Ibi yabivuze ku wa gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2015, mu Mudugudu wa Nzinduka mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo gutaha amashuri mashya ndetse n’ibikoresho bishya bahawe n’umushinga wa Rwanda Aid ukorera mu Rwanda.

Abanyeshuri biga mu kigo cya Nzinduka bigiraga mu mashuri ya rukarakara harimo intebe nkeya bamwe bakicara hasi, mu gihe abandi bageragezaga gutira intebe mu rusengero baturanye narwo baba batazibonye bakicara hasi bakiga.
Kamali avuga ko bidakwiye ko umwana w’umunyarwanda yigira ahantu hameze kuriya, akaba ariyo mpamvu bari gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo buri mwana w’umunyarwanda ahabwe amahirwe yo kwiga neza no kugena aheza h’igihugu cye ku buryo butamugoye.

Agira ati “Leta igena buri mwaka amafaranga yo gufasha kugira ngo abana b’u Rwanda bigire heza kandi neza, turifuza ko umwana w’u Rwanda wese yigira ahantu hamufasha gutegura neza ejo heza he kandi tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibi bigerweho n’ahandi bitaragera”.
Umuyobozi wa Rwanda Aid, David Chaplin yavuze ko iki kiri mu bikorwa byabo biyemeje mu gufasha abatishoboye cyane cyane bibanda ku iterambere ry’urubyiruko.

Agira ati “Twasabye ubuyobozi ngo butubwire ahantu hababaje kurusha ahandi batwereka hano. Turabafashije kandi tuzakomeza gufasha abakiri bato n’abandi batishoboye kuva ahantu habi, twigisha abarimu babo kandi duteza impano zabo imbere mu mashuri yabo”.
Nzabakirenga Boniface, uhagariye ababyeyi mu kigo cya Nzinduka, avuga ko bavuye ahantu hakomeye bakaba bizeye ko abana babo baziga neza kandi babategerejeho umusaruro uzatuma bizera ejo hazaza habo.

Agira ati “Turashimira kuba twaratekerejweho, abana bacu bavuye ahantu habi bigiraga, turizera ko igihugu kizabona ingufu nyinshi giteze muri aba bana”.
Rwanda Aid yubatse ibyumba bine by’amashuri n’ubwiherero umunani, ndetse inatanga intebe zo kwicaraho z’abanyeshuri, ikaba iteganya kubaka ibindi byumba 2, ibi byose bikaba bimaze gutwara amafaranga asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’ U Rwanda.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
komeza wese imihigo tukurinyuma, akarere kacu kagaruke ku isonga.turabizi neza tuzabigeraho kuko urashoboye.