Nyanza: 74 barangije mu ishuri rikuru ry’imyuga bitezweho kugabanya ubushomeri

Nyuma y’imyaka itatu biga ibijyanye n’ubumenyingiro, 74 barangije mu ishuri rikuru rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic ry’i Nyanza, ngo bitezweho uruhare mu kugabanya abashomeri mu Rwanda.

74 barangije muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic bitezweho kugabanya ubushomeri
74 barangije muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic bitezweho kugabanya ubushomeri

Mu muhango wo kubashyikiriza impamyabushobozi wabaye tariki 24 Werurwe 2023, umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri, Musenyeri Gérard Kalimba, Umwepiskopi wa Diyosezi y’Abangirikani ya Shyogwe, yavuze ko ibyo bize mu mashami y’ubukanishi, ubwubatsi n’ikoranabuhanga ari ingirakamaro, kandi ko bizabafasha guhanga imirimo no gutanga akazi.

Yagize ati “Umuntu urangije imyuga agiye gukora imishinga ikomeye, agiye gutanga akazi mu gihugu, kandi agiye kubera imigisha umuryango, itorero ndetse n’Igihugu. Kuri twebwe ni ibyishimo kuba tubahaye impamyabushobozi.”

Mu bahawe impamyabushobozi harimo abakirimo gushakisha akazi, abamaze kukabona n’abigaga bagafite cyangwa bikorera. Icyo bahurijeho muri rusange ni uko n’abakorera abandi bafite gahunda yo guhanga imirimo ibafitiye akamaro, ikanatanga akazi.

Jean de Dieu Bizimana urangije mu bijyanye n’ubukanishi ati “kubera ko dukenewe mu nganda, ubu ngiye kureba igikenewe, nzagishyire ku isoko.”

Abarangije bize mu mashami y'ubukanishi, ubwubatsi n'ikoranabuhanga
Abarangije bize mu mashami y’ubukanishi, ubwubatsi n’ikoranabuhanga

Akomeza agira ati “Ubu ndakorera abandi, ariko ndateganya kuzahanga murimo wanjye. Urabona umwenjeniyeri mu bukanishi aba ashobora gushinga igaraje, kandi ntiyakora wenyine, aba akeneye guha n’abandi akazi.”

Jean Clément Dusabimana wize iby’ubwubatsi mu mashuri yisumbuye, akaba yari asanzwe yikorera na we ati “Diplome mbonye inshyize ku isoko ry’umurimo ryisumbuye. Hari aho nifuzaga kugera mbere ntibikunde. Hari abakozi nari nsanzwe nkoresha, ariko ubu bagiye kwiyongera.”

Esther Mujawayezu urangije mu ishami ry’ikoranabuhanga (Computer engineering), we ubu yamaze kubona akazi muri iri shuri yizemo, ariko ngo amaherezo ntibizagarukira aho.

Ati “Nimara kubona igishoro, nzatekereza ku kwihangira imirimo, kuko nanone gutekereza guhanga umurimo ari bwo ugisoza amashuri, biba bigoye iyo nta handi ufite ukura.”

Ni ku nshuro ya kabiri ishuri Hanika Anglican Integrated Polytechnic ubu rimaze imyaka itatu, ritanga impamyabushobozi ku barirangijemo. Aba mbere bari 30, ariko kuri ubu ngo bafite abanyeshuri babarirwa muri 300.

Musenyeri Gérard Kalimba, Umwepiskopi wa Diyosezi y'Abangirikani ya Shyogwe
Musenyeri Gérard Kalimba, Umwepiskopi wa Diyosezi y’Abangirikani ya Shyogwe

Pasitoro Prosper Karasira uriyobora, avuga ko bafite gahunda yo kongera amashami bigisha, kandi mu bihe biri imbere ngo bakazanashinga amashami i Muhanga n’i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka