Ruhango:Basanga imyuga idakwiye kwigwa n’abanyeshuri bafatwa nk’abaswa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Mpanda TSS, baratangaza ko imyuga ikwiye kwigwa n’abanyeshuri b’abahanga kugira ngo ibyo bakora bizarusheho kuramba kandi bikundwe ku isoko.
Ibyo babitangarije mu gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’ishuri n’abanyeshuri biga mu mashami atandukanye ya TSS Mpanda, mu Karere ka Ruhango bamurikiye ababyeyi babo ibyo bize gukora, nka bumwe mu buryo bwo gukundisha imyuga abana n’ababyeyi bagishidikanya ku burezi bushingiye ku bumenyi ngiro.
Abanyeshuri biga mu mashami atandukanye kuri TSS Mpanda bavuga ko kwiga imyuga igihe kirekire, cyangwa igihe gito bitanga amahirwe yo kwihangira umurimo, cyangwa kwakirwa ku isoko ry’umurimo mu bijyanye n’ubumenyi ngiro, bitandukanye no kuba hari abarangiza kwiga amasomo y’ubumenyi rusange bakabura icyo bakora.
Ibyo kandi binashyizwe imbere na Politiki y’uburezi mu Rwanda, aho biteganyijwe ko nibura abanyeshuri bagera kuri 60% mu mashuri mu Rwanda, bagomba kuba biga imyuga n’ubumenyi ngiro, kugira ngo urubyiruko rurangiza amashuri rubashe kwihangira imirimo hagamijwe kurwanya ubushobomeri.
Umuyobozi wa Mpanda TSS Ndangamira Gilbert avuga ko kuba igipimo cya Politiki y’uburezi mu Rwanda ku kwiga imyuga kitaragerwaho, kumurikira ababyeyi iby’abana babo bakora bizatuma barushaho gukunda imyuga n’ubumenyi ngiro bityo bitabire kohereza abana muri ayo mashuri bitumen iterambere ry’Igihugu ryiyongera.
Agira ati, “Ntiturageraza kuri cya cyerecyezo Leta yifuza kandi imyuga niyo yateje imbere ibihugu byose tuzi byateye imbere ku Isi, twatumije ababyeyi rero ngo tubereke ibyo abana babo bazi gukora ngo bashishikarize n’abandi kuza kwiga imyuga”.
Umwe mu babyeyi urerera kuri Mpanda TSS Byiringiro Francois avuga ko kuba ishuri ritoza abana gukora ibikoresho bitandukanye, bituma barangiza kwiga bahita ababona akazi cyangwa bakakihangira kuko n’ubundi baba basanzwe bakora ibikoresho bijya ku isoko.
Agira ati, “Kuba hano hari abana biga banakora ibijyanwa ku masoko bizatuma basoza amashuri bazi gukora neza ku buryo bizerwa ku isoko ry’umurimo, abantu bakwiye kumva ko uyu munsi umwuga ari wo uzateza imbere urubyiruko rwacu”.
Umuyobozi w’ishami ry’Uburezi mu Karere ka Ruhango Mugabe Aimable avuga ko muri rusange buri Murenge ufite ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, yigwamo n’abanyeshuri hafi ibihumbi 10.
Naho abasaga amashuri y’ubumenyi rusange basaga gato ibihumbi bitandatu, bigaragaza ko igipimo cya Politiki y’uburezi mu Rwanda mu mashuri yigisha ubumenyi ngiro bagisatira, kandi ko imyuga ari buri cyose Umunyarwanda akeneye mu buzima bwe bwa buri munsi, bivuze ko ubumenyi ngiro bukenewe kwigwa n’abanyeshuri b’abahanga aho gukeka ko bwigwa n’abanyeshuri b’abaswa.
Agira ati, “Dukeneye abahanga bize amahoteri, abahanga bize ubwubatsi ku miturirwa yacu, abubaka imihanda b’abahanga, niyo mpamvu dukeneye abanyeshuri b’imyuga biga n’ubumenyi ngiro ngo ibyo dukora bibe byizewe, kurusha ko abantu bakeka ko imyuga yigwa n’abanyeshuri b’abaswa”.
Akarere ka Ruhango kagaragaza ko hakiri abanyeshuri benshi biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, bakeneye kurangiza bakiga imyuga hakaba hari gutekjerezwa uko bazakirwa, mu gihe n’abarangiza badafite ubushobozi bwo kwifasha kwihangira imirimo hari ingengo y’imari yabateganyirijwe ngo bajye bafashwa kugera ku isoko ry’umurimo.
Ohereza igitekerezo
|