Iyi nkunga yagejejwe ku buyobozi bw’Umurenge n’ubw’iri shuri ryubatse mu mudugudu wa Nyanza, mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/12/2012.
Ayo mafaranga akazakoreshwa ku nyubako y’icumbi ry’abarimu bigisha muri iri shuri ry’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12. N’ubwo iyo nkunga idahagije mu kurangiza ibikorwa by’ishuri, ariko bayitanganye umutima mwiza, nk’uko byatangajwe na Shen Yu Shan.

Shen Yu Shan, Umuyobozi wungirije wa Sosiyete “CHINA ROAD& BRIDGE CORPORATION” Ishami rya Kigali, yatangaje ko iyi nkunga iri mu rwego rwo gufatanya n’abandi guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi yashimiye iyi Sosiyete y’Abashinwa ku gikorwa cyo gutera inkunga imirimo yo kubaka amacumbi y’abarimu kuri uru rwunge rw’amashuri rwa Nyanza.

Si ubwa mbere iyi sosiyete itera inkunga iki kigo cy’amashuri kuko no mu mirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri, yari yatanzemo imifuka 50 ya sima yo kunganira inkunga ya Leta n’imbaraga z’abaturage.
Iyi Sosiete kandi ishimirwa ibikorwa by’iterambere igeza ku batuye umurenge wa Bushekeri, dore ko abakozi benshi bakora mu muhanda wa kaburimbo urimo gukorwa mu karere ka Nyamasheke, bakomoka mu murenge wa Bushekeri nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Munyankindi Eloi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|