Rwanda: Amashuri mpuzamahanga aratanga uburezi bushimwa na benshi

Ku wa gatatu mu gitondo cy’ubukonje, umwana w’imyaka 10 witwa Hirwa Jovian wiga ku ishuri ribanza rya Dove International School ryo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arahuze cyane kuri mudasobwa ngendanwa akora ubushakashatsi kugira ngo asubize umukoro yahawe mu isomo ry’ubutabire rya ‘Acids and bases’.

AIMS – Rwanda
AIMS – Rwanda

Uwo mwana yagombaga kurangiza uwo mukoro yari yahawe n’umwarimu we, nyuma akaza gusobanura ibyo yakoze imbere y’abandi bana bigana.

Mu nteganyanyigisho isanzwe yo mu Rwanda, iryo somo (Acids and bases) ryigishwa mu mashuri yisumbuye, bitandukanye no mu mashuri mpuzamahanga, ashishikariza abana bakiri bato gukoresha cyane ubwenge bwabo kandi bikoresha ubwabo.

Ku myaka 10 gusa, Hirwa atekereza kure, icyifuzo cye kikaba ari uko mu gihe kiri imbere yazaba umwe mu bahanga bize ibijyanye n’isanzure (aerospace engineer).

Hirwa ni umwe mu bana 127 biga muri Dove, ishuri rigendera ku nteganyanyigisho ya ‘Montessori International’, uburyo bw’imyigishirize bwibanda ku guha urubuga umwana akishakashakira bitewe n’ibyo bamusabye, gusa umwarimu we akamuba hafi.

Iyo nteganyanyigisho yahimbwe na Dr Maria Montessori, Umutaliyani wize ubugenge, akaba akora cyane mu burezi, akaba yaranavumbuye uko umwana azamuka mu myigire kugeza akuze.

Iyo nteganyanyigisho iba irimo amasomo y’ubumenyingiro, imibare, Icyongereza, Igifaransa, ibinyabuzima, ubutabire, ubugenge n’andi.

Kugira ngo abana bafate neza ibyo biga, amasomo yose ajyana no kwigira ku bikorwa bifatika (practical) ndetse n’ubushakashatsi bakora bifashishije mudasobwa zabo cyangwa bagiye mu cyumba kirimo mudasobwa z’ikigo.

Umuyobozi wa Dove International School, Lise Humura, avuga ko ubwo buryo bw’imyigishirize ari bwo bahisemo kuko ari bwiza.

Excella School – Kigali
Excella School – Kigali

Agira ati “Ubwo ni bwo buryo dutangamo amasomo, dukora ubushakashatsi ku ngingo zitandukanye. Ikigo gifite abarimu 16 kandi bose bazobereye mu kwigisha integanyanyigisho ya Montessori. Twakira abana kuva ku mwaka n’igice, tugatangira kubigisha kugira ibyo bikorera nko kwiyambika, kuvuga n’ibindi”.

Abo bana kugira ngo bajye mu mashuri yisumbuye yo hirya no hino ku isi, bahabwa ikizamini na ‘International Society of Arboriculture (ISA)’, na yo ikoresha integanyanyigisho ya Montessori.

Dove - Rwanda
Dove - Rwanda

Humura arongera ati “Kuva mu mwaka wa gatatu kugera mu wa gatanu, abanyeshuri babazwa na ISA inshuro ebyiri mu mwaka, mu gihe abo mu mashuri y’incuke bakurikiranwa n’abarimu babo, abo na bo bagasabwa guha ababyeyi b’abana amakuru yuzuye y’imyigire yabo.

ISA iha seritifika mpuzamahanga abana barangije, zibemerera kuba bakwiga mu ishuri ryisumbuye iryo ari ryo ryose ku isi.

Humura avuga ko amafaranga y’ishuri ari hagati y’ibihumbi 600 by’Amanyarwanda na Miliyoni ku mwaka, na ho ayo kwiyandikisha akaba ibihumbi 100.

Hari andi mashuri yigisha gahunda za ‘Cambridge’ ni integanyanyigisho yo mu bihugu akenshi bikoresha icyongereza bita ‘International Baccalaureate (IB)’.

Ibyo biri nko mu ishuri rya Green Hills Academy, ishuri ryatangiye mu Rwanda mu 1997, rikaba ryaramenyekanye cyane riranizerwa mu burezi.

Kubera izo nteganyanyigisho zo ku rwego mpuzamahanga, abanyeshuri barangije muri iryo shuri bahabwa seritifika zibemerera kwiga muri kaminuza iyo ari yo yose ku isi.

Iryo shuri riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ryatangiranye abanyeshuri 130, ariko ababyeyi bakomeje kujyana abana babo muri iryo shuri mpuzamahanga, ku buryo ubu rifite abanyeshuri 1550.

Green Hills Academy yigisha mu Cyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda, ariko bakanashyigikira cyane gahunda yo kwigisha abana indimi z’amahanga.

Hari kandi ishuri rya Riviera High School, na ryo ni ishuri mpuzamahanga riherereye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, riha abanyeshuri barirangijemo seritifika mpuzamahanga ya ‘International General Certificate of Secondary Education’ (IGSCE).

Riviera High School – Kigali, Rwanda
Riviera High School – Kigali, Rwanda

Irindi shuri mpuzamahanga rizwi cyane mu burezi bwo mu Rwanda, ni Ecole Belge de Kigali, iryo shuri ryigisha integanyanyigisho y’Ababiligi.

Iryo shuri riterwa inkunga n’u Bubiligi, rihera ku mashuri y’incuke rikagera mu yisumbuye, rikaba ari rimwe mu yagize ishyirahamwe ry’amashuri y’Ababiligi ari hirya no hino ku isi (AEBE).

Lyza Chyzij, umwe mu barimu baganiriye na KT Press dukesha iyi nkuru agira ati “Ni byiza ko abanyeshuri babona ubumenyi mpuzamahanga biciye muri izi nteganyanyigisho kuko bizamura imitekerereze yabo”.

Ecole Belge – Kigali
Ecole Belge – Kigali

Uretse amashuri abanza n’ayisumbuye, kaminuza zo ku rwego mpuzamahanga na zo zagaragaje inyungu yo kuzigamo kuva zatangira gukorera mu Rwanda.

Izo kaminuza zifite amashami zigisha arimo ubuganga, ubucuruzi, ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibindi.

Izo kaminuza zifite icyemezo cyerekana amasezerano akubiyemo imirongo ngenderwaho, ziba zaragiranye n’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC).

Muri izo kaminuza hari ‘University of Global Health Equity’ (UGHE).

Iyo kaminuza yatangijwe ku mugaragaro muri uyu mwaka, igatanga icyizere ko izasohora abaganga b’inzobere bazayobora abandi mu kwita ku buzima bw’abantu, igafatwa nk’ishami rya kaminuza y’ubuganga ya Havard yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika zinakorana.

University of Global Health Equity – Burera
University of Global Health Equity – Burera

UGHE ishingiye ku kwigisha ibijyanye n’ubuzima rusange (MGHD), cyane ko ari na ryo shingiro rya gahunda z’imyigishirize yayo.

Integanyanyigisho ya MGHD ikoresha ubuvumbuzi mu buryo bwo kwigisha mu rwego rwo kubonera ibisubizo zimwe mu mbogamizi.

Indi kaminuza ifite amasezerano ni Carnegie Mellon University (CMU), yatangiye muri 2011 igamije kubonera umuti ikibazo cy’ubuke bw’aba Enjeniyeri b’inzobere bagomba kwihutisha iterambere rya Afurika.

CMU Africa- Rwanda
CMU Africa- Rwanda

Iyo kaminuza imaze kwigisha abanyeshuri barenga 300 bo mu bihugu 18 bya Afurika, bahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga mu itumanaho, mu mashanyarazi no mu gukora za mudasobwa.

Umuyobozi wa HEC Dr Rose Mukankomeje, avuga ko izo kaminuza zahawe ibya ngombwa kuko zujuje ibisabwa.

Ati “Izo kaminuza zahawe ibyemezo byo gukora kuko zari zujuje ibisabwa na HEC mu mashami yazo anyuranye zigisha. Zaragenzuwe nk’uko bisabwa n’amategeko zirabona zemererwa gukora”.

Arongera ati “Nyinshi mu zindi kaminuza zikora ku rwego rw’igihugu, zemerewe by’agateganyo, bivuze ko zemerewe kubera ko zifite iby’ingenzi mu byo zisabwa mbere yo gutangira, zikanemera ko zigiye kuzuza ibisabwa byose”.

Bimwe mu byo HEC isaba za kaminuza kuzuza kugira ngo zemererwe gukora ni umubare w’abarimu, ibyumba byo kwigiramo, za Laboratwari n’ibindi.

Indi kaminuza yujuje ibya ngombwa ni iya Oklahoma Christian University ifite icyicaro muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, iyi ikaba yemeza ko yahaye Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame, impamyabumenyi z’icyubahiro.

Riviera High School – Kigali, Rwanda
Riviera High School – Kigali, Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku bwanjye ibi ntibinyoroheye kwigana ibyabandi byarananinye nawe se mbwira ukuntu umwana w’utishoboye aziga "umwashi n’agaheto gafoye akaburungu,mabyariro n’inturubiko"agatahana ibyo, undi akiga agakora reseach analysis kuri laptop Physique Chimie Maths Biologie abivuga muri English,Fresh bose bagomba guteza imbere u Rwanda bazahurira he? bahuze ingufu bate?kandi umusoro w’umwe wigisha undi ku buryo buziguye ariko bakiga mu buryo buhabaye. ubu uwashaka ingamba byahura cga bikegeranye ako ariisoko y’iterambere ridasiga bamwe

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka