Nyagatare: Ubuyobozi bw’akarere burahumuriza abarimu batarahembwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko kuba bamwe mu barimu bashya batangiranye n’umwaka w’amashuri 2012 batarahembwa byatewe n’amadosiye yabo yakerewe kugera muri serivisi ishinzwe imishahara ariko ubu barimo kureba uko bakemura iki kibazo ku buryo bwihuse.

Nubwo umukozi w’akarere ushinzwe uburezi yabanje guhakana ko nta mwarimu utarahembwa, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigalitoday tariki 10/04/2012, yageze aho yiyemerera ko hari abarimu batarahembwa kubera batinze kugeza amadosiye yabo kuri serivisi ishinzwe imishahara.

Mu ijwi rikakaye yagize ati “Njye sinshinzwe imishahara y’abakozi cyakora icyo nzi n’uko abarimu batahembwe ari abakerewe kuzuza amadosiye yabo.”
Uyu mukozi w’akarere yakomeje avuga ko bamwe muri abo batarahembwa ari barangije muri KIE babaye bazanye impapuro zerekana ko barangije ariko bakaba batari bakabonye dipolome.

Ati “Abatarahembwa ni abazanye za “To Whom It May Concern” kandi Leta y’u Rwanda ihembera dipolome. Twe baje dukeneye abarimu turabafata, ubwo rero bagombaga kubanza kuzuza amadosiye yabo kugira ngo batangire guhembwa.”

Yibukijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri Minisiteri y’Umurimo yavuze ko ibigo bya Leta n’abandi bose batanga akazi nta mpamvu bafite zo kwanga ibyangombwa nk’ibyo mu gihe byaba byaratanzwe n’imwe muri kaminuza cyangwa ishuri rikuru ryemewe na Leta y’u Rwanda.

Aha ni ho yahereye avuga ko ubu bavuganye n’abarimu bafite iki kibazo kandi ko ku mashahara w’ukwezi kwa kane bazahembwa nk’abandi kandi bakaba barimo gukora uko bashoboye ngo bazahabwe n’ibirarane byobo vuba bishoboka.

Nubwo bamwe muri abo barimu bashya batarahembwa harimo n’abahembwe. Ibi bigaragaza ko harimo n’uburangare bwa bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Bushara mu Murenge wa Karama, Tuyisenge Félix Marchard, yatangarije ko abarimu be bose bahembwe nta birarane bafite. Ati “Buriya abatarahembwe n’abo ubuyobozi bw’ibigo byabo bwakerewe kohereza amadosiye kandi twe tubikorera igihe.”

Serivisi ishinzwe uburezi mu karere ka Nyagatare yatanze urugero ku Kigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Nyagatare hari abarimu bagera kuri bane bafite icyo cyibazo, kubera kutazana amadosiye ku gihe.

Ushinzwe uburezi mu Karere avuga ko ikibazo cyaturutse ku muyobozi w’icyo kigo ngo waje agashyira amadosiye y’abarimu bashya ahantu mu biro by’umukozi ushinzwe imishahara akibwira ko bayabonye kandi ntayo babonye. Ati “Twe nta nyungu na nkeya twaba dufite mu gutuma abarimu badahembwa.”

Cyakora ntitwashoboye kubona umuyobozi wa Nyagatare Secondary School ngo adutangarize uburangare ashinjwa n’Akarere bukaba bwaratumye abarimu be badahembwa.

Nubwo Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare avuga ko barimo gukora ibishoboka ngo abarimu bafite iki kibazo bahabwe ibirarane byabo, bamwe mu barimu twaganiriye tariki 09/04/2012 bavuye kuganira na we kuri iki kibazo bagaragaje gucika intege bavuga ko nta cyizere babahaye cyo kuyabona.

Umwe muri bo yagize ati “Buriya nibanabikora bazabibara nk’ibirarane bindi bisanzwe tuzayabone nka nyuma y’imyaka ibiri.”

Nubwo atari mu bigo byose by’amashuri biri mu Karere ka Nyagatare, iki kibazo cyumvikana kiri mu bigo byinshi kuko kuri ubu twamaze kumenya nibura imirenge ine irimo abarimu bafite iki kibazo.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka