Rusizi: Ishami rya Kaminuza niryagurwa bizafasha Abanyarwanda kwigira iwabo
Abayobozi ba kaminuza imwe y’u Rwanda basuye ishami ryayo riri mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kureba uko iyi kaminuza yakwagurwa kuko aho bari baratijwe n’akarere ari hato cyane kandi hakaba harangirijwe n’umutingito.
Aba bayobozi bakomeza gutangaza ko iyi kaminuza igamije kugeza ireme ry’uburezi muri aka karere no kugateza imbere mu bijyanye n’uburezi dore ko abanyeshuri basaga 2000 bambuka bajya kwigira muri Congo.
Abanyeshuri bigira muri Congo ngo bajyayo kuko ibyo basabwa kugirango bemererwe kwiga mu Rwanda baba batabyujuje aha umuyobozi mukuru wungirije wa kaminuza y’u Rwanda akaba yavuze ko hashakwa uburyo hashyirwaho imyigishirize yo ku rwego rwo hasi kugirango buri wese yigire mu gihugu cye.
Ikindi ngo nuko iyi kaminuza izashyirwamo amashami abenshi bajya gushakira mu bindi bihugu nka za Kabare na Bukavu ndetse n’ahandi, ikindi ngo kubera ireme ry’uburezi rizaba riri kuri iyi kaminuza ngo bizatuma n’abanyamahanga bayitabira kubera ko akeza kigura.

Ku kibazo kijyanye nuko iri shuri ryabura abaryigamo kubera ko abenshi bajya muri Congo ngo nta mpungenge biteye kuko ngo bizeye ko nibamara gushyiraho amashami ajyanye n’ayo bajya gushaka muri Congo ngo bazagaruka kwigira iwabo kuko ngo bizaba byoroshye kwigira iwabo kandi bizeye umutekano kuko ngo iyo bajya muri Congo bagenda bikandagira kubera umutekano muke.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatambagije aba bayobozi aho akarere kateganyirije kwagurira iyi kaminuza kugeza ubu hamaze kuboneka ikibanza kingana na hegitari eshanu.
Pudence Rubingisa, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hamwe n’itsinda bari kumwe ngo bishimiye ubutaka beretswe n’akarere akaba ari muri urwo rwego atangaza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazatangira gushaka amafaranga yo kubaka iyi kaminuza.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko iyi kaminuza ihishemo byinshi byerekeranye n’iterambere kuko amazu y’iyi kaminuza azaba ari n’icyitegererezo y’amazu akwiye kubakwa mu mujyi w’akarere ka Rusizi.
Ikirenze kuri ibyo nuko aya mazu azaba ari kwigirwamo ubwenge bwubaka igihugu cy’Abanyarwanda, ikindi ngo nuko bigiye kuruhura abanyeshuri birirwaga bajya muri Congo kuko ngo bazaba begerejwe uburezi bwujuje ibyangombwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|