondary School, avuga ko iri koranabuhanga ribafasha mu masomo yabo kandi ubushakashatsi bakora bukagenda neza kuruta uko babikoraga ritaraza.

Ati “Mbere gukora ubushakashatsi byari ikibazo, twiringiraga gusa ibitabo byo mu isomero ariko ubu tubasha kubona ubumenyi bwo ku Isi yose mu kanya gato, kandi bituma ndota inzozi nini zo kuzaba umuhanga muri byinshi.”

Ibi kandi abihuriraho na Isingoma Elijah na we uvuga ko mbere yuko ikoranabuhanga riza mu kigo cyabo imyigire itari imeze neza, ariko kuri ubu bakaba babasha kurikoresha mu bushakashatsi ndetse no mu bindi bikorwa by’ingenzi birikenera.

Ati “Mbere ikoranabuhanga ritaraza ntabwo imyigire yacu yari imeze neza, kuko ntabwo twabashaga kumenya ibintu byisumbuyeho, ubu rero ni cyo icyumba cy’ikoranabuhanga cyatuzaniye, kuko ubu tubasha kwiga ibintu byinshi neza kandi mu gihe gito”.

Umwe mu banyeshuri uvuga ko uyu mushinga uje kuborohereza mu myigire
Umwe mu banyeshuri uvuga ko uyu mushinga uje kuborohereza mu myigire

Abarezi na bo basanga iyi mpinduka yoroheje akazi kabo. Nk’uko bigarukwaho na Didas Tuyishime, umwarimu wigisha mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama.

Ati “Twahoranaga ikibazo cyo gukoresha ibitabo bishaje, ariko ubu nshobora gutegura amasomo agezweho ku ikoranabuhanga nkayageza ku banyeshuri mu buryo bwihuse”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yashimangiye ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyabaye intambwe ikomeye, mu kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Amashuri 1,500 hirya no hino mu gihugu amaze guhabwa interineti yihuta, kandi hashyizweho ibigo bibiri bikomeye byo kubika amakuru (Data Centers). Ibi ni byo shingiro ryo kubaka urusobe rw’uburezi ruzashyigikira uburyo bwo kwigisha no kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Yakomeje agaragaza ko ibi bihuye n’icyerekezo cy’Igihugu, ati “iyi ntsinzi itanga umusanzu ukomeye ku cyerekezo cy’u Rwanda 2050, ndetse na gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere (NST2). Turimo gushyira Igihugu cyacu ku murongo wo guhatana ku rwego rw’Isi mu bukungu bushingiye ku bumenyi.”

Minisitiri w'Uburezi, Dr Joseph Nsengimana
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana

Icyiciro cya kabiri kizakwirakwiza internet mu mashuri 2,500, gishyireho amasomero 100 y’ikoranabuhanga (smart classrooms).

Usibye gukwirakwiza uburyo bw’ikoranabuhanga mu mashuri, ku bufatanye na Smart Education Project, Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi (MINICT) ku bufatanye na Huawei, yatangije umushinga wa DigiTruck Project.

Uyu mushinga w’ishuri ritembera rikoresha ingufu z’imirasire y’izuba, rifite mudasobwa, interineti ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kwiga ikoranabuhanga.

DigiTruck izazenguruka mu turere twose 30 tw’u Rwanda, itanga amahugurwa yihariye kandi ku buntu ku bijyanye n’ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku baturage batabona ayo mahirwe kenshi, barimo urubyiruko rutari mu mashuri.

Uyu mushinga wa DigiTruck, ujyanye n’intego za NST2 zigamije gutoza Abanyarwanda Miliyoni imwe ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, uzafasha abaturage barenga 5,000 mu gihe cy’imyaka itatu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka