Rutsiro: Umunyeshuri uri mu bizamini yajyanywe kwa muganga kubera kwiga cyane

Niyomukesha Josiane uri gukorera ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ku ishuri ryisumbuye rya Murunda yagize ikibazo cyo guta ubwenge bitewe no kwiga cyane mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18/11/2012 ajyanwa kwa muganga.

Uyu munyeshuri avuga ko ku cyumweru hagati ya saa moya na saa mbiri z’umugoroba yaryamye arimo aruhuka arangije kwiga nyuma aza kwisanga ari kwa muganga atazi uko byagenze.

Abari kumwe na we bamubwiye ko ngo yafashwe yitura hasi, yataye ubwenge, arerembura amaso azana n’ibintu bimeze nk’ifuro mu kanwa.

Umukozi ukurikirana imyitwarire y’abo banyeshuri ku giko bakoreraho ibizamini witwa Tuyishime Marie Delphine ni we wabimenyeshejwe mbere n’abandi banyeshuri ko mu icumbi ry’abo bakobwa havutse ikibazo.

We n’abandi barimu bari kumwe ndetse n’abayobozi bo kuri icyo kigo bahise batabara bafatanya kugeza uwo mukobwa kwa muganga.

Yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Murunda ariko bitewe n’uko yari arembye, na cyo kimwohereza ku bitaro bikuru bya Murunda, maze na byo bigerageza kumwitaho mu buryo bwose bushoboka, ku bw’amahirwe yongera kugarura ubwenge ndetse no koroherwa.

Niyomukesha yabashije kwihangana aza gukora ikizamini n'ubwo yari atarakira neza.
Niyomukesha yabashije kwihangana aza gukora ikizamini n’ubwo yari atarakira neza.

Niyomukesha urangije umwaka wa gatandatu ku kigo cya Collège de la Paix Rutsiro mu ishami rya HEG (History, Economics and Geography) yabashije kugarura ubwenge ndetse agaruka gukora ibizamini mu gitondo ku wa mbere tariki 19/11/2012 nubwo yari atarakira neza.

Mu gitondo cyo kuwa mbere, ibitaro byamwemereye kugaruka mu kigo ndetse akora ibizamini nk’abandi nubwo we yumvaga atarakira ndetse akaba yababaraga mu mutwe no mu nda.

Ati: “gukora ibizamini bisigaye ni ukwihambira kubera ko umutwe uri kundya cyane ku buryo ndi gupfa gukora nkaba ntigeze nongera no gusoma mu ikayi”.

Kwa muganga bamuhaye imiti anywa ku manywa bamubwira ko narangiza ibizamini by’uwo munsi aza gusubirayo ku mugoroba.

Usibye uwo mukobwa wajyanwe kwa muganga hari n’abandi banyeshuri babiri byagaragaye ko bahise bagira ikibazo cy’ihungabana.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abo bakobwa avuga ko babitewe no kubona ibyari bibaye kuri mugenzi wabo ariko ubuyobozi bubafasha kuba ahantu hatuje no kubahumuriza ku buryo na bo bakomeje ibizamini nta kibazo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka