Rusizi: Ibigo by’amashuri ntibirasobanukirwa n’imikorere ya laboratwari igendanwa

Hari ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bitarasobanukirwa n’uko ibikoresho bya siyansi Minisiteri yabahaye bishobora gukoreshwa nta nzu ya laboratwari yifashishijwe, nk’uko Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye abitangaza.

Urwunge rw’Amashuri rwa Marie Reine Mibirizi rufite gahunda ya 12YBE n’amashami ya siyansi nka MCB (Imibare,Ubutabire n’ibinyabuzima), ni kimwe mu bigo byagaraje ikibazo cyo kuba nta laboratwari gifite, mu muhango wo gutaha amashuri yisumbuye tariki 15/02/2012.

Iki kigo gifite bimwe mu bikoresho bya laboratwari cyahawe na Minisiteri y’Uburezi ariko nta nzu yo gukoreramo ikigo gifite, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wacyo Soeur Marie Josee Nyiramukesha.

Agira ati: “Ibikoresho bya laboratwari twarabihawe koko. Gukoresha ibyo bikoresho abanyeshuri bakorera imyitozo mu ishuri bigiramo kandi ibyo biba bigomba gukorerwa mu nzu yabugenewe. Muri make nta bwisanzure bubaho mu gukora iyo myitozo”.

Minisitiri Haberamungu avuga ko hari ikibazo cy’imyumvire mu mashuri, aho hari abumva ko laboratwari ari amazu kurusha uko yaba ari ibikoresho. Ati: “Ikibazo kiri mu bantu bamwe na bamwe ni ukumva ko kuva hatari inzu yitwa laboratwari ubwo nta laboratwari ihari kandi hari ibikoresho byayo”.

Minisitiri wa leta avuga ko mu 2010 aribwo Minisiteri yatanze ibikoresho bya laboratwari zigendanwa mu mashuri yose yariho uburezi bw’imyaka Icyenda, ubu yahindutse ay’uburezi bw’imyaka 12 yari afite amashami ya siyansi.

Ati: “Icyo gihe dutanga ibyo bikoresho ni ibyo twitaga science Kit ( ipaki y’ibikoresho bya laboratwari). Ibyo ni nka laboratwari igendanwa atari ukuvuga ngo ni inzu. Twatanze izo science kits zigera kuri 1500 mu gihugu hose”.

Minisiteri y’uburezi itangaza ko ubu yatanze isoko ryo kuzana izindi science kits zigera kuri 416, bivuze ko muri buri murenge w’u Rwanda rugizwe n’imirenge 416 igomba gutangwamo.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndabaza urushyarwagateganyo rwange rwararangiye 30.10.2020 none nakiyandikishangakora byakunda murakoz muramfasha ik nibatangirakwandika nakiyandikishangakora muzadusubiza ndirusizi kmb

Muhirwa ferederc yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

ndabaza urushyarwagateganyo rwange rwararangiye 30.10.2020 none nakiyandikishangakora byakunda murakoz muramfasha ik nibatangirakwandika nakiyandikishangakora muzadusubiza ndirusizi kmb

Muhirwa ferederc yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka