
Aba barimu bari guhugurwa n’ umushinga w’Abongereza wita ku burezi (BLF)Building Learnig Foundation, ku ngunga y’Ikigega Cy’Abongereza cya DFID.
Josephine Mukankusi yigisha ku ishuri nderabarezi rya Mururu (TTC Mururu). Ni umwe mu barimu bo mu karere ka Rusizi bashima ko amahugurwa bahawe n’uyu mushinga, kuko azabafasha guha amasomo afite ireme abanyeshuri babo, ari nabo barimu b’ejo.
Ati” Turimo gutozwa uburyo bwiza bwo kwigisha icyongereza, kandi hari ibikoresho bitanga baduhaye ndetse hari n’ibitabo ku buryo bizajya bifasha abarimu kwigisha abanyeshuri bitabagoye.”
Ndayisabye Wellars yungamo ati” Aba bana bigira kuba abarezi bagomba kuba bazi neza imyigishirize igezweho kugira ngo bazavemo abarimu beza ejo. Ibyo tugomba kuba natwe tubifitemo ubumenyi buhagije kugira ngo dutegure abarimu bejo neza.”

Byumwihariko, mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu barahugurwa cyane cyane ku rurimi rw’Icyongereza n’imibare, kugira ngo batange umusingi nyawo ku bana bava mu mashuri abanza.
Silas Bahigansenga Umuyobozi w’ibikorwa muri uyu mushinga uri gutanga aya mahugurwa, avuga ko aya mahugurwa azatuma hatongera kubaho abayobozi b’ibigo bumva ko ari abo kuyobora gusa ntibafashe abarimu.
Ati” Icyongereza ni kimwe mu kiraje inshinga Leta hamwe natwe abafatanyabikorwa kuko ni ururimi rutangirwamo amasomo duhamya neza ko gufasha abarimu kurunoza bizabafasha no gushobora kurutangamo amasomo.”

Ubwo yari mu karere ka Rusizi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr Isaac Munyakazi yavuze ko iyi minisiteri ishaka impinduka zihuse mu burezi, ku buryo izi mpinduka zishobora no kugira ingaruka zaba nziza cyangwa mbi ku barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri
Ati” Niba duhuguye umuntu bikagaragara ko yari umwarimu ariko imikorere ye ikagaragaza ko ashobora kuba umuyobozi w’ishuri, kuri,we twumva twamuha ayo mahirwe kandi bigatanga urugero no ku bandi.
Ariko na wa muyobozi w’ishuri twahuguye ntahinduke arutwa na wa mwarimu ushobora kuzamurwa agahabwa izo nshingano kandi akazikora neza.”

Hirya no hino ireme ry’uburezi byakunze kuvugwa ko ridindizwa n’ubumenyi buke bwa bamwe mu barezi.
Ni muri urwo rwego Dr Munyakazi akomereje uruzinduko muri aka karere, aho kuri uyu wa 05 ugushyingo 2018, aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazub Munyentwari Alphonse, basuye abaturage bo mu Murenge wa Nkombo.
Uru ruzinduko rukaba rwarakozwe mu Rwego rwo gusoza ubukangurambaga bwo gukangurira abantu gusoma, ndetse no gukurikirana aho ibikorwa byo kongerera ubushobozi abarimu bigisha imibare n’ikinyarwanda bigeze.


Aganira na Kigali Today ku butumwa yageneye abanye Nkombo Dr Munyakazi yagize ati" Nabakanguriye kwitabira gahunda za leta zirimo amahirwe igihugu cyabageneye, bakohereza abana babo mu mashuri, banirinda imirimo iyariyo yose bakoresha abana batarageza imyaka.
Nabakanguriye kandi no kohereza abana babo kwimenyereza gusoma mu masomero twabashyiriyeho,nasaba abafatanyabikorwa twajyanye gufasha uyu murenge by’umwihariko kugira ngo Ireme ry’uburezi twubaka ahandi n’aha ntihazibagirane."

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kureba amanuta yabanyeshuri