RTC yasohoye abanyeshuri ba mbere barangije mu by’ubutetsi n’ubukerarugendo
Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’ubutetsi n’ubukerarugendo (Rwanda Tourism College), ku nshuro yaryo ya mbere ryamuritse abanyeshuri barangije mu byiciro bya mbere by’amashami arigize, kuva ryatangira mu myaka itanu ishize.
Mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi aba banyeshuri bagera kuri 400, wabereye kuri Petit Stade kuwa mbere tariki 24/12/2012, umuyobozi w’iri shuri Callixte Kabera, yatangaje ko kugira ngo babigereho byasabye ubutwari n’imikoranire hagati y’inzego zombi zigize iryo shuri.
Yavuze ko bigishije abanyeshuri ubumenyi buzatuma bashyira mu bikorwa ibyo bize, bakanashobora kwihangira imirimo nk’uko isi ya none n’u Rwanda bibisaba. Yongeyeho ko banizeye ko aba banyeshuri bagiye kongera gutanga serivisi neza mu Rwanda.
Muri uyu muhango wari watumiwemo abandi bahagarariye izindi kaminuza n’ibigo by’uburezi bikorera mu Rwanda, abanyeshuri nabo bagaragaje ko biteguye kujya ku isoko ry’umurimo bagashyira mu bikorwa ibyo bize abandi bakanihangira umurimo.
Gusa bagaragaje ko n’ubwo biyizeye mu bumenyi n’ubushake bagifite ikibazo cy’igishoro, bizeza ko nibaramuka batewe ingabo mu bitugu nta kabuza bazakora ibishoboka byose, nk’uko byatangajwe n’uhagarariye abakozi, Ignasius Mwesigye.
Yagize ati: “Turizera ko tugiye guhanga imirimo aho kuyisaba kubera ubumenyi tuvanye aha. Nitubona amafaranga yo gutangiza imishinga tuzagera kure nta kabuza”.
Iri shuri ryahindutse ishuri rikuru nyuma y’aho abaryigagamo bamaze imyaka ine bazi ko ari Kaminuza. Imaze gukora isuzuma, Leta yasanze nta byangombwa bya kamibuza ryujuje riguma kwitwa ishuri rikuru.
Mu bikorwa rimaze kugeraho ni ugufungura irindi shami ryaryo ku Muhima no mu karere ka Rubavu, hakaba hari no kubakwa inyubako yaryo rizajya rikoreramo izaba iherereye ku musozi wa Rebero.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Birazwi ko abize muri iri shuri batajya babura akazi,nta n’ubwo birirwa bagasaba nk’uko ahandi bigenda kubera ubumenyi ngiro bibitseho....ubumenyi ngiro koko niwo musingi w’iterambere courage
Rwose Benoit ubikosoye neza,ibyo uvuga nibyo,ikindi nuko Ignatius ahagarariye abanyeshuri ntabwo ari abakozi,thank you
Ntabwo abarangije muri RTC barangije ikiciro cya mbere Ahubwo hari abarangije mu kiciro cyakabiri Bachelor (licence) of Hotel and Restaurant Management( ntabwo ari Ibijyanye nubutetsi nkuko uwanditse inkuru abivuga). Hari abarangije muri TTM Bachelor (license) of Travel and Tourism Management. Abandi banyeshuri bahawe Impamya bushobozi (certificates) mumashami : food production, tour guiding and administration, front office operation,.....
Hatanze na diploma mubijyanye na IATA/UFTAA aribyo gukora mundege no kukibuga kindege
Happy new year 2012