Iryo shuri rimaze kuzana abandi barimu baminuje bavuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), hakaba hari ikizere ko hagiye kubaho impinduka.
Ibi babitangaje tariki 18/01/2013 ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yasuraga iryo shuri nyuma y’aho abanyeshuri bigaga muri icyo kigo barihirwa n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) bakuwe muri iki kigo ngo kuko kitatangaga uburezi bufite ireme.

Abanyeshuri nabo bavuga ko nyuma y’ibibazo bahuye nabyo bacitse intege kuko bumvaga ibihuha by’uko ishuri rigiye gufungwa, ariko bakaba babona hari impinduka nziza ndetse bakomeje no guhamagara bagenzi babo bari bataraza gutangira ngo baze ku ishuri kuko nta kibazo gihari.
Aganira n’abanyeshuri bo muri ESECOM, umuyobozi w’akarere yabasabye kugira ukwihangana kuko ibibazo byose byavuzwe kuri iri shuri biri gushakirwa ibisubizo mu buryo bwihuse, ndetse anababwira ko ubuyobozi bw’itorero iri shuri rishamikiyeho rya AEBR bwagiranye inama n’ubuyobozi bwemera ko bugiye kuvugurura ikigo no kucyagura kandi bakanita cyane ku ireme ry’uburezi.
Ku bijyanye n’ibihuha by’uko iki kigo cyafungwa, yababwiye ko atariwo muti cyane ko ariryo shuri mu Murenge wa Musange ubona rifite ubushake bwo kuteza imbere amasomo y’imyuga kuko iki kigo gifite abanyeshuri biga iby’amashanyarazi n’ubwubatsi, bikaba rero bikwiye ko ibitagendaga neza byakosorwa kandi vuba ishuri rigakomeza gutanga ubumenyi.

Yasabye kandi abanyeshuri kubyaza umusaruro amasomo bahabwa muri iri shuri, abasaba kwiga bashishikaye kandi ahagaragaye ikibazo bakakigeza ku buyobozi bw’ikigo n’ubw’Umurenge bagafatanya gushaka umuti wacyo.
Yabijeje ko hari ibigiye gukosorwa mu buryo bwihuse cyane inyubako z’ishuri zikavugururwa ndetse ikigo kikanaguka cyane ko ubona cyubatse mu gishanga.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|