Reba uko zimwe muri Kaminuza zasubukuye amasomo

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, zimwe muri Kaminuza n’Amashuri makuru yigenga zasubukuye amasomo.

Muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze amasomo yatangiye saa mbili za mu gitondo
Muri Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze amasomo yatangiye saa mbili za mu gitondo

Ni nyuma y’uko ku itariki 02 Ukwakira 2020, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, atangaje ko muri uku kwezi k’Ukwakira 2020, hari zimwe muri kaminuza n’amashuri makuru yemerewe gutangira gutanga amasomo.

Kaminuza n’amashuri makuru yasubukuye amasomo ni ayigenga mu gihe aya Leta yo akiri mu myiteguro aho ategereje ko itariki yo gutangira itangazwa.

Kigali Today yanyarukiye mu Mashuri makuru na za Kaminuza zimwe mu zatangiye amasomo, aho ubuyobozi n’abanyeshuri bagaragaje ibyishimo byo kuba bagarutse ku ishuri nyuma y’igihe kirekire bari mu ngo zabo kubera icyorezo cya COVID-19.

Muri Kaminuza ya Kigali (UoK) Ishami rya Musanze amasomo yatangiye saa mbili, aho abanyeshuri guhera mu mwaka wa kabiri kuzamura bitabiriye amasomo, biga bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bahana intera, kandi bose bambaye udupfukamunwa.

Abanyeshuri bishimiye kugaruka ku ishuri
Abanyeshuri bishimiye kugaruka ku ishuri

Umwe mu banyeshuri witwa Umuhoza Alice yagize ati “Ndishimye cyane ubu ngarutse ku ishuri ariko ndabanza gushimira Leta y’u Rwanda yadufashije ikatwemerera kugaruka ku ishuri, ndetse hari n’ibyo bagendeyeho kugira ngo ishuri ryacu ribe muri amwe yafunguye, nubwo tutaziye rimwe ubwo nazo ni ingamba zo kwirinda iki cyorezo”.

Arongera ati “Nk’uko Leta ikomeza gushishikariza Abanyarwanda kwirinda Covid-19, ni na ko hano ku kigo dufite ingamba zo kwirinda icyo cyorezo aho ibintu byose ari Online, ntaho duhurira n’impapuro haba mu kwiyandikisha n’ibindi, byose ni ikoranabuhanga mu kwirinda COVID-19”.

Mugenzi we witwa Manirakiza Eric yagize ati “Twishimiye ko Leta y’u Rwanda yadushyiriyeho gahunda yo kugaruka ku ishuri duhereye mu byiciro nk’uko babigennye, twishimiye ukuntu Kaminuza yacu yadufashije kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) tubasha kuyitabira ku buryo hataje icyuho nubwo twasigaye inyuma nk’abantu twari twiteguye gusoza amasomo.Twiteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19”.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali (UoK) ishami rya Musanze, Bangayandushya Viateur, avuga ko imyiteguro yagenze neza aho ibikoresho byose bisabwa na Minisiteri y’Uburezi babifite, ku buryo nta mpungenge z’uko icyorezo cya COVID-19 cyakwirakwizwa.

Bangayandushya Viateur Umuyobozi wa UoK ishami rya Musanze
Bangayandushya Viateur Umuyobozi wa UoK ishami rya Musanze

Ati “Ibikoresho byose birahari abanyeshuri bariteguye, twabifashijwemo n’abakorerabushake natwe twagiye tunyura mu ishuri dutanga ubutumwa bwo kwirinda COVID-19 mbere y’uko amasomo atangira, ndetse n’abarimu batangiye kwigisha, abanyeshuri bataragera ku ishuri bamenye ko amasomo yatangiye”.

Avuga ko ari igikorwa bakiriye neza aho bashimira Minisiteri y’Uburezi na HEC, babemereye gusubukura amasomo aho na bo ubwabo ngo babishyizemo imbaraga, bubahiriza ibisabwa kugira ngo bemererwe gutangira.

Muri INES-Ruhengeri na ho abanyeshuri batangiye amasomo aho ubuyobozi bw’ishuri bwishimiye ubwitabire bw’abanyeshuri ku munsi wa mbere.

Padiri Dr Hagenimana Fabien uyobora iryo shuri rikuru ati “Nabonye baje, erega bari bamaze igihe bategereje ari twebwe ari bo nyirizina, ari abarimu buri wese yari ategereje itariki yo gutangira kugira ngo twongere dusohoze ubutumwa bwacu tugane n’intambwe itera imbere, ari umunyeshuri ashobore gukura arangize amasomo ye, umukozi akore ashobore no guhembwa. Mbonye abanyeshuri baje, nanyuze mu mashuri atandukanye mbonye barimo”.

Uwo muyobozi yasabye abanyeshuri bagarutse ku ishuri kwirinda kujenjeka, ahubwo bagashyira imbaraga mu masomo kuko gahunda ya Kaminuza ijyanye no gushyira imbere ireme ry’uburezi itigeze ihinduka, asaba abanyeshuri kutirara bitwaje ko bari kwiga mu bihe bya COVID-19.

Padiri Dr Hagenimana Fabien yasabye abanyeshuri batangiye amasomo kwirinda kujenjeka
Padiri Dr Hagenimana Fabien yasabye abanyeshuri batangiye amasomo kwirinda kujenjeka

Ati “Muri INES dufite icyo tugamije, tuzi ko ireme ari ryo rizatuma tuguma ku isoko nta kurebera birimo utsinzwe arasibira. Iyo wishe ireme bigaruka igihugu nawe bikakugaruka, n’umwaka ushize twasibije abasaga magana abiri, ntabwo tuzihanganira ibintu byo kujenjeka abanyeshuri babyumve neza. Kuba bimwe biri kuri murandasi ibindi biri imbonankubone, ntabwo bivanaho ireme, ireme ni ryo riturangaje imbere”.

Padiri yasabye abanyeshuri, abakozi n’abarezi gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bahana intera, bambara neza udupfukamunwa, bakaraba kenshi.

Mu gihe muri Kaminuza y’u Rwanda na bo biteguye gusubukura amasomo, imyiteguro irarimbanyije mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 nk’uko abayobozi b’amashami atandukanye babitangaje.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, avuga ko mu minsi mike bamenyesha abanyeshuri itariki baza gutangiriraho amasomo, aho bagiye gutangirana n’abiga mu mwaka wa gatatu.

Ngo mu banyeshuri bagera ku bihumbi bitanu biga muri iryo shuri, abo mu mwaka wa gatatu ni 1400 aho bafite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 1000, abandi bakazashakirwa aho bacumbika hari umutekano mu kwirinda kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ku bufatanye n’abafite amacumbi hafi y’ishuri.

Muri INES-Ruhengeri ubukarabiro bwamaze gutegurwa mu bice binyuranye by'ishuri
Muri INES-Ruhengeri ubukarabiro bwamaze gutegurwa mu bice binyuranye by’ishuri

Mu bijyanye no kwitegura, agira ati “Ahantu hose mu kigo harateguye haba aho barara, aho barira n’aho bigira nta mpungenge zo kuba bakwanduzanya COVID-19”.

Nzitatira Wilson, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye we yagize ati “I Huye natwe imyiteguro igeze kure. N’ubwo abanyeshuri bagiye kugaruka, icyorezo cya COVID-19 kiracyahari, ni yo mpamvu imyiteguro irimbanyije ijyanye no kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyo cyorezo aho twateganyije ubukarabiro 17 mu marembo atandukanye n’ahandi bahurira ari benshi”.

I Huye barateganya kwakira abanyeshuri kuva mu mwaka wa gatatu kugeza mu mwaka wa gatanu, aho bazakira ku ikubitiro 3151 bazacumbikirwa mu kigo.

Niyibizi Epimaque, Umuyobozi wa Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Nyagatare, na we avuga ko imyiteguro yo kwakira abanyeshuri irimbanyije aho bahugiye mu gutegura amasuku, aho abanyeshuri bazakarabira, no gushyira ibimenyetso bigaragaza intera mu mashuri n’ibimenyetso bibereka uburyo bagomba guhagarara mu gihe batari mu ishuri.

Muri iryo shami rya Kaminuza rizatangirana n’abanyeshuri 369, biga kuva mu mwaka wa gatatu kugeza mu mwaka wa gatanu, amacumbi na Resitora bizakurikiranwa n’ubuyobozi bw’ikigo mu kwirinda kwanduzanya COVID-19, no mu ikoranabuhanga buri munyeshuri azigira kuri mudasobwa ye.

Aho abanyeshuri bicara bategereje guhabwa serivise muri INES-Ruhengeri hateguwe muri ubu buryo
Aho abanyeshuri bicara bategereje guhabwa serivise muri INES-Ruhengeri hateguwe muri ubu buryo

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (CAVM) iyobowe na Karara Alexis, ngo biteguye kwakira abanyeshuri aho imirimo myinshi yarangiye, haba gutegura uko bazicara mu mashuri, mu masomero n’ahandi ku buryo mu mpera z’iki cyumweru ngo bazaba barangije gutunganya ubukarabiro.

Abanyeshuri CAVM yiteguye kwakira ni 694 biganjemo abo mu mwaka wa gatatu, mu gihe mu wa kane ngo batangiye kwandika ibitabo aho bazajya bafashwa mu gihe bashatse gukorera ubushakashatsi muri Laboratwari z’ikigo.

Muri UoK bateguye n'icyumba cyakwifashishwa mu kato
Muri UoK bateguye n’icyumba cyakwifashishwa mu kato
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ni byiza cyane ko amashuri yasubukuwe birinde covid 19 ariko baharanira ko Irene ry’uburezi ryiyongera

Alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

nibyo rwose ni byiza kuba kaminuza zafunguwe ark natwe turasaba ko badukomorera abari bagiye kurangiza uwa gatandatu wisumbuy murakoze kubuvugizi mudukorera

tresphore yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Ndishimye kuba ishuri ryatangiye birinde cyane cyane

Theogene yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Nkamwe nkabanyamakuru mukwiriye gusesengura kuriritangira ryamashuri kubericyi kwikubitiro bahereye kuyigenga njyembona ireme ryuburezi murwanda ntaryo kbx hacyirimo ubusumbane mumashuri yareta nayigenga baravuga ngo abana bigire online Kandi nkabiga kaminuzax umwakawa1 ntamachine(mudasobwa)babahaye Kandi amategeko zibemerera ubwose ireme ryavahe KT ndademera ariko mwegere mineduc muyibaze impamvu itahaye abanyeshuri bazakaminuza zareta Kandi bazigombwa.

MURENZI yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Biteye ibyishimo nabandi bihutishe imyiteguro kugirango abanyeshuri bose bige

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka