Nyaruguru: Bujuje ibyumba by’amashuri 71 bubatse ku nkunga ya Banki y’Isi

Akarere ka Nyaruguru kabimburiye utundi turere two mu Rwanda mu kuzuza ibyumba by’amashuri byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi.

Ni ibyumba by’amashuri 71 hamwe n’ubwiherero 96 byubatswe ahari ubucucike bukabije ndetse n’aho byabaga ngombwa ko abana bahaturiye bajya kwigira kure kubera imyanya mikeya.

Ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru mu gutaha ibi byumba by’amashuri, ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashimye kuba barihutishije iki gikorwa, ariko anasaba ko ababyeyi bazashishikarizwa kuzana abana babo bose kwiga muri Nzeri, amashuri afunguye.

Yagize ati “Kubera Coronavirus abana bamaze igihe batajya ku ishuri, bahugiye mu bindi. Turabasaba gushishikariza abaturage kohereza abana ku ishuri kuko kwiga ni wo murage ukomeye ku bana bacu”.

Mbere y’uko amashuri afunga kubera Coronavirus, mu mashuri abanza yo mu Karere ka Nyaruguru hari abanyeshuri 71,575, bigiraga mu byumba 1,006. Urebye icyumba kimwe cy’ishuri cyigiragamo abanyeshuri 71.1.

Mu mashuri yisumbuye ho hari abanyeshuri 20,123 bigiraga mu byumba 466. Urebye icyumba kimwe cy’ishuri cyarimo abanyeshuri 43.2.

Ibi byumba 71 bizagabanya ubucucike mu mashuri abanza nibura kugera ku banyeshuri 66,4 mu cyumba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko aya mashuri 71 bujuje, hamwe n’andi 529 batangiye kubaka akazarangira mbere y’uko amashuri atangira muri Nzeri, azakemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, ndetse n’ikibazo cy’ingendo ndende byashoboraga gutuma hari abacika intege ishuri bakarireka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka