Perezida Kagame yiyemeje gukemura burundu ikibazo cya ‘buruse’ z’abanyeshuri

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’amafaranga y’inguzanyo azwi nka “Buruse”, agenerwa abanyeshuri ba za kaminuza, agitinda kubageraho, agiye kukigira icye kugeza gikemutse.

Perezida Kagame yemeje ko ikibazo cy'itinda rya Buruse agikurikirana mpaka kirangiye
Perezida Kagame yemeje ko ikibazo cy’itinda rya Buruse agikurikirana mpaka kirangiye

Yabivuze ubwo yari yitabiriye ibiganiro by’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda (Youthconnekt convention), kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2018, icyo kibazo kikaba cyazamuwe n’umwe mu banyeshuri ba kaminuza wavugaga ko buruse ikomeje gutinda.

Agaragaza icyo kibazo, Sezibera Janet wiga muri kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko bamaze amezi abiri badahabwa iyo buruse kandi ari yo ibafasha.

Yagize ati “Ikibazo cy’itinda rya buruse twakibagejejeho mu nama nk’iyi ya 2016, ariko na n’iyi saha iracyatinda. Ubu tumaze amezi abiri dutangiye kwiga ariko ayo mafaranga na n’ubu ntiturayabona kandi ari yo adufasha mu byo dukenera bigatuma tutiga neza”.

Perezida Kagane yahise asaba Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura ngo atange ibisobanurio kuri icyo kibazo kitarangira, na we asubiza ati “Icyo kibazo ndakizi, hari abanyeshuri benshi batagaragaye muri ‘systeme’ ariko ku bufatanye na BRD turimo kubyihutisha”.

Icyo gisubizo ariko nticyanyuze Perezida Kagame kuko yavuze ko kimaze imyaka myinshi, ari bwo yahise yiyemeza kugira icye.

Ati “Ikigaragara ni uko ntawuvuga ko nta mafaranga ahari, ayahari kuki atagera ku bo agenewe, icyo kibazo ndaza kukigira icyanjye. Ndaza kuvugana n’ababishinzwe baba abo mu burezi n’abashinzwe amafaranga, bityo ikibazo gihabwe umurongo gikemuke burundu”.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’urubyiruko 2500, harimo abasanzwe mu Rwanda n’abaturutse mu bihugu 15 byo hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze gusa abantu bashinzwe kuduha bruce. mudufashe mubanyuremo murebe ikibazo bafite kuko kugeza nanubu muri RP HUYE ntamunyeshuri numwe urabona Bruce kd bamaze amezi atatu biga.ESE koko umunyeshuri yamara amezi atatu koko atarya
mudufashe mutubarize kuko tumerewe nabi cyane.kd prezida wacu yaradufashije tukaza kwiga Hano.

bosco yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

MURAKOZE .HIS EXCELLENCY TURAMUSHIMIYE ARIKO NUBWO YAKOMOJE KUKIBAZO CYA BURUSE IHABWA ABANYESHURI NKAMAFARANGA ABATUNGA ,ABASHINZWE GUTANGA AMAFARANGA KUMUNSI WO KUWAKANE BAHISE BAYAHA UMUBARE MUKE MURWEGO RWO KUJIJISHA NUKURI SIMBABESHYA NAMWE MUKORE UBUSHISHOZI NTA MUNYESHURI NUMWE WIGA MURI IPRC/RP huye,karongi,ngoma,rwamagana,kitabi,kicukiro,tumba WIGEZE ABONA BURUSE KANDI NATWE AMEZIATATU ARASHIZE TUTARAYABONA NDETSE NA UR BAHAYE BAMWE ABANDI BARABIRENGAGIZA MURUMVA KO IBIBAZO NTAHO BYAGIYE NUBUNDI BATURISHIJE NOHERI NUBUNANE NABI ARIKO TURABIZEYE MURAKOMEZA KUDUKORERA UBUVUGIZI KUVA UMUKURU WIGIHUGU NAWE AVUGAKO AGIYE KUBIHAGURUKIRA KUKO BIKOMEJE GUTYA UBUREZI BWACU IREME BAVUGA BYATUGORA KURIGERAHO KUKO NTAWAKWIGA ATARIYE(restaurant) , NTA CUMBI(accomadation) KANDI HARINIBINDI BYINSHI UMUNYESHURI ASABWA NKENERWA(EXPENSES).TWIZEYE IGISUBIZO CYANYU KIZA .

STUDENT yanditse ku itariki ya: 15-12-2018  →  Musubize

NYAKUBAHWA PEREZIDA WACU DUKUNDA, MUKEMURE N’IKIBAZO CY’ABANA BAGIYE KWIGA KURI BURUSE Z’UBUTWERERANE Z’IGIHUGU CY’URWANDA N’UBURUSIYA BADAHABWA N’IFARANGA NA RIMWE RYO KUBATUNGA BAKIYISHYURIRA BURI KIMWE CYOSE KANDI ABO BANA NABO BAKAGOMBYE KWITABWAHO N’IGIHUGU CYABO NK’ABANDI BIGA MURI UBWO BURYO MU MAHANGA,UBURUSIYA BUBAGENERA MINERVAL GUSA UGASANGA ABABYEYI BAGERA AHO BAKANANIRWA KUBABONERA UDUFARANGA TUBATUNGA BIGATUMA ABANA BADAKOMEZA KWIGA NEZA.mubikurikirane birababajeCYANE.

uwamurera devota yanditse ku itariki ya: 13-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka