Rulindo: Umushinga ‘AFTER’ witezweho kongerera ubushobozi amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro

Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB), ruherutse gukora ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye mu byiciro rusange, mu rwego rwo kuzamura imibare y’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), nyuma y’uko bigaragaye ko abitabira ayo mashuri bakiri bake.

Hakozwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri kugana amashuri ya TVET
Hakozwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri kugana amashuri ya TVET

Ubwo bukangurambaga bwari bugenewe ababyeyi n’abanyeshuri mu rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Karere ka Rulindo bukaba bwarakorewe mu bigo by’amashuri yisumbuye.

Ni ku bufatanye na Leta y’u Rwanda n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze mu kigo cya AFD, mu mushinga witwa AFTER (Appui à la Formation Technique et l’Emploi à Rulindo) uzatanga ibikoresho no kubaka ibyumba by’amashuri, mu rwego rwo guha ubushobozi amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Karere ka Rulindo.

Mukankubito Rehema, Umuyobozi ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro muri Rwanda TVET Board (RTB), avuga ko ubwo bukangurambaga bugamije kwereka abanyeshuri inyungu ziri mu kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hagamijwe kugera ku ntego Leta yihaye muri 2024.

Mukankubito Rehema, Umuyobozi ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n'ubumenyi ngiro muri Rwanda TVET Board (RTB)
Mukankubito Rehema, Umuyobozi ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyi ngiro muri Rwanda TVET Board (RTB)

Ati “Inyigisho za tekinike, imyuga n’ubumenyingiro ni zo nkingi za mwamba z’iterambere ry’Igihugu. Uyu munsi imibare dufite y’abagana ayo mashuri iracyari hasi, yakagombye kuba 60% muri 2024, ariko iratwereka ko iri kuri 31,6% gusa, hakenewe ubukangurambaga mu gushishikariza abana kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro”.

Muri ubwo bukangurambaga ku ikubitiro hasuwe amashuri yiganjemo ay’abakobwa, aho bakanguriwe gutinyuka bakagana ayo mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro akomeje kugaragaramo umubare muto w’abakobwa.

Batanze ibiganiro mu bigo bitandukanye by'amashuri
Batanze ibiganiro mu bigo bitandukanye by’amashuri

Mu gihe abo bayobozi bari bageze muri Inyange Girls School no muri Lycée Notre Dame de la Visitation de Rulindo, abanyeshuri bagaragaje uburyo bakiriye ibisobanuro bahawe, bavuga ko amashuri y’imyuga bari bayafiteho amakuru atari meza nk’uko babibwiye Kigali Today.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Ishami Miracle ati “Impamvu tutakundaga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, twumvaga ko abayajyamo ari bantu badashoboye andi mashami, ko batari abahanga”.

Arongera ati “Ariko dukurikije ibyo batubwiye abana bize muri TVET bagiye bageraho, twasanze bafite ubundi bumenyi buruta ubwo dufite, twumva twayajyamo, tugiye kubanza kwikuramo imyumvire ipfuye y’uko abiga muri TVET ari bantu batazi ubwenge, ahasigaye dutekereze ku mashami twahitamo, njye nakunze electricity(ibijyanye n’amashanyarazi)”.

Abanyeshuri biga muri Inyange Girls School bakurikiye ibiganiro bibakangurira kujya muri TVET
Abanyeshuri biga muri Inyange Girls School bakurikiye ibiganiro bibakangurira kujya muri TVET

Mugenzi we witwa Uwamahirwe Fidela, we yagize ati “Nari mfite imyumvire y’uko kwiga TVET ntacyo bimaze, ariko kuba mpawe inama ku bijyanye no kwihangira imirimo, namenye ko ngomba gukura amaboko mu mifuka nkihangira imirimo kugira ngo nziteze imbere, nk’umukobwa nafashe ingamba zo kwiga ayo masomo abenshi bafata ko ari ay’abahungu, igihe tugezemo ntabwo ari icyo kuvuga, ahubwo ni icyo gukora cyane”.

Umwariwase Kevine ati “Nabonaga abiga ubwubatsi nkabasuzugura, nkumva ko ari umwuga w’abaswa umwuga uciriritse uwo amashuri yananiye, ariko nyuma y’iki kiganiro barankanguye numva ko ngomba kwiga uburyo bumfasha kwihangira imirimo no gutanga akazi, ndabikunze kandi niteguye guhitamo ishuri ry’imyuga”.

Bamwe mu bayobozi b’amashuri yasuwe, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga, bagaragaje inyungu ziri mu kugana ayo mashuri, bavuga ko biteguye gufasha abana kuyagana mu rwego rwo kubatoza kwihangira imirimo.

Abiga muri Lycée Notre Dame de la Visitation de Rulindo na bo bahawe ibiganiro
Abiga muri Lycée Notre Dame de la Visitation de Rulindo na bo bahawe ibiganiro

Sr Ann Macharia uyobora Inyange Girls School, ati “Ndumva ko imyuga yabafasha, kuko iyo bayize usanga bashyira mu ngiro ibyo biga kuruta gufata mu mutwe gusa, tugiye kujya tuganiriza abana bacu tunahamagara abantu bafite ubumenyi buhagije ku mashuri y’imyuga, bahe abana bacu ibiganiro, bayahitemo bazi n’inyungu bayategerejemo”.

Nyundo Olivier, Umuyobozi wa APEKI Tumba TVET School, ishuri rifashwa n’umushinga AFTER w’u Bufaransa, yavuze ko ishuri ayoboye ryatangiye guhabwa ubushobozi buhagije mu kwitegura kwakira abana bazaza babagana nyuma y’ubwo bukangurambaga.

Ati “Twiteguye kwakira umubare uwo ari wo wose w’abanyeshuri baza biyongera ku bo twari dufite, imyiteguro tuyirimo, APEKI Tumba iri mu mashuri yagize amahirwe ibona umushinga w’Abafaransa witwa AFTER, waduteye inkunga aho uzatugurira ibikoresho byinshi byifashishwa mu myigire ndetse hubakwa na workshops n’amashuri”.

Muvunyi, Umukozi w’umushinga Expertise France, umwe mu mishinga y’Abafaransa ifasha u Rwanda mu guteza imbere ibijyanye n’inyigisho za tekinike, yavuze ko ubukangurambaga bakoze bwitezweho impinduka ku mubare w’abagana amashuri ya Tekinike.

Muvunyi, Umukozi w'umushinga Expertise France
Muvunyi, Umukozi w’umushinga Expertise France

Yavuze kandi ko biri muri gahunda yo gufasha urubyiruko mu kurwanya ubushomeri burwugarije, ati “Guhitamo tekinike ni intego y’Igihugu, aho gishyize imbaraga muri ayo mashuri nyuma y’uko byagaragaye ko abarangiza kwiga babura imirimo. Ahantu hamwe uwize abona imirimo ni mu mashuri ya tekinike, kandi akazi karahari, inganda ziraza mu Rwanda ari nyinshi, ni na yo mpamvu u Bufaransa bwifuje gufatanya n’u Rwanda muri uwo mushinga wo guteza imbere amashuri ya Tekinike”.

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron muri 2021, yiyemeje gutera inkunga amashuri y’imyuga ahereye muri IPRC-Tumba, atera inkunga umushinga wo gutangiza ishami rya Mechatronics mu kuzamura umubare w’abafite ubumenyi mu by’inganda, ahamaze gushyirwa ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’iryo shami zizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari enye.

Amashuri ya Tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro Leta y’u Bufaransa yiyemeje gufasha mu Karere ka Rulindo ni Buyoga TVET School, APEKI-Tumba TVET School, Kinihira TVET School na Bushoki TVET School, aho azahabwa ibikoresho byifashishwa mu masomo y’ubumenyi ngiro, kubaka ahantu abanyeshuri bimenyerereza gushyira mu bikorwa ibyo biga (workshops) n’ibyumba by’amashuri.

Ubwo bukangurambaga bwakorewe mu bigo 23 by’amashuri yisumbuye, aho bwitezweho kugera ku banyeshuri hafi 4000 no ku babyeyi basaga 120 bo mu Karere ka Rulindo.

Bahawe n'umwanya w'ibibazo
Bahawe n’umwanya w’ibibazo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka