REB yungutse ibitabo bizafasha abanyeshuri kumenya indangagaciro nyarwanda
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), cyungutse ibitabo bibiri bikubiyemo indangagaciro ziranga Umunyarwanda, bizafasha abanyeshuri mu myitwarire yabo, bityo bakazakura ari Abanyarwanda bizihiye Igihugu.

Ni ibitabo bibiri byitwa ‘Indangagaciro mu bana bato na Uwera, urugero rwiza’, by’umwanditsi Kanakuze Jeanne d’Arc, yamuritse ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 ku bufatanye na REB, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bafite aho bahurira n’uburezi mu nshingano zabo, abanditsi, abarezi n’abandi, bose bakaba baragaragaje ko hari icyo bizongera mu burere bw’abana.
Ibyo bitabo byamaze kugezwa muri amwe mu mashuri, ntibifite umubyimba munini ku buryo hari uwo byatera ubute, ahubwo biraringaniye, bikaba birimo inkuru zo mu buzima busanzwe ariko zikubiyemo inyigisho z’ingirakamaro. Harimo n’amashusho menshi ku buryo bifasha umwana ubisoma kutarambirwa, ahubwo bikamukundisha umuco wo gusoma.
Umwanditsi Kanakuze avuga ko impamvu yatumye yandika ibyo bitabo, ari uko yabonaga hari ikibura mu babyiruka kijyanye n’indangagaciro.
Agira ati “Nararebye mu miryango, mu mashuri, aho umuntu akorere n’ahandi nkabona hari ikintu kibura. Nahereye ku ndangagaciro yo gushimira kuko nabonaga bigenda bicika, umuntu akakugirira neza ntumushimire, ukagira ngo bwari uburenganzira bwawe cyangwa yari ategetswe kubikora. Izindi zirimo ni ugutoza umwana muto gukunda Igihugu, gukunda umurimo, kubaha, kwizigamira, gukunda amahoro n’ibindi”.

Ati: “Urugero nk’igitabo Indangagaciro mu bana bato, ntikigenewe abana gusa ahubwo n’abakuru birabareba kuko umubyeyi ari we ugomba kwinjiza mu bana izo ndangagaciro, ntiwatanga rero icyo udafite. Ababyeyi rero basomere habwe ibyo bitabo n’abana, banakurikirane barebe uko bigira impinduka mu myitwarire y’abana”.
Frère Camile Rudasingwa Karemera, wabaye umurezi igihe kirekire, avuga ko ibyo bitabo ari ingenzi, kuko ubu abeshi bahugira mu ikoranabuhanga.
Ati “Muri iki gihe abantu basoma ibyo mu ikoranabuhanga kuri za telephone na mudasobwa, ugasanga birebera ibyo gusetsa gusa, ntibite ku birebana n’ireme ry’ubuzima cyangwa iry’imibanire. Niba rero umubyeyi adasoma igitabo azatoza ate umwana gusama! Ni byiza rero ko abantu bagaruka ku muco wo gusoma, ibi bitabo byamuritswe rero bikazagira uruhare mu kongera gukundisha abantu gusoma nk’uko byahoze kera, hakiba ibinyamakuru byinshi byanditse”.

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, avuga ko kubona igitabo cyunganira imfashanyigisho basanganywe ari amahirwe, ari yo mpamvu bafasha umwanditsi ngo gitunganywe neza.
Ati “Iyo rero tubonye umwanditsi wandika igitabo cyunganira integanyanyigisho yacu tucyakirana yombi. Ibi bitabo rero biratwunganira, kuko mu nteganyanyigisho dufite ziri mu mashuri, twigisha n’indangagaciro remezo z’umuco nyarwanda, ari zo Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo. Muri utu dutabo twombi rero izi ndangagaciro zirimo, tukaba twatumiye abantu ngo baze bumve ibirimo ndetse tunaheshe agaciro umwanditsi”.
Dr Mbarushimana akomeza akangurira n’abandi banditsi bafite ibyo bandika byunganira integanyanyigisho ya REB kubikora, kandi akanababwira ko iki kigo kibashyigikiye, cyane ko ngo ibitabo bigikenewe mu mashuri, kuko bifasha abana kuzamuka bazi neza gusoma no kubara.


Ohereza igitekerezo
|
Abana babanyarwanda kubera kutabigisha bataye umuco ibyobitabo ni bizakubafasha murakoze kugarura umuco nyarwanda.