REB yatangiye gutanga mudasobwa zisaga 6,000 mu mashuri

Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) cyatangiye gahunda yo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri, birimo mudasobwa 6,150 n’ibindi bigenewe abakora igenzura mu mashuri, abayobozi b’ibigo, abarimu ndetse n’ibyo mu byumba by’ikoranabuhanga ‘Smart Classrooms’, byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mudasobwa zisaga 6,000 zirimo gutangwa mu mashuri atandukanye, abanza n'ayisumbuye
Mudasobwa zisaga 6,000 zirimo gutangwa mu mashuri atandukanye, abanza n’ayisumbuye

Muri rusange hagiye gutangwa ibikoresho birimo ‘projecteurs’ 69 zizashyirwa mu mashuri yisumbuye 62, mudasobwa 6,150 zizatangwa mu mashuri yisumbuye 69, mu mashuri icyenda abanza ndetse no mu mashuri mashya 650, bikaba byaraguzwe ku ngengo y’imari ya Minisiteri y’Uburezi.

Biciye mu Muryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) n’umushinga Soma Umenye, twa mudasobwa duto (Tablets) 2,755 zifite agaciro ka miliyoni 857 z’Amafaranga y’u Rwanda, zizahabwa abagenzuzi b’amashuri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza mu turere twose tw’igihugu.

REB ivuga kandi ko hari mudasobwa 1,404 zizahabwa abarimu bo mu mashuri yisumbuye n’ibigo by’ikitegererezo mu turere twose.

Icyo gikorwa cyo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga cyatangiriye mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizasozwa ku ya 18 Gashyantare 2021 kigeze mu turere twose.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga (ICT) muri REB, Dr Christine Niyizamwiyitira, avuga ko ibyo bikoresho bitanzwe hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Agira ati “Ibyo bikoresho bitanzwe hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no gufasha abarimu gutanga amasomo neza. Mudasobwa zizafasha abanyeshuri kugera ku masomo ku buryo bw’iyakure ndetse no ku byo REB iba yateguye”.

Ati “Hari abayobozi b’ibigo n’abarimu bajyaga bavuga ko bahura n’ingorane zo gutanga raporo kubera kutagira mudasobwa, icyo kirakemutse, cyane ko no ku mashuri Internet ihari”.

REB ivuga ko hateganyijwe umushinga mugari wo gushyiraho Smart Classroom mu mashuri yose abanza n’ayisumbuye uzatwara amamiliyoni, hagamijwe guhagarika ikoreshwa ry’ibitabo n’ingwa, gusa ngo urugendo ruracyari rurerure kuko bijyana n’uko amikoro abonetse.

Ku itariki 3 Mutarama 2021, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza rigeze kuri 64% naho mu mashuri yisumbuye rikaba riri kuri 55%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse Gahunda ni nziza rwose gusa hari aho birenganguza, nkikigo Guhera 2014 cyari gifite Combination irimo ikoranabuhanga abanyeshuri bakaba batugera bakora kuri computers kandi ngo nizo biga, smart classroom zarubatswe habura computer zijyamo,ngeraho ngasanga ari ukuvangura kuko baziha nabadafite amasomo arebana nazo.

Ben yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Kd university barazibimye

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ndashimira ikigo cya REB mbukuye kumutima ndetse nabanyarwanda twese Harakabaho reb, Harakabaho ubuyobozi bwiza buyobowe na H.paul KAGAME. Njye nize muri UR college of science and technology reb yadukuye mwicuraburindi twigaga na computer lab zihagije abari bamfite computer zabo bari 3 over percent, Harakabaho reb yaduhaye laptop twese itavanguye ngo uyu ni first class, none bijyeze muri primary murabagaciro, Gusa mudushakiremo ibiriraka bya repairing pana ngo harababikoreye amahugurwa, nicyo kimfuzo mwadukoreyemo ndasaba ko muduha na job pee! Tel 0784064749 murakoze kujyeza ikoranabuhanga muburezi.

K.jean bosco yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka