Rusizi: Abarerera mu ikigo UPEEC LA LUMIERE ntibemeranywa n’ubuyobozi ku mafaranga y’inyubako
Ababyeyi barerera mu ikigo cy’ishuri ribanza UPEEC LA LUMIERE rikorera mu murenge wa Kamembe mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 30/04/2014 batunguwe no kubona abana babo birukanywe mu ishuri babwirwa ko bagomba kuzana 50000 Rwf yo kubaka ishuri yiyongera ku yandi 35000 bari basanzwe batanga by’ishuri.
Ibi byatumye ababyeyi bahagurukira kumvikanisha icyo kibazo bavuga ko abana bakorewe akarengane aha kandi bakavuga ko ubuyobozi bw’icyo kigo butagomba gutegeka ababyeyi ngo babubakire kuko bitari mu inshingano zabo kubakira ikigo cy’ishuri ryigenga keretse ngo niba bashaka ko nabo bagiramo imigabane.
Ababyeyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko niyo babona ayo mafaranga batayatanga bubaka iryo shuri kuko ryigenga ngo rigomba kwishakamo ubushobozi ryonyine kuko amafaranga bakuramo ari ayabo atari ay’ababyeyi cyangwa abanyeshuri.

Umuyobozi w’ikigo cya UPEEC LA LUMIERE, Mukanambaje Madarena, avuga ko abo banyeshuri basubijwe iwabo kugirango bibutse ababyeyi babo kubaha amafaranga y’inyubako z’ishuri kuko ngo bari babyemeye.
Ushinzwe uburezi ku rwego rw’umurenge wa Kamembe, Uwintije Jean, avuga ko icyo kibazo bakimenye mu gitondo bahita bihutira kugarura abana mu ishuri basaba ubuyobozi bw’ikigo kuziga kuri icyo kibazo bitagize ingaruka ku bana bacyigamo.

Uhagarariye ababyeyi barerera muri iki kigo, Jerome Hategekimana, avuga ko nta kintu bakora batabigiyeho inama n’ababyeyi aho ngo babahitishijemo gutanga amafaranga 50000 Rwf y’inyubako cyangwa bakongera amafaranga y’ishuri naho ngo kuba birukanye abana ni uburyo bwo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|