Ruhango: 915 bashyikirijwe impamyabumenyi mu by’imyuga

Abanyeshuri bagera kuri 915 barangije kwiga imyuga mu mashami atandukanye mu ishuri rya Emeru Ikirezi de Ruhango mu Karere ka Ruhango bashyikirijwe impamyabumenyi zabo ku wa 14 Kamena 2015.

Aba banyeshuri bize amashami arimo ubukanishi, ubudozi, ubwubatsi n’andi guhera mu mwaka wa 2011 kugeza 2014, bavuga ko kwiga imyuga atari igihombo kuko byanze bikunze utagera hanze ngo ubeho nabi.

Abanyeshuri biga imyuga mu Karere ka Ruhango basangizwa ku byo bakuru babo bamaze kugeraho.
Abanyeshuri biga imyuga mu Karere ka Ruhango basangizwa ku byo bakuru babo bamaze kugeraho.

Byiringiro Fidele, yarangije kwiga mu mwaka 2011 muri iki kigo mu bukanishi, ageze hanze abanza gukorera abandi muri Kigali, ariko abonye amafaranga bamuhemba atagira icyo amumarira, ngo ahitamo kujya i Muhanga, we na bagenzi be bishyira hamwe bashing igaraji ahamya ko ribateza imbere.

Nyirabageni Betty, we wize ubudozi, avuga ko akimara kwiga yashatse akazi akakabura, ariko aza gufata icyemezo cyo kwikorera, ashaka ikibanza Kimironko anabasha kwigurira imashini idoda, ubu ngo nta kibazo cyo kwiruka ashaka akazi afite.

Asaba n’abandi barangiza mu myuga, kwikuramo ibintu byo kubungana amadosiye, ahubwo bagatinyuka bagahanga imirimo bakikorera.

Ababyeyi n'abarezi ngo bamaze kumenya agaciro k'imyuga.
Ababyeyi n’abarezi ngo bamaze kumenya agaciro k’imyuga.

Rwemayire Pierre Claver, uhagarariye amashuri Emeru IKirezi na Lycee de Ruhango, avuga ko bajya gutangiza amashuri y’imyuga abantu batabyiyumvishaga, ariko kubera umusaruro babona bigenda bitanga, ngo ababyeyi n’abandi bamaze guhindira imyumvire.

Gusa, uyu muyobozi akagaragaza ko hakiri ibibazo byo kutagira ibikoresho bihagije, kuko usanga abanyeshuri batabona uko bimenyereza ibyo biga neza.

Habyarimana Athanase, umukozi mu kigo cy’imyuga cya IPRC mu Ntara y’Amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye abantu bagerageza guteza imbere imyuga, kuko bigaragara ko igenda itanga umusaruro ugaragarira buri wese.

Uyu muyobozi avuga ko bamaze gukora ubushakashatsi hirya no hino mu banyeshuri bagiye barangiza mu mashuri y’imyuga, bagasanga nta muntu n’umwe utagira icyo akora, kuko ngo udafite uwo akorera, usanga yarihangiye umurimo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe umwuga ni ngenzi cyane twe twahize twahakuye ubumenyi buhagije, nah’ubundi EMERU twahakuye fondation y’ubuzima.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka