Nyamasheke: 40 bacikirije amashuri yisumbuye bakayoboka imyuga bahawe ibikoresho

Abanyeshuri 40 bacikirije amashuri yisumbuye bakagira amahirwe yo kurihirwa imyuga itandukanye n’umushinga ‘Igire Gimbuka’ ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Caritas Rwanda ubitewemo inkunga n’umuryango BK Foundation, bahawe ibikoresho bizabafasha guhita bajya ku isoko ry’umurimo.

Mu muhango wo kubashyikiriza impamyabushobozi ndetse no kubaha ibi bikoresho, umwe mu bahuzabikorwa w’umushinga wa “Igire Gimbuka”, bwana Ntakirutimana Jean yavuze ko aba banyeshuri batoranyijwe hakurikijwe ibibazo bagenda bahura nabyo mu muryango nyarwanda.

Ati “Hari byinshi tugenderaho kugirango dufashe urubyiruko rwashyirwa muri uwo mushinga, harimo nk’abana bagize ingorane zo kubyara bakiri abana icya kabiri n’umwana ukomoka mu muryango w’umubyeyi ufite virusi itera SIDA cyangwa se nawe ayirwaye twashyiragamo n’abana ba babyeyi bakora umwuga w’uburya.”

Akomeza avuga ko bahawe ibikoresho kuri buri munyeshuri bijyanye nibyo yize kuburyo yahita ajya ku isoko ry’umurimo maze akabasha kwiteza imbere nta zindi mbogamizi ahuye nazo.

Umuryango BK Foundation umwe mu bafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga “Igire Gimbuka”, uvuga ko wafashije urubyiruko rusaga 200 rurimo n’aba 40 bo mu karere ka Nyamasheke aho hatanzwe asaga mliyoni 45 mu kubarihirira ndetse no kubagurira ibikoresho.

Uwayo Noel umukozi muri BK Foundation yagize ati “impamvu BK Foundation igira inkingi 3 harimo n’uburezi akaba ari nayo ifata igice kinini, niyo mpamvu rero twemeye kuza gufasha uru rubyiruko rwari rwarahuye n’ibibazo kugirango bakomeze amasomo bige amasomo y’imyuga kuko ariyo yabafasha kugera ku isko no guhanga akazi byihuse.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie yashimiye BK Foundation ndetse na Caritas ku ruhare bagize mu kuzamura iterambere ry’abana bacikirije amashuri maze asaba aba bana basoje amasomo y’imyuga kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe birinda kubigurisha.

Yagize ati “Ni igikorwa nk’ubuyobozi bw’akarere dufata nk’igikorwa cy’ingirakamaro kuberako baba badufashije, icya mbere basubije abana icyubahiro kuko batakaje ishuri mwabonye ko harimo n’abana ba bangavu batewe inda batecyerezaga ko amahirwe yabo arangiye ariko uyu munsi barize, bafite n’ibikoresho bishobora kubafasha gukora uwo mwuga.”

Akomeza agira ati “Ibikoresho bahawe birahenze kandi bari bamaze imyaka myinshi batabifite, ubwo bagize amahirwe bakabona umufatanyabikorwa ushobora kubibabonera. icyo twabasabye ni ugutekereza kucyo babiherewe kugirango babibyaze umusaruro aho kugirango bahite babigurisha mu gihe cyakanya gato babone amafaranga macyeya atazabafasha kwiteza imbere ahubwo babikoreshe ku isoko ry’umurimo kugirango ribahe ubuzima burambye.”

Mukeshimana Grace umwe mu banyeshuri basoje imyuga avuga ko ko ashimira abamutekerejeho akongera akiga nyuma yo kuva mu ishuri abyaye umwana.

Ati “Mu mushinga wa Caritas kubufatanye na BK Foundation nagiye kwiga ubutayeri I Karongi, baramfashije menya byinshi. Ubu nabadodera rwose. Imana ibahe umugisha ariko nabasabaga ko mwadufasha tukegerana tugakorera hamwe tugakomeza kwimenyereza turi hamwe natwe tukazavamo abantu bakomeye.”

Abahawe ibikoresho ni abo mu Mirenge 15 y’Akarere ka Nyamasheke aho bize imyuga irimo ubwubatsi, gusudira, ubukanishi, ubudozi n’ibijyanye n’ubwiza mu gihe cy’amezi atandatu ndetse bagafashwa no kwimenyereza ibyo bize mu kazi mu gihe cy’amezi atandatu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka