Nyaruguru: Ibifaru birifuza ishuri ry’imyuga i Rusenge

Urubyiruko rw’i Nyaruguru rwiyise Ibifaru, rurifuza ishuri ry’imyuga ryakwigirwamo na bagenzi babo bacikirije amashuri kuko ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza rwamaze kubihashya.

Solange Yansoneye, umuyobozi wungirije w'ihuriro Ibifaru
Solange Yansoneye, umuyobozi wungirije w’ihuriro Ibifaru

Uru rubyiruko ni urwo mu Kagari ka Bunge mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru.

Rwivugira ko ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza rwabihashyije mu Kagari ka Bunge rutuyemo, igisigaye kikaba ari ukwiga ku bacikirije amashuri, nk’uko bivugwa na Solange Yansoneye, umuyobozi wungirije w’ihuriro bahuriyemo ari ryo bise Ibifaru.

Agira ati “Ibifaru turi 80 ubungubu. Harimo 27 babashije kurangiza amashuri yisumbuye gusa, 23 bacikirije amashuri na barindwi babyariye iwabo. Abaduteye kwifuza ishuri ry’imyuga ni 30 kuko tuzi ibibazo byabo, ariko ribonetse ryagirira akamaro n’urundi rubyiruko rwo muri aka gace dutuyemo.”

Ubundi uru rubyiruko rw’i Bunge ngo rwiyemeje guhagurukira guhashya ibibazo bibangamiye abaturage mu Kagari rutuyemo, kuko rwabonaga gukomeza kuvuga ko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka bidahagije, ahubwo rugomba no kubishyira mu bikorwa.

Ibifaru mu muganda wo kubakira abatishoboye
Ibifaru mu muganda wo kubakira abatishoboye

Muri Gashyantare 2018, abagera kuri 20 biyemeje gutangira ibikorwa byo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza mu Kagari kabo, hanyuma n’abandi bagenda babiyungaho.

Bahereye ku kurwanya ibiyobyabwenge babicishije mu dukinamico tugufi (sketch) bakoreraga mu nteko z’abaturage, kuko ngo icyo gihe iwabo hari ibiyoga by’ibikorano bita Igiswika na Nyukiriya(Nuclear) byicaga abantu cyane ndetse n’urumogi, ku buryo abagore n’abagabo bararaga mu kabari.

Nyuma yaho bagiye bahingira bakanubakira abatishoboye, batanga inkoko ku miryango 30 itarabashaga kwitangira mituweri, none ubu na bo babasha kuzigurira, nk’uko bisobanurwa na Moïse Ibyimanikora, ari na we Perezida w’Ibifaru.

Agira ati “I Bunge nta muntu utagira mituweri. Nta mukecuru cyangwa umusaza ukigira imirima yaraye, turabahingira. Ntawe ugicuruza ibiyobyabwenge cyangwa ngo abinywe, n’ubigerageje tumushyikiriza inzego z’umutekano. Nta mukecuru cyangwa umusaza ugituye mu manegeka. Twazamuye barindwi, abandi akagari n’abaturage babatuza mu midugudu.”

“Ku bijyanye n’isuku nke, twatanze urugero twubaka ubwiherero 280, turababwira ngo namwe nk’ababyeyi bacu mudufashe, izindi muziyubakire.”

Nyuma y’ibi bikorwa byose, harimo n’icyo gushakisha abana bataye ishuri bakaribasubizamo, Ibifaru byasanze muri bo hari abacikirije amashuri bifuza kwiga imyuga kuko bamaze kuba bakuru ku buryo batasubira gutangira mu mwaka wa mbere.

Uretse ko n’abarangije amashuri yisumbuye bamwe muri bo ari abashomeri, bakaba bifuza nk’ingendo shuri cyangwa ubundi buryo bwabafasha kwihangira imirimo.

Ibifaru byubatse uturima tw'igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi i Bunge mu Murenge wa Rusenge
Ibifaru byubatse uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi i Bunge mu Murenge wa Rusenge

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko hari ishuri ry’imyuga ryahoze ahitwa mu Birambo mu Murenge wa Nyagisozi bateganya gusana mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, urubyiruko rwo muri aka gace rukazajya ruryigiramo.

Akomeza agira ati “Ariko hari na mobile TVET duteganya gukora. Tuzajya dufata itsinda ry’urubyiruko tubahe amahugurwa mu mezi atatu, ane, atanu cyangwa atandatu, mu kintu bihitiyemo, gifite isoko, twanabanje kubasaba kureba ibikenewe ku isoko, tukabaha ubwo bumenyingiro, tukabahuza n’ibigo by’imari, bakagenda bagatangira gukora.”

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakora mu bijyanye no guteza imbere urubyiruko, i Nyaruguru bari hafi gushyiraho “Youth Alliance”, izakora ku buryo iteganyiriza urubyiruko ejo heza.

Ibifaru batangiye ari 20, baza kugera ku 150, ariko ubungubu ni 80. Abatakiri kumwe na bo ngo bagiye bacika intege, ariko abagumyemo bakomeje ibikorwa byo guharanira ko abatuye i Bunge babaho neza. Bivugwa ko n’umwana utangiye kunanira ababyeyi bamwohereza mu Bifaru kuko baba bizeye ko bagenzi be bazatuma agira imico mizima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze cyanee!!Marie Claire ndi umwe murubyiruko ibifaru nkaba na vc president wabo nkuko byavuzwe haruguru. Turabashimiye cyn banditsi beza biyi nkuru kuko twifuzaga kubwira urubyiruko rwose rukagira imyumvire, imikorere , ndetse nimyifatire nk’iy’ibifaru kuko nibwo tuzahindura igihugu cyacu kigakomeza kuba gishya kubera imbaraga z’abana bacyo. murakoze cyanee!!

Yansoneye solange yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Ntagushidikanyako icyerekezo cyanyu arikiza wose, tugize amahirwe yo kubona abandi nkamwe muriburi Karere byadufasha Kwihuta mwiterambere!

Hamwe n’imana Bizakunda kandi ntakinanira umutima ushaka!!!

Amahoro n’Imigisha kuritweee!!!!

Kwizera Peter yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Uru rubyiruko nkuko rubyifuza nirworoherezwe rubone ishuri ry’imyuga kuko rirakenewe, kubabwira ngo nibage I Kibeho cg I Nyagisozi ntabwo byakoroha kubera hagendeka nabi ariko ntibibe ikiguzi cyo gukomeza ibikorwa!
Nibakomeze bafashe leta kurwanya ibibazo bibangamiye abaturage ubudasiba!
Bumve ko tubashyigikiye!

Xavier yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka