Rusizi: Abana barenga 2000 bataye amashuri kubera irari

Ababyeyi bo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi baravuga ko irari ry’amafaranga riri ku isonga mu rituma abana guta amashuri.

Ababyeyi baravuga ko irari ry'abana ryo gukunda amafaranga ryatumye bata amashuri.
Ababyeyi baravuga ko irari ry’abana ryo gukunda amafaranga ryatumye bata amashuri.

Ababyeyi bavuga ibi bashingiye ku kuba abana benshi baragiye mu mirimo y’ubucuruzi butandukanye bakirirwa bashaka amafaranga aho kujya kwiga.

Ku rundi rungande, hari abavuga ko biterwa n’ubukene bw’ababyeki kimwe n’uko ngo hari abajya kwiga bagaterwa inda bakagaruka.

Ntakiyimana Antoine agira ati “Ikintu kibitera ni uko ubungubu, abana bakangukiye gushaka amafaranga, gusa usanga n’ababyeyi babashyigikiye.”

Mukarubibi we avuga ko nta ruhare runini ababyeyi bafite mu kunanirana kw’abana babo kuko hari abananirana kandi ababyeyi ntako batagize. Ngo hari abajya ku ishuri bakagaruka batewe inda zitifujwe, bikabaviramo kwicara kandi hari abavuga ko bisa n’ibimaze kuba ingeso mu bana.

Mukarubibi ati “Ntabwo akenshi uburere bubi buturuka ku babyeyi. Nanjye sinabona umwana wa runaka aba umugabo ngo nifuze ko uwajye aba ikigwari. Nk’ubu wohoreza umwana ku ishuri ejo akakugarukira atwitwe, nimudukurikiranire ubu burezi.”

Depite Uwayisenga Yvone, Visi Perezidante wa Komisoyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu mu Mutwe w’Abadepite, avuga ko ababyeyi batacyita ku nshingano zabo ahubwo bakumva ko bagomba kubafasha gushaka imibereho.

Depite Uwayisenga Yvone asaba ababyeyi gufata inshingano zabo zo guha uburere abana babasubiza ku mashuri.
Depite Uwayisenga Yvone asaba ababyeyi gufata inshingano zabo zo guha uburere abana babasubiza ku mashuri.

Akomeza asaba ababyeyi gushishikariza abana babo kugaruka mu mashuri kuko kwigisha abana ari inshingano. Yavuze ko abana barenga ibihumbi 2000 bamaze guta amashuri ari benshi mu Karere ka Rusizi, abasaba kugira uruhare mu kubagarura.

Yagize ati “Akenshi ubona ababyeyi barabaye ‘terera iyo’ mu uburere n’uburezi bw’abana babo, bakumva ko igikuru ari ukuzana amafaranga bakabafasha gushaka imibereho.

Yongeyeho, ati “Leta yashyizeho ingamba nyinshi zo kugira ngo abana bashobore kwiga, turasaba ababyeyi kubishishikariza abana.”

Nubwo ababyeyi bamwe bemera ko bagira intege nke mu kurera abana babo, baranatunga agatoki ibigo bigiraho kuko hari abagenda ari bazima bakagaruka baratewe inda, bigatuma bacikiza amashuri.

Ku bw’ibyo, basaba inzego zishinzwe uburezi kujya babakurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka