Rubavu: Minisiteri y’Uburezi yafunze ishuri rya APEFE Mweya

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yafunze ishuri ribanza ryo mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusanga ‘ricungwa nabi’.

Ishuri rya APEFE Mweya ryasabwe gufunga imiryango
Ishuri rya APEFE Mweya ryasabwe gufunga imiryango

Ikibazo cy’ishuri rya APEFE Mweya rivugwamo imicungire mibi n’amakimbirane cyagaragarijwe mu nama yahuje Minisitiri Mutimura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwampayizina Marie Grace wari muri iyi nama yatangarije Kigali Today ko iri shuri rifunzwe kubera imicungire mibi, ba nyiraryo bakaba basabwa kubanza gukemura ibibazo rifite no kunoza imicungire yaryo kugira ngo ritangire.

Uwampayizina Marie Grace atangaza ko mu kurengera uburezi bw’abana ngo abanyeshuri bahiga bagiye gushakirwa imyanya mu rindi shuri, ishuri rya APEFE Mweya rikabanza gukemura ibibazo by’imicungire mibi rifite.

APEFE Mweya ni umuryango utegamiye kuri Leta washinze ishuri ugamije guteza imbere uburezi ku Gisenyi aho wari ufite ishuri ry’incuke, iribanza n’iryisumbuye. Icyakora kubera amakimbirane yakunze kurivugwamo ubu icyiciro cy’amashuri yisumbuye cyamaze gufunga imiryango, naho amashuri abanza ubu yigagamo abanyeshuri 120.

Amakimbirane muri APEFE Mweya yatangiye hari umuyobozi w’uyu muryango Ndakaza Laurent umaze imyaka ine uvanwa ku buyobozi akanga kuburekura bigatuma APEFE icikamo ibice bibiri, kimwe kigizwe n’abamurwanya bamushinja imicungire mibi y’umutungo, ikindi kigizwe n’abamushyigikiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndababaye pe irishuri nanjye naryizeho ari ikigo gikomeye kurusha ibindi muri Gisenyi yose igifaransa nahigiye nubu nicyo kimfasha, ikinyabupfura ndetse no kwihangana mbese ndumva arinjye ufunzwe pe kuko hanyibutsa byishi, Nyabuneka nimukemure ibyo bibazo vuba rwose mutubabarire!

Providence yanditse ku itariki ya: 10-02-2019  →  Musubize

Birababaje cyane kubona ikigo twaherewemo ubumenyi bwatugize abo turibo kiri mumarembera nibintu bibabaje cyane abo bayobozi bagire icyo bakora

Rwaka jimmy yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka