Rubavu: Kubaka ibyumba by’amashuri bigeze kuri 60%

Ibyumba by’amashuri birimo kubakwa mu Karere ka Rubavu bigeze kuri 60% biratanga ikizere ko Ukwakira kuzasiga birangiye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, akaba imboni y’Akarere ka Rubavu yabitangarije Kigali Today nyuma yo gusura ibyumba by’amashuri birimo kubakwa.

Ibyumba bisaga 1,036 birimo ibigo bishya 26, biri kubakwa mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu, kugira ngo bizakemure ubucucike n’ingendo ndende byari bisanzwe mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko bashyize imbaraga mu kongera umubare w’ibyumba no gutanga uburezi buhamye mu gutegura iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: "Ntabwo wakubaka Igihugu ngo ukihutishe mu iterambere rirambye bitanyuze mu gutanga uburezi bufite ireme. Twashyize imbaraga nyinshi mu burezi aho ubu turimo twubaka ibyumba bishya ku muvuduko udasanzwe hirya no hino mu mirenge kugira ngo abanyeshuri bazatangire bafite aho kwigira heza kandi hisanzuye."

Akomeza avuga ko hatekerejwe kugabanya ubucucike mu byumba by’amashuri, hanashyizwe imbaraga mu kugabanya ingendo ndende abana bakoraga bava cyangwa bajya ku ishuri aho ibyumba birimo kubakwa birimo amashuri mashya 26 yahanzwe.

Minisitiri w’Ubucuruzi wasuye ibikorwa byo kubaka amashuri mu Karere ka Rubavu avuga ko ukwezi k’Ukwakira kuzasiga ibyumba byuzuye.

Yagize ati “Twasuye ibyumba byubakwa kandi biraboneka ko harimo gukoresha umuvuduko kugira ngo amashuri azatangire byuzuye abana babone aho bigira, nubwo Inama y’Abaminisitiri ari yo igomba kugena itangira ry’amashuri ishingiye ku gucisha make kw’icyorezo cya COVID-19 hirindwa ko abana bajya ku mashuri bakacyandura, turizera ko ukwezi k’Ukwakira bizaba byuzuye kuko ubu bigeze kuri 60%.”

Mu ngengo y’imari ya 2020/2021 mu Karere ka Rubavu harimo kubakwa ibyumba by’amashuri 1036 n’ubwiherero 1612 bizuzura bitwaye Miliyari 13 z’Amafaranga y’u Rwanda, biziyongera ku byumba 122 n’ubwiherero 144 byubatswe mu mwaka ushize wa 2019/2020 bikazagabanya ubucucike mu byumba by’amashuri kugera ku banyeshuri 46 mu cyumba, mu gihe hari n’aho bigaga ari 80 mu cyumba.

Ku rwego rw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) gitangaza ko ibyumba 2,704 birimo kubakwa mu gihugu bigeze ku kigero cya 89%, naho 8,300 biri ku kigero cya 39% mu gihe ibyumba 11,501 bigeze kuri 37%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi n’ibyo gushimwa

Eric Rutsindintwarane yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Nagirango mbaze ibizamini byabantu bifuza kuba abarimu bazabikora ryari?

R.Oscar yanditse ku itariki ya: 21-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka