Nyamasheke: Abaturiye Pariki ya Nyungwe begerejwe ishuri ry’imyuga

Muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki z’Igihugu n’abazituriye, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyikirije abatuye mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ku ikubitiro hatangijwe ishami ry'ububaji, ariko n'andi azubakwa mu bindi byiciro
Ku ikubitiro hatangijwe ishami ry’ububaji, ariko n’andi azubakwa mu bindi byiciro

Iryo shuri rigizwe n’ibyumba bitatu, ryatashywe ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

Iryo shuri kandi ryanashyizwemo ibikoresho by’ibanze byo kwigishirizaho ububaji, birimo imashini eshatu zibaza.

Abatuye mu Murenge wa Cyato bavuga ko iri shuri rije ari igisubizo ku bana babo bakoraga urugendo rurerure bashaka amashuri yigisha ubumenyi ngiro, kuko ari hafi ari mu birometero hafi 30.

Umubyeyi witwa Ruzigamanzi Ferdinand, avuga ko yishimiye ko abana babo bagiye kwiga imyuga ndetse bakayigira ahantu heza.

Yongeraho ko abaturage bagiye kurushaho gufatanya na RDB mu bukangurambaga bwo kubungabunga Pariki ya Nyungwe, kuko ari yo babikesha.

Uwiringiyimana Gisele urangije amashuri yisumbuye, na we yishimiye iri shuri, avuga ko n’ubwo yarangije ayisumbuye agiye kwiga n’ umwuga ukazamufasha mu buzima bisanzwe.

Yagize ati “Ubu noneho ubwo ishuri rinyegereye ndashaka kwiga umwuga w’ubudozi nkazabasha kugira icyo nigezaho kuko mbere uwashakaga kwiga byamusabaga kujya mu Kagano bikamugora cyane”.

Ku ikubitiro, iri shuri rizakira abiga ibinyanye n’ububaji.

Umukozi wa RDB ushimzwe guhuza pariki n’abaturage, Mbabazi Marie Louise, avuga ko hari ibikorwa byinshi byari biteganyijwe, ariko byose byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Icyakora Mbabazi avuga ko uko ubuzima bugenda bugaruka n’ibindi bisigaye birimo ateliers ebyiri (iy’ ububaji n’iyo gusudira ) na byo bizubakwa vuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukankusi Athanasie, ashimira Leta kuri iyi gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri Pariki, akagaragaza ko bitera abayituriye kugira umwete wo kuyitaho barinda urusobe rw’ibinyabuzima ruyigaragaramo, ndetse bakanaboneraho kurwanya ba rushimusi.

Muri iyi gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo ku baturiye za Pariki, mu Karere ka Nyamasheke hamaze kubakwa ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, umuyoboro w’amazi, ndetse no kubakira abatishoboye benshi bahoze ari ba rushimusi muri Pariki ya Nyungwe, hamwe no gufasha amakoperative atandukanye.

Imirimo yo kubaka ibi byumba irangiye itwaye asaga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twe twahavukiye tubona iterambere riri kutugeraho kuko ay’amashuri y’imyuga aje akenewe kdi bizatuma urubyiruko rwajyaga i Rusizi kubera kubura aho biga imyuga rwiga ku buryo bworoshye. Turashima Leta yacu irangajwe imbere na H.E Paul Kagame

SINUMVAYABO EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Aya mashuri ni meza aje tuyakeneye ,tugiye kuyabyaza umusaruro .RDB ni umubyeyi rwose imenya ibyo dukeneye ikabiduha bituma abaturage tuyibonamo .

Kazungu Bernard yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

RDB nikomeze ibe ku isonga mukudutoza umuco mwiza wo gukundisha abana kubungabunga ibidukikije

Nzarora Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 24-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka