RTB isaba inzego z’abikorera n’iza Leta kujya zakira abiga muri TVET

Mu kiganiro kivuga ku ruhare rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku iterambere ry’Igihugu, cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, hasobanuwe byinshi byagezweho mu rwego rw’amashuri ya tekiniki n’ubumenyingiro, harimo kuba abagana ayo mashuri bariyongereye, ndetse n’imyumvire abantu bari bayafiteho ngo yarahindutse, kuko mbere yafatwaga nk’ayigamo abadashoboye.

RTB isaba inzego z'abikorera n'iza Leta kujya zakira abiga muri TVET
RTB isaba inzego z’abikorera n’iza Leta kujya zakira abiga muri TVET

Kugeza ubu, mu Rwanda hari amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro arenga 542 yigamo abanyeshuri barenga 100,000 nk’uko byasobanuwe na Ing. Paul Mukunzi, umuyobozi mukuru wa RTB (Rwanda Technical and Vocational Education and Training Board).

Yasobanuye ko intego y’amashuri ya TVET ari ugufasha abantu kwiga ibikenewe ku isoko ry’umurimo, icyo akaba ari cyo cyatumye Igihugu gishyira imbaraga nyinshi mu kuyateza imbere, bijyanye n’intego Igihugu cyihaye yo guhanga imirimo 250,000 buri mwaka.

Umuyobozi wa RTB, yashimangiye ko imbaraga Igihugu cyashyize muri ayo mashuri, zigaragazwa n’ubwiyongere bw’amashuri yo muri urwo rwego, aho mu myaka itanu ni ukuvuga 2020-2025, hubatswe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro agera kuri 252 hirya no hino mu gihugu. Ayo mashuri yubatswe kandi ajyana no kuyashyiramo ibikoresho bikenewe kandi bisaba imbaraga nyinshi.

Ikindi uburezi butangirwa muri ayo mashuri bwariyongereye cyane, ndetse n’ibipimo bikaba bigaragaza ko 70% by’abayarangizamo bose bahita babona akazi.

Mu rwego rwo kugira ngo abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, barangize koko bafite ubumenyi bwuzuye, hashyizweho gahunda y’uko igice kimwe cy’ibiri ku nteganyanyigisho cyigirwa mu ishuri, ikindi kikigirwa mu kazi aho, abanyeshuri bakacyigira aho gikorerwa. Ibyo bikorwa cyane cyane ku bufatanye n’ibigo by’abikorera, kuko hari ibikoresho bishobora kuba biri aho akazi gakorerwa ariko bitari mu mashuri.

Mukunzi yavuze ko muri rusange, nubwo mu bigo bitandukanye byo mu rwego rw’abikorera byitabira cyane kwakira abiga muri za TVET, bakiga byinshi bari mu kazi, ndetse abenshi bagahita babonamo akazi, ariko hakiri ikibazo mu nzego zimwe na zimwe za Leta, asaba ko izifite imishinga zishyira mu bikorwa zikoresheje ingengo y’imari ya Leta, kujya zitabira kwakira abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro.

Yagize ati “Mu nzego za Leta, natwe tugira za ‘projets’ nyinshi cyane dushyira mu bikorwa, dushaka kuzifashisha mu kwigisha, niba urwego runaka rugiye kubaka umuhanda w’ibilometero 100, uwo muhanda ushobora guhinduka ishuri. Uzuzura mu myaka ibiri, muri icyo gihe dushobora kuba twigishije abana barenga 200 bize kubaka umuhanda, ubutaha akaba ari bo bafata ikiraka cyo kubaka undi muhanda. Niba uri kubaka inyubako runaka, niba uri kubaka urugomero rw’amashanyarazi, niba uri kubaka ikiraro, icyo dukora cyose kinyuze mu ngengo y’imari ya Leta, turagira ngo ibyo bikorwa byose tubyifashishe mu kwigisha abana b’Abanyarwanda kandi tuzabigeraho”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka