
Byatangarijwe mu nama y’uburezi yahuje ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ibigo by’amashuri, basanga hari ibigo bibiri by’amashuri abanza bifite umubare munini w’abana mu cyumba.
Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, yabwiye Kigali Today ko bubatse ibyumba mu guhangana n’ubucucike mu mashuri kandi bari ku mibare myiza, aho bafite abana 50 mu cyumba ahandi bakaba bari munsi ya 50, ariko ngo bafite n’aho abana bagera 100 mu cyumba ubateranyije.
Agira ati “Hari ibigo bifite ubucucike bukabije, umubare w’ibyumba ni bikeya ugereranyije n’umubare w’abana, gusa turimo gushaka ibisubizo harimo kureba mu bigo bihegereye ahaboneka imyanya bakaba bakoherezayo abana. Hari kandi gukorana n’abafatanyabikorwa nk’insengero, amashuri y’incuke cyangwa inyubako za Leta n’abikorera, kugira ngo tubone aho tugabanyiriza abana turwanya ubucucike.”
Ishimwe avuga ko barimo kugerageza aho abana bashobora kwiga kabiri, kuko bize ingunga imwe barenga ijana, cyane cyane ku bigo biboneka mu Murenge wa Rubavu na Cyanzarwe.
Akomeza avuga ko hari n’ibindi bigo bifite abana benshi mu Murenge wa Nyamyumba, ariko bakaba barimo gushaka uburyo bagabanya umubare mu cyumba.
Mu mwaka wa 2020 mu Karere ka Rubavu batangiye kubaka ibyumba bisaga 1,036 birimo ibigo bishya 26, mu kugabanya ubucucike n’ingendo ndende ku bana biga mu mashuri abanza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwatangaje ko kuzura kw’ibi byumba bizagabanya ubucucike mu mashuri kugera ku bana 45 mu cyumba, icyakora uko imyaka yiyongera niko abana bakomeza kwiyongera mu byumba.
Ohereza igitekerezo
|