Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa wabereye mu Murenge wa Karangazi ku Rwunge rw’amashuri rwa Ryabega, abaturage biyemeje kuzatanga uruhare rufatika kugira ngo ingendo abana babo bakoraga bajya kwiga zigabanuke.
Iri tsinda ry’abapolisi rizafasha mu kubaka ibyumba by’amashuri mu Karere ka Nyagatare rigizwe n’abapolisi 66, bakazubaka ibyumba 24 n’ubwiherero 24 mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bitandatu byo mu mirenge 5.

Iri tsinda rizafatanya na koperative y’abubatsi bo mu Karere ka Nyagatare ya STECOMA ndetse n’imisanzu n’imiganda by’abaturage.
Sharazi Dative, umwe mu bo Kigali today yasanze ku muganda wo kubaka ibyumba by’amashuri birindwi ku rwunge rw’amashuri rwa Ryabega ashima iki gikorwa cya Polisi y’u Rwanda, ndetse akemeza ko bazababa hafi mu miganda n’imisanzu.
Buri muturage yiyemeje gutanga amafaranga ibihumbi 5 by’umusanzu ndetse buri mudugudu ukagira umunsi wawo wo gukoreraho umuganda.
Kuri uru rwunge rw’amashuri rwa Ryabega hari uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9. Ibi byumba 7 bigiye kubakwa ni ibizasimbura ibyari bihasanzwe bishaje bitameze neza.

Umwe mu baturage witwa Gatete Théogene avuga ko bishobotse babona ibyumba byinshi ndetse bakongererwaho indi myaka y’amashuri, umwana akajya aharangiriza amashuri yisumbuye atarenze akagari abarizwamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred avuga ko bitabaje polisi y’igihugu mu kubaka ibi byumba by’amashuri kuko bikenewe vuba. Ashima uruhare rwabo ndetse n’urw’abaturage kuko aribo bishyiriraho igiciro cy’umusanzu bazatanga kugira ngo ibi byumba byuzure vuba.
Nawe yemeza ko uko amashuri agenda yiyongera ariko ingendo abana bakoraga bajya kwiga zigabanuka, agasaba buri muturage kumva ko iki gikorwa ari icye akakitabira.

Impuzandengo y’ibirometero umwana akora ajya kwiga mu Karere ka Nyagatare ni ibirometero 5 uretse ko mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga ho birenga bitewe n’uko aribwo irimo guturwa vuba.
Ibyumba by’amashuri bigomba kubakwa mu Karere ka Nyagatare uyu mwaka ni 60. Biteganijwe ko iki gikorwa cyo kubaka no gusana ibyumba bitameze neza bikorwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda kizamara amezi 2 gusa.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|