Ibi byagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuri uyu wa 9 Nzeli 2015, aho bigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu bijyane n’uburezi.
Imibare yatangarijwe muri iyi nama igaragaraza ko muri 2014, mu karere ka Rusizi abana bagera kuri 600 bigaga amashuri abanza bataye ishuri naho abagera ku 150 bo bayahagaritse mu mashuri yisumbuye.

Aba abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko impamvu zitera abana kuva mu ishuri harimo ko abana bajya mu mirimo ibabuza kwiga rimwe ndetse ngo bakayoherezwamo n’ababyeyi.
Nemeyenkiko Alexandre uyobora ikigo cy’amashuri cya Shara, mu rugero yatanze yagize ati “Abana bajya mu gishanga mu isarura ry’umuceri ndetse ugasanga n’ababyeyi babashyira imbere ngo bajye kubafasha gusarura muceri no kutumvikana mu ngo ni bimwe mu biteza icyo kibazo.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere Nsigaye Emmanuel, avuga ko iki kibazo cy’abana bava mu mashuri, benshi bajyanywa no gukora indi mirimo ibabuza kwiga cyahagurukiwe ku bufatanye bw’inzego zose bireba.

Yagize ati “ Twiyemeje ko tugiye kumanuka tukegera abayobozi b’imidugudu aho dusanze abana bataye amashuri bose tukabagarura mu ishuri.”
Nubwo abarezi bo hari zimwe mu mpamvu bagaragaza, umuyobozi wungirije akomeza avuga ko nta bushakashatsi bwimbitse bakoze ku gitera abana kuva mu ishuri ariko kubufatanye n’ababyeyi bagomba kumenya impamvu nyakuri zibitera maze zigakurwaho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|