Rubavu: Ubuyobozi bwanenze umubyeyi watumye umwana ajya kwiga ahetse murumuna we
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yabwiye Kigali Today ko bashimye umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim wiga kuri GS Rambo mu Murenge wa Nyamyumba wagiye ku ishuri ahetse murumuna we tariki 11 Werurwe 2024 aho gusiba ishuri.
Uwiringiyimana Ibrahim wagombaga kwiga nyuma ya saa sita, yasigiwe umwana n’umubyeyi we wari wagiye mu mirimo, cyakora kubera gukunda ishuri, aho gusiba ishuri ahitamo guheka umwana amujyana ku ishuri hamwe n’ibyo agomba kumuha.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper avuga ko bashimye ubutwari bw’umwana wanze gusuzugura umubyeyi ariko yanga no kureka ishuri.
Agira ati “hari ubutumwa bw’umwana wahawe inshingano akanga kuzita ariko yanga no gusiba ishuri. Hari icyo byatweretse nk’ubuyobozi bw’Akarere ko hari abana bakoreshwa imirimo ivunanye, ariko hari n’ababyeyi bafite imyumvire yo kubuza abana kwiga kandi kwiga ni uburenganzira bw’umwana. Icyo twakoze twahembye umwana kubera umuhate yagaragaje wo gukunda ishuri, ariko n’umubyeyi arahwiturwa.”
Abarezi bo ku kigo Uwiringiyimana yigaho bavuga ko batunguwe no kubona umwana aje kwiga ahetse undi.
Nirere Judith, umurezi kuri GS Rambo, avuga ko yabonye Uwiringiyimana mu masaha ya nyuma ya saa sita aje kwiga ahetse murumuna we, avuga ko nyina ahora amubwira ngo asibe ishuri amurerere umwana.
Uyu murezi avuga ko Uwiringiyimana yageze ku ishuri, bagenzi be bamaze gufata amafunguro ya saa sita, biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ikigo bumushakira amafunguro ye, naho umwana uhetswe ahabwa umukozi wita ku isuku amwitaho mu gihe Uwiringiyimana yarimo akurikirana amasomo mu ishuri, naho ubuyobozi bw’ikigo bushakisha umubyeyi kugira ngo aze atware umwana.
Niyonsaba Martin, umuyobozi w’ikigo cya GS Rambo washyize hanze amafoto arimo guhemba Uwiringiyimana Ibrahim ibikoresho by’ishuri, avuga ko Uwiringiyimana yashimwe nk’umunyeshuri w’ukwezi.
Agira ati “Uwiringiyimana Ibrahim wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yasigiwe umwana yanga gusiba ishuri aza amuhetse. Twatumijeho umubyeyi araganirizwa ndetse anasabwa guheka umwana kugira ngo Ibrahim yige, ikigo cyashimiye Ibrahim kiranamuhemba, byigisha abandi gukomera ku ishuri”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko byaberetse ko hari abana basiba ishuri bitewe n’ababyeyi, akomeza avuga ko bagiye kubihagurukira mu nama zihuza abayobozi n’abaturage, umugoroba w’ababyeyi n’andi matsinda azabafasha gutuma abana bafashwa kugaruka ku ishuri.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ifatanyije n’ikigo cyo muri Qatar baherutse gutangiza umushinga ugamije gusubiza mu ishuri abana baritaye, ariko ukazibanda no ku gukuraho inzitizi zituma abana bata ishuri.
Bimwe mu bikorwa uzakora harimo kugaragaza ibibazo abana bahura na byo mu miryango bituma bareka ishuri, ariko harimo no kongera umubare w’ibyumba, kongerera ubumenyi abarezi, kongera ikoranabuhanga mu kwigisha kugira ngo byorohere abana kwiga, ariko harimo no gushakisha abana bataye ishuri bakajya mu mirimo itandukanye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye ko uwo mwana ashimwa rwose kuko yakoze igikorwa cyubutwari kandi anagaragaje ko hari nabandi bana bakunda ishuri ariko bakabangamirwa nimirimo ivunanye bahabwa nababyeyi.ubuyobozi nibudufashe guha inama ababyeyi no kubibutsa inshingano.