
Abanyarwanda bize muri iyi kaminuza batanze amadolari y’Amerika ibihumbi 50 mu kigega cyashyizweho na Perezida Kagame, cyo gufasha abanyeshuri b’abahanga ariko batishoboye kwiga muri Kaminuza ya Oklahoma.
Perezida Kagame yatangaje ibi mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa gatanu, cyo kwishimira ubufatanye bumaze imyaka 10 hagati y’u Rwanda na Kaminuza gikirisitu ya Oklahoma.
Yagize ati”Ni byiza kubona abarangije muri Oklahoma bagaruka kwitura igihugu cyabo; inkunga yabo ndetse n’ubufasha biratera intambwe ikomeye igana muri iki cyerekezo”.
Perezida Kagame yashimiye abarangije muri Oklahoma babasha gutsinda amasomo mu buryo buruhanije; ariko anashimira abakozi n’abiga muri iyo kaminuza, kuba bakirana urugwiro abanyeshuri b’Abanyarwanda bakabatuza mu ngo zabo.
Gaspard Twagirayezu, umwe mu bize muri Oklahoma, nawe ashimangira ko ku ishuri batozwa gukunda igihugu cyabo. “Twarebye video igaragaza umuntu witwa Bosco wagize ikibazo cyo kubura amazi, bidutera impungenge”.
Avuga ko we na bagenzi be bahise biyemeza kwegeranya amafaranga, baza gutanga amavomo y’amazi mu ntara y’u Burasirazuba.

Abiga muri Oklahoma bavuga ko amasomo bahitamo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubwubatsi bw’ibikoresho(engineering), ndetse n’ubucuruzi; bijyanye n’ibyo Igihugu cyabo cy’u Rwanda gikenera mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Michael O’Neal, ni umwe mu bayoboye kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma; yavuze ko abayizemo Imana ndetse n’igihugu cyabo babategerejeho kubaka amahoro n’iterambere.

Kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma muri 2006; Abanyarwanda bamaze kuyigamo ni 341, barimo 157 bagiye kwigira muri Amerika, abandi 184, bigiye ku ikoranabuhanga bari mu Rwanda amasomo y’icyiciro cya gatutu.
Ikigega giterwa inkunga na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame cyishyuriye abanyeshuri 131 muri abo 341 barangije kwiga muri Kaminuza ya Oklahoma.









Ohereza igitekerezo
|
Byiza kabisa cyane kwiga muriryo shuri bisaba iki?
Ese harimo ayahe ma combination murakoze.
wa’0 nice kbs!! twishimiye iryo shuri kubumenyi buha abana babanyarwanda kndi u Rwanda rurushaho kwihuta mubumenyi bwa masomo atandukunye.
nice kbs twishimiye iryo shuri,ESE bisaba iki kuryigamo?
mwiriwe kwigayo bisaba iki
batanga scholarships?
Murakoze
Umunyarwanda yabivuze ukuri koko. Ineza yiturwa indi. Aba bana b’u rwanda banteye ishema.
tugira umuco mwiza wo kwitura ineza tuba twaragiwe nicyo kiza cyo kugira umuyobozi mwiza President Paul Kagame utugira inama nziza , kandi akaba ariwe utuma twumva tugomba gukorera igihugu kandi kugikorera kwiza ni ukukitura ineza kiba cyaratugiriye
ni byiza kwitura igihugu cya dufashije tukagira aho tugera natwe tugomba gusubira inyuma tugafasha abanyarwanda
turishimira imyaka icumi tumaze umubano wacu n’iyi kaminuza y’igihangane ku isi , ibi byose ariko twibuke ko tubikesha ubuyobozi bwiza buzi mubyukuri icyo umunyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange bishaka , turagushimira by’umwihariko President Kagame
umubano n’amahanga ndetse nibigo bikomeye nkibi ni ukomeze rwose wogere, ibi ni ibya agaciro nicyo kiza cyo kugira umuyobozi mwiza kandi ureba kure Paul Kagame ni umugisha ukomeye cyane kuba banyarwanda