Ruhango: Televison bahawe n’Imbuto faundation na Télé 10 ngo izabafasha kongera ubumenyi bwabo
Abanyeshuri bo mu kigo cy’ amashuri yisumbuye cya Murama, basanga kuba bashyikirijwe insakaza mashusho “Télévision”, ikoresha ikoranabuhanga rya Digital ari inkunga ikomeye bahawe, nabo bakazarushaho gukurikira amakuru y’ u Rwanda no hanze , ariko bazanayifashisha mu masomo yabo.
Insakaza mashusho hamwe na decodeur n’ ifatabuguzi rya DSTV ku mwaka wose nibyo byahawe iki kigo. Iyi nsakazamashusho ikoresha uburyo bwa digital, bifite agaciro kagera kuri miliyoni 1.7 by’ amafaranga y’ u Rwanda.

Abanyeshuri biga muri iki kigo batangaje ko bagiye gukoresha iki gikoresho mu kwiyungura ubumenyi ariko no kwidagadura ngo ntibizasigara.
Kuba iki kigo cyaratoranyijwe mu guhabwa ibi bikoresho, ni uko kigerageza gushimangira ireme ry’ uburezi, nk’uko byatangajwe na Kabiligi Clément, ashinzwe gahunda z’ uburezi mu muryango Imbuto Foundation tariki ya 31/1/2014.
Gatera Théophile, ayobora iki kigo cy’ amashuri yisumbuye cya Murama, atangaza ko iri reme ry’ uburezi rizakomeza gushimangirwa kandi ko ibikoresho bahawe bizanafasha abarezi kwiyungura ubumenyi mbere yo kubugeza ku banyeshuri.

Uwari uhagarariye Télé 10, Musore Thierry, yavuze ko bazakomeza gutera inkunga ibigo by’ amashuri babagezaho Télévision na décodeur nk’ uburyo bw’ imfashanyigisho mu mashuri.
Ikigo cy’ amashuri kibaye icya 3 mu gihugu mu kugezwamo ibi bikoresho , nyuma ya G.S St Aloys I Rwamagana na College Sainte Marie mu Karere ka Karongi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri , iki gihugu hari ahantu kiva hari naho kiri kujya kandi heza cyane kabisa, ibi ni ibintu byo kwishimira , ubu umuturage akabasha kureba ikijya mbere ku isi, nawe kamenya uko ibintu bimeze mugihugu hose ndetse no kwisi, bakava mubihuha bimwe nabimwe bitanubaka, aba baterankunga nabo gushimwa
ni gikorwa kiza cyane babakoreye kuko kizatuma nabo bamenya amakuru ariko babe babahaye na decodeur