Rulindo: Barashimira abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwashimiye abafatanyabikorwa bafashije Akarere kunoza imyigishirize y’amasomo y’Icyongereza n’Imibare bakanongeraho gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Ni ibyagarutsweho tariki 11 Ukwakira 2022, na Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, ku rwego rw’Akarere wabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Shyorongi.

Abakobwa biga muri GS Shyorongi bitabiriye umunsi wahariwe umwana w'umukobwa
Abakobwa biga muri GS Shyorongi bitabiriye umunsi wahariwe umwana w’umukobwa

Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa mu kwita ku burezi bw’abana b’abakobwa, nka BLF yateye inkunga iri shuri hamwe n’andi ari hirya no hino mu Gihugu. Yahuguye abarimu ku mahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse iha n’abana b’abakobwa ubumenyi bw’ibanze burebana n’ubuzima bw’imyororokere.”

Akomeza agira ati: “Turashishariza n’abandi bafatanyabikorwa barimo ababyeyi kurushaho kwita ku bibazo bireba umwana w’umukobwa duharanira kwita ku burenganzira bwe bwose”

Ibibazo byugarije umwana w’umukobwa usanga biterwa ahanini n’imigenzo n’imico byo hambere bikomeza guha ishingiro ihezwa n’ihohoterwa rikorerwa umukobwa ndetse no kugira ubumenyi buke ku birebana n’ubuzima bwe bw’imyororokere. Aha ni ho usanga abakobwa baterwa inda zitateganyijwe bikabaviramo gucikiriza amashuri bakiri bato.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije umwana w’umukobwa bibangamira imyigire y’umwana w’umukobwa, umushinga BLF uterwa inkunga na Leta y’u Bwongereza watangije gahunda y’amahuriro y’abakobwa yiswe Girls Clubs mu mashuri abanza.

Izi clubs zihuriramo abakobwa bagahabwa amahugurwa ku buzima bw’imyororokere, gukunda kwiga amasomo ajyanye na siyansi ndetse no gutinyuka bakigirira icyizere, bityo bakabasha kugera ku ntego zimwe na basaza babo.

Kuri uyu munsi wahariwe umwana w’umukobwa, BLF yageneye ibihembo abanyenshuri 44 bari mu batsinze neza amasomo y’Imibare n’Icyongereza, hashingiwe ku kigereranyo cy’amanota bari bafite mu gihembwe cya mbere n’ayo basoje bafite mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022.

Ubwo yashyikirizaga aba bana ibihembo byabo, Umuyobozi mukuru wa BLF, Salome Ong’ele, yagize ati: “Hashize umwaka urenga BLF ihugura abakobwa bibumbiye muri club mu mashuri abanza.”

Ati: “Dushimishijwe cyane no kubona ko abo bakobwa twabonaga bafite ibibazo byatumaga rimwe na rimwe badatsinda amasomo nk’Imibare n’Icyongereza, ubu bakaba barabashije kongera amanota muri ayo masomo. Uyu munsi rero abo bakoze neza turabaha ibihembo.”

Umuyobozi wa BLF ashyikiriza abanyeshuri ibihembo
Umuyobozi wa BLF ashyikiriza abanyeshuri ibihembo

Uwari uhagarariye Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda muri ibi birori byabereye muri GS Shyorongi, Jane Mbabazi, yavuze ko Leta y’u Bwongereza izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Yakomeje avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, u Bwongereza buzashora miliyoni 60 z’Amapawundi (asaga miliyari 70 Frw) mu guteza imbere uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 hibandwa cyane cyane ku mwana w’umukobwa.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko uburere bw’Umwana w’umukobwa bureba inzego zose zaba iz’uburezi, iz’umutekano n’iz’ibanze ariko cyane cyane ababyeyi.

Ati “Abana bahohoterwa, baterwa inda, ni ababyeyi, ni umuryango nyarwanda muri rusange bafite inshingano zo kubarinda kugira ngo abana bashobore kwiga bagere ku ntego baba bariyemeje”.

Yakomeje avuga ko ubutumwa bageneye abana kuri uyu munsi bugamije kubereka ko bashoboye, ndetse ko bakwiye kwitinyuka no kumenya kuvuga “oya” ku bintu byose byabasubiza inyuma, mu rwego rwo guhakanira abagabo babashukisha ibintu bagambiriye kubasambanya.

Buri mwaka tariki ya 11 Ukwakira, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa. Uyu munsi washyizweho kugira ngo ibibazo bireba umwana w’umukobwa bimenyekane ndetse hafatwe ingamba zo guhangana na byo, birimo guhohoterwa, kubuzwa uburenganzira bwo kujya kwiga, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi.

Rose Baguma ahemba umwana
Rose Baguma ahemba umwana

Mu Rwanda by’umwihariko uyu munsi wizihijwe hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwanjye, agaciro kanjye”. Ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, uyu munsi wizihirijwe mu rwunge rw’amashuri rwa Shyorongi.

Kwizihiza uyu munsi, byahuriranye no gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe “Ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango”, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga mu gukumira no gukemura imbogamizi zikibangamiye umuryango nyarwanda, bukazasozwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2022 ubwo hazaba hanasozwa iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, hakazaba ari no ku Munsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka