Rulindo: Biyemeje ko mu byumweru bibiri baba bagaruye mu ishuri abana basaga 3,500

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ku bufatanye n’abaturage, bahagurukiye ikibazo cy’abana bataye ishuri, aho abagera kuri 3545 muri ako karere baba barigaruwemo bitarenze itariki 11 Werurwe 2022.

Abana biyemeje gukangurira bagenzi babo bataye ishuri kurigarukamo
Abana biyemeje gukangurira bagenzi babo bataye ishuri kurigarukamo

Ni mu bukangurambaga bwo kugarura abana ku ishuri, bwatangirijwe mu Murenge wa Base tariki 28 Gashyantare 2022, aho Ubuyobozi, ababyeyi n’abanyeshuri bakoze urugendo rukangurira abaturage kujyana abana mu ishuri, hakorwa n’ibiganiro byabereye mu ishuri rya Kiruli, bivuga ku ruhare rw’ababyeyi n’abarezi mu myigire y’abana.

Ni mu muhango wabereyemo igikorwa cyo gushakisha abana bataye ishuri, aho abagera muri 80 bafatiwe mu masoko bari mu bucuruzi no mu mirimo itemewe, mu gihe mu kwezi gushize abana 641 bafatiwe mu mirimo inyuranye.

Mu bana basaga 5000 byagaragaye ko bataye ishuri mu Karere ka Rulindo, muri Raporo yakozwe mu mpera za 2021 bamwe barisubijwemo, ubuyobozi bukaba bwafashe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abasaga 3500 batari mu ishuri, aho bwihaye intego yo kuba bose bagarutse bitarenze tariki 11 Werurwe 2022, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yabitangarije Kigali Today.

Ni urugendo rwitabiriwe n'abana baturutse ku bigo binyuranye
Ni urugendo rwitabiriwe n’abana baturutse ku bigo binyuranye

Yagize ati “Twari twabonye abana barenga 5000 bataye ishuri, dusanga ari ikibazo gikomeye cyane, ariko abenshi muri bo tugenda tubagarura mu ishuri, aho turimo guhangana n’ikibazo cy’abana 3545 basigaye”.

Arongera ati “Twatangirije igikorwa cy’ubukangurambaga mu Murenge wa Base, ahantu twabonaga umubare munini w’abana aho twagiye tubasanga mu rugo, tubaruye urugo ku rugo tubona 321, murumva ko ari umubare munini ku murenge umwe”.

Yavuze ko muri ako gace ari ahantu hahurira abana benshi kubera isoko riharemerwa, ko abana 80 babonye uwo munsi babaganirije bose bemera gusubira mu ishuri, n’ubuyobozi bwiga ku cyo bwafasha abana bafite imiryango ikennye.

Umuyobozi w’akarere yavuze ku cyo bagiye gukora, ati “Igikorwa cyo gushaka abana kirakomeje aho twatangiye kubashakira mu miryango yabo n’ahandi bacikira bata amashuri, mu cyayi, mu masoko, mu micanga, mu birombe bya gasegereti hose turajyayo. Turagira ngo tubigishirize hamwe n’ababyeyi babo kuko kwigisha umwana wenyine ntacyo byafasha, turateganya no kujya mu bigo by’amashuri ku itariki 2 Werurwe 2022, dutanga ibiganiro byigisha abana akamaro ko kwiga”.

Abana n’ababyeyi bagaragaje impamvu zinyuranye zo guta ishuri

Muri icyo kiganiro abana n’ababyeyi bagiranye n’abayobozi, mu byo bagiye bagarukaho cyane bitera abana guta ishuri birimo ubukene, uburara bw’abana no gutsindwa cyane mu ishuri, bituma umwana acika intege zo kwiga.

Bamwe mu bana bari bamaze gufatirwa mu masoko baremeza ko biteguye gusubira mu ishuri
Bamwe mu bana bari bamaze gufatirwa mu masoko baremeza ko biteguye gusubira mu ishuri

Mukamuganga Florence ati “Mfite umwana ariko ni umusore, abana batangiranye bakoze Tronc Commun, mu gihe we akiri muri primaire. Hari ubwo mwohereza ku ishuri nataha mvuye guhinga ngasanga ari mu rugo yanze kujyayo, yasibiye inshuro utabara ku buryo n’abarimu ubwabo usanga bibaza icyo bamufasha, hari ubwo mfata ikaye ye nkaburamo ijambo na rimwe rizima mu byo yanditse, ntashobora kwandika izina rye”.

Arongera ati “Ubu yari ageze mu mwaka wa gatandatu, nabwo ni abarimu bavuga bati reka tumusunike turebe ko yatuvira aho. Rimwe nagiye ku ishuri mbwira mwarimu we nti nimumuhe ingwa yandike ijambo Imana biramunanira, nti ni yandike izina rye nabyo biramunanira, nkibaza nti ese azarushywa n’ubusa ajya gukora ikizamini cya Leta, njye mbona kwaba ari uguta igihe”.

Mukantabana Sophie, ati “Njye umukobwa wanjye wari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yarantorotse, maze imyaka ibiri ntazi irengero rye, yari amaze iminsi ambwira ko atazasubira mu ishuri, namwinginga nti jya kwiga, ati ntaho njya maze gukura kandi mu ishuri byaranze. Nterwa ipfunwe no guhora mbona ndi uwa nyuma, none se ubwo Leta yandenganya ngo nakuye umwana mu ishuri?”

Umwana wataye ishuri witwa Ngirimana Samuel, ati “Byaranze, none se ugiye mu ishuri ugahora ur uwa nyuma ubwo wakora iki, navuyemo nsibiye gatatu. Kwiga byaranze burundu nahisemo kwitahira njya gushaka imibereho, urabona nujuje imyaka 18, igihe kirimo kunsiga, nta mpamvu yo guhata ibidashoboka, nagiraga amanota 20 ubwo se urumva bidakabije”.

Ubukangurambaga bwo kurinda abana giuta ishuri banakangurira abaritaye kurigarukamo
Ubukangurambaga bwo kurinda abana giuta ishuri banakangurira abaritaye kurigarukamo

Mwarimu Nzamwitakuze Octavien wigisha mu kigo cy’amashuri cya Kiruli, avuga ko impamvu zirimo gutera abana kuva mu ishuri ari imyumvire y’ababyeyi, kuba abana bakorera amafaranga bakaryoherwa bakumva bibarutira kwiga, ubukene bw’ababyeyi bohereza abana gushaka icyo bararira, Covid-19 yatumye abana bamara amezi umunani batiga n’ibindi.

Ubuyobozi bw’akarere bwihanangirije abakoresha abana imirimo ituma bareka ishuri, abana 80 bafatiwe mu masoko bizeza ubuyobozi kurisubiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndizera ko n’ubwo aba bana bemera kugaruka mu ishuri umusaruro bazatanga ari muke kuko abenshi babyemera ari ukubura uko babigenza.Mwarimu rero ntazaharenganire ngo umusaruro nimuke

Anastase yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka