Nyamasheke: WDA yemereye amashuri abiri gutanga amasomo y’ubumenyingiro
Ibigo bibiri by’amashuri yisumbuye, irya IJW-Kibogora n’irya APEKA-Kagano yo mu karere ka Nyamasheke yemerewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA) gutanga amasomo y’ubumenyingiro ku rwego rwa A2 mu mwaka w’amashuri wa 2014.
Ubuyobozi bw’aya mashuri bwishimira kuba bwemerewe gutanga amasomo y’ubumenyingiro ngo kuko azagira impinduka nziza mu burezi buhabwa urubyiruko rwo muri aka karere kandi bikazatuma bahabwa ubumenyi bwabashoboza kwihangira umurimo mu gihe bazaba bavuye ku ntebe y’ishuri.
Ishuri rya Institut John Wesley riri i Kibogora mu murenge wa Kanjongo (IJW-Kibogora) ryemerewe amashami ane: Ubwubatsi (Construction), Amashanyarazi (Electricity), Ubumenyi bwa Mudasobwa (Computer Scienses) ndetse n’Ubumenyi bwa Mudasobwa n’Icungamutungo (Computer Sciences and Management) ryari rihasanzwe.
Ishuri rya APEKA riri mu murenge wa Kagano (Association des Parents pour la promotion de l’Education et de l’enseignement à Kagano) ryo ryemerewe ishami rimwe ry’ubwubatsi; byose bikaba bitangirana n’umwaka w’amashuri wa 2014.
Umuyobozi wa IJW-Kibogora, Ntaganira Josué Michel avuga ko kuba ishuri ayobora ryemerewe aya mashami y’ubumenyingiro, bizafasha abana bazaryigamo gusohokana ubumenyi n’ubushobozi bubafasha kwihangira imirimo kandi bagatanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye byo mu karere bakomokamo.
Ku bwa Ntaganira, ngo aya ni amahirwe akomeye abonetse ku rubyiruko rw’akarere ka Nyamasheke ndetse n’abaturage b’aka karere bose muri rusange kuko ahenshi muri aka karere k’icyaro, abarangizaga amashuri yisumbuye berekezaga mu Mujyi wa Kigali no mu tundi duce tw’igihugu duteye imbere kugira ngo bahigire ubumenyingiro bubashoboza gushakisha akazi.
Kuri ubu, bagiye kubyigira hafi yabo kandi abazaharangiza bakaba bazakoresha ubumenyi bafite mu guteza imbere aka karere k’icyaro bigaragarira amaso ariko kakaba kari mu nzira y’iterambere.

Ibi kandi byemezwa n’Umuyobozi w’Ishuri APEKA-Kagano, Uwimana Jean Damascène aho avuga ko ishami ry’ubwubatsi bemerewe na WDA rizakemura ikibazo cy’ubwubatsi muri aka karere kuko ngo hari abantu bifuzaga kubaka ariko nta bumenyi babifitemo.
Ngo abazasohoka muri iri shami ry’ubwubatsi bazagira uruhare mu kubakira abantu no kubafasha kubaka inzu zijyanye n’igihe ndetse no gukora ibishushanyo nyabyo.
Mu karere ka Nyamasheke, bigaragara ko umuriro w’amashanyarazi ugenda ugezwa hirya no hino mu mirenge ndetse n’inyubako zikaba zizamurwa, bityo ngo aya mashami y’ubumenyingiro akaba afatwa nk’umusingi wo gutegura imbaraga mu bakomoka muri aka karere zo kugira ngo ibyo bikorwa by’iterambere byubakwa, bazagire uruhare mu kubishigikira bakoresha ubumenyi bigiye muri aya mashuri kandi na bo bakabona akazi mu buryo butabagoye.
Aya mashuri yisumbuye yo mu karere ka Nyamasheke ni yo ya mbere muri aka karere agiye gutanga amasomo y’ubumenyingiro kandi yitezweho kuzamura umubare w’urubyiruko ruyakurikirana kuko mbere byari ingorane, aho wasangaga abashaka kwiga imyuga nk’iyi, bibasaba gukora ingendo ndende bajya mu tundi turere; ab’ubushobozi buke ntibibashobokere.
Ibi kandi byashimangiwe n’urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke rusoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2013, ku buryo ubwo rwasozaga Itorero ryo ku Rugerero tariki ya 14/12/2013 rwasabye ko mu gihe cy’Urugerero, rwafashwa na WDA hakarebwa uburyo bahugurwa ku bumenyingiro kugira ngo nibasoza Urugerero bazabe bafite umwuga bazi wababeshaho kandi ugateza imbere igihugu.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko nimba ndushaka ko ngera abanyeshuli biga ubumenyi ngiro uzamuka tugomba kongera umubare w’ibigo byigisha ubumenyi ngiro